‘Professor’ Madeleine Mukeshimana, Umuforomokazi wize amashuri yose abaho
Mu mpera y’imyaka ya za 1980, Mukeshimana Madeleine yavutse ari umwana w’imfura mu Karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, maze amashuri abanza ayigira Nyanza ya Kicukiro hafi y’iwabo.
Ayisumbuye na yo yayatangiriye mu ishuri rya APAPE i Gikondo.
Ubwo yarangizaga amashuri y’icyiciro rusange, Mukeshimana yakomereje i Rwamagana mu ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza, ariko ibi ntabwo byizanye.
Agira ati “aho natangiriye amashuri yisumbuye, najyaga mbona abaganga n’abaforomo bambaye itaburiya, nkabona ni byiza cyane, kandi nkumva mbubashye, kuko nabonaga ko ari abantu batanga ubuzima.”
Yongeraho ati “aha rero niho natangiye kumva mfite inzozi zo kuzaba umuforomo, maze nkajya mbeshaho abantu, abarembye bakaza iwanjye nkabavura.”
Ubwo rero, Mukeshimana agiye kwiga i Rwamagana yumvise ko inzozi ze zigiye kuba impamo, ariko hagati aho zaje kwaguka ku buryo bukomeye.
Yagize ati “Ngitangira, numvaga nshaka kuba umuntu ukomeye nk’abaforomo nabonaga ku Kigo Nderabuzima i Gikondo, ariko gahoro gahoro numva ko nakora ibirenzeho, nkiga cyane. Narangije amashuri yisumbuye mu Buforomo kuko nigaga nshyizeho umwete, mbona buruse ya Leta y’Ishuri ry’ubuvuzi rya Kigali, KHI y’icyo gihe.”
Aha ngaha, Mukeshimana yaragiye yiga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, dore ko hatangiye hari amashami atatu, ari yo ubuforomo rusange, ububyaza ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.
Kuva muri KHI, Mukeshimana yahise ahindura ibitekerezo, maze yumva ko agomba kuba umuforomo w’umwarimu, aho kugira ngo ajye gukora ku bitaro nk’uko inzozi ze za mbere zari ziri.
Ubwo arangije KHI yahise atangira ajya gutanga umusanzu w’uburezi bwa barumuna be ku kigo cyamureze agitangira kuba umuforomo i Rwamagana.
Aha, yahavuye muri 2008, ajya kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza(Masters) muri Kwazulu Natal, muri Afurika y’Epfo, maze agarutse ahita yiyegurira umwuga w’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011.
Mukeshimana atangira kuzamuka inzego z’umwarimu wa Kaminuza
Nk’uko abasirikare bazamuka mu mapeti, niko n’abarimu bo muri Kaminuza na bo bagira inzira banyuramo bazamuka umuhanda ugana aheza kurusha ahandi heza, kandi ibyo bakabiheshwa n’ibigwi byabo.
Mu 2013 Mukeshimana yavuye ku rwego rw’ibanze rw’umwarimu(assistant lecturer), maze ajya ku rwego rukurikiyeho rwitwa Lecturer.
Kuzamurwa mu ntera muri Kaminuza, bituruka ku bushakashatsi umwarimu akora bugatangazwa, ibigwi mu kwigisha, ndetse n’uburyo akazi ke kagirira umuryango Nyarwanda akamaro.
Ni nabyo byatumye akomeza kuzamuka, no mu zindi nzego z’ubwarimu. Hagati aho ariko, mu 2013 yasubiye Kwazulu Natal, maze agarukana PhD mu 2017, akomeza kwigisha ari ku rwego rwa Senior Lecturer.
Mu 2020 niho yanditse asaba kuzamurwa ku rwego rukurikira, maze Kaminuza irebye ibigwi bye byari bimaze no kwiyongeraho ubushobozi bwo kuyobora abandi, imuzamura ku rwego rwa Assistant Professor.
Mu mwaka wa 2024, yazamuwe ku rwego rwa nyuma umwarimu ashobora kugeraho, Professor akiri munsi y’inyaka 45, abikesha bya bigwi byose, uko bigenda byiyongera.
Kugeza uyu munsi, Mukeshimana yatangaje inyandiko z’ubushakashatsi(publications)73, ndetse yinjiriza Kaminuza amafaranga menshi mu bushakashatsi yagiye akora, research grants.
Yakoze ubushakashatsi 17 bwinjije amafaranga aringaniye, ariko agira ati “kugeza ubu, grant nini nagezeho, ni Amadolari ibihumbi magana atanu ya Amerika, ariko n’ibindi biracyaza. Aya mafaranga ntibivuze ko ajya mu mufuka wanjye uko yakabaye, ateza imbere Kaminuza n’Uburezi muri rusange.”
Uyu munsi, ikintu gishimisha Mukeshimana, ni ugukomeza kwigisha barumuna be b’Abaforomo, kugira ngo barusheho kwiyongera, dore ko ubu abari mu kazi bavunika cyane, kuko batarenze ibihumbi 15 mu gihugu hose.
Ibi abijyanisha no kwigisha amatsinda – clubs y’ubushakashatsi mu by’ubuforomo, ndetse no gutoza abato muri uyu murimo – mentorship.
Akomeza kandi kugira uruhare mu nama mpuzamahanga ku Buforomo, aho atanga ibitekerezo byatuma umwuga w’Ubuforomo utera imbere.
Harya ngo Diplome y’umugore ni umugabo? Iyo ni imvugo ishaje kuri Mukeshimana
Prof. Mukeshimana, ni umwana wa sosiyete Nyarwanda, kandi ibyo abakobwa/abagore bagenzi be banyuramo arabyumva, ndetse na we yashyizemo imbaraga kugira ngo hatagira ikimukerereza.
Agira ati “buriya, abantu usanga bashaka kwerekana ko umugabo hari ibyo ashoboye umugore adashoboye, ariko jyewe ibyo simbyemera. Icya mbere ni ukugira intego, ukamenya icyo ukurikiye n’aho ushaka kugera.”
Yerekana ko mu Rwanda, icyo abantu bakunze kubwira abakobwa, ari ugushaka umugabo hakiri kare, ariko bakirengagiza ko buri muntu – umugabo n’umugore wese agomba kuzana umusanzu ufatika mu kubaka urugo.
Agira ati “jyewe njya muri Masters, abantu b’urungano rwanjye barambwiraga ngo ese ubwo bizagenda gute ko udashaka umugabo, ayo mashuri uguma kwirukamo wumva bizagenda gute, uzarongorwa? Rimwe na rimwe ugomba kwima amatwi sosiyete kugira ngo ushobore gukomeza imbere.”
Ubu Mukeshimana ni umubyeyi wubatse, ariko ni n’umuhanga mu byo yize.
Umuforomo si umufasha w’umuganga, umuganga si boss w’umuforomo
Mukeshimana azi ibyo Abaforomo banyuramo; akazi kenshi, kwitanga kandi ari bakeya, aho ibihumbi 15 bigomba gufasha Abanyarwanda Miliyoni zirenga 13.
1st graduates of specialized cardiac nursing in Rwanda. pic.twitter.com/1ONWm3AO1E
— Prof. Madeleine Mukeshimana (@MadeleineMukes2) February 20, 2023
Agira ati “Umuforomo si umufasha wa muganga, ndetse na muganga(Dr) si boss w’umuforomo. Iyi ni imyuga ibiri y’abantu bakora kwa muganga buri wese akaba afite inshingano agomba gusohoza. Najyaga numva n’abayobozi bamwe bavuga ngo ese, umuforomo yakwiga PhD agakora iki? Iyo ni imyumvire ishaje.”
Mukeshimana, ubu si we wenyine kuko umuryango w’Abapforessors b’Abaforomo ubu ugizwe n’abantu batatu. Abandi babarirwa muri 30 na bo bamaze kwiga PhD, harimo n’abayigiye mu Rwanda, abandi benshi bakaba barize Masters.
Agira ati “ibintu biragenda bihinduka, kandi birarushaho kuba byiza.”
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ni byiza Imana imufshe rwose.ntago yoze garidiyene kdi yarize amashuri yose abaho?gusa ibyo yize yarabirangije from 1 to +&
Umutwe(titre) w’inkuru urapfuye: ....wize amashuli yose abaho?!!!!!ay’ubuganga,ubucuruzi,igisilikare,ububaji,ubwubatsi,ubwarimu,aya technique,ayo gucunga umutungo,ayo gutwara indege,etc. uyu mudamu ko yaba arenze no kuba ROBOT?!!!! Il faut éviter la généralisation dans tout ce que vous écrivez dans les journaux; urugero: ukavuga ngo:"abantu bose barishimye". Hanyuma se abo muri Ilan,minembwe, Tel-Aviv,....bimeze bite? Inkuru yo ni nziza cyane irigisha Kandi irakangura abakiri bato n’abakuru ko umuntu wese ntaho ahejwe nawe yagera kuri byinshi byiza kuri we n’igihugu cye
Umutwe(titre) w’inkuru urapfuye: ....wize amashuli yose abaho?!!!!!ay’ubuganga,ubucuruzi,igisilikare,ububaji,ubwubatsi,ubwarimu,aya technique,ayo gucunga umutungo,ayo gutwara indege,etc. uyu mudamu ko yaba arenze no kuba ROBOT?!!!! Il faut éviter la généralisation dans tout ce que vous écrivez dans les journaux; urugero: ukavuga ngo:"abantu bose barishimye". Hanyuma se abo muri Ilan,minembwe, Tel-Aviv,....bimeze bite?