Yageze ku myaka 103 akivura abarwayi: Inkuru ya Dr. Howard Tucker
Dr. Howard Tucker, ni umuganga w’umunyamerika waciye agahigo ko kuba ari we muganga ndetse n’undi muntu wese wakoze igihe kirekire kurusha abandi ku isi, mbere y’uko yitaba Imana ku wa 22 Ukuboza 2025 afite imyaka 103, asiga amateka akomeye mu buvuzi no mu mibereho, agaragaza ko gukunda umurimo no gukomeza gukoresha ubwenge bishobora gutuma umuntu aramba kandi akagira ubuzima buzira umuze.
Yamenyekanye cyane ku Isi hose nyuma yo kwemezwa na Guinness World Records nk’umuganga ukuze kurusha abandi wari ugikora umwuga we. Igitangaje ni uko yakomeje gukora nk’inzobere mu ndwara z’imitsi (neurologist) kugeza muri Nzeri 2025.
Yavutse ku wa 10 Nyakanga 1922 mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Tucker yize ubuganga muri Ohio State University aho yakuye impamyabumenyi mu 1947. Nyuma y’amasomo, yinjiye mu gisirikare akorera Igihugu cye nk’umuganga mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi yose ndetse no mu ntambara ya Koreya.
Mu buzima bwe bwose, yamaze imyaka irenga 75 akora ubuvuzi, anigisha abandi baganga, ndetse anakomeza kwakira abarwayi kugeza ageze mu zabukuru hahandi abandi bahita basezera akazi bakajya mu kiruhuko cy’jzabukuru. Yari azwiho gukunda umurimo, kugira ubwitange n’ubushake bwo gukomeza kwiga no gusangira n’abandi ubumenyi.
Abamuzi n’abakoranye na we bagaragaje ko ibanga ry’ubuzima bwe byatumye aramba no mu kazi ke, ryari rishingiye ku gukomeza gukora, gukora imyitozo ngororamubiri yoroshye, kuko yakundaga gukora siporo yoroshye nko kugenda n’amaguru (walking) buri gihe, nubwo yari ageze mu zabukuru.
Kubaho afite intego, Dr Tucker yizeraga ko kugira icyo ukora gifasha abandi bituma umuntu akomeza kugira imbaraga n’icyizere cyo kubaho. Ni mugihe yirindaga ibintu byangiza ubuzima birimo kunywa itabi n’ibindi byagira ingaruka ku buzima kandi akarya neza. Yajyaga agaragaza kenshi ko gusezera ku murimo hakiri kare bishobora gutuma ubwonko bugenda bugabanya imbaraga zabwo.
Urupfu rwe rwasize icyuho mu rwego rw’ubuvuzi no mu bantu benshi bamufatiragaho urugero ku Isi hose. Benshi bumva inkuru ye bavuga ko ibabera isomo rikomeye ry’uko gukunda umurimo no kubaho ubuzima bufite intego bishobora gutuma umuntu aramba kandi akagira umumaro kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe. Dr. Howard Tucker yagaragaje ko gusaza bitavuze guhagarika akazi wakoraga cyangwa kwiga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|