Producer Chrisy Neat abimburiye Abanyarwandakazi ku rugamba
Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umugore wahagurutse yiyemeza gufatanya umwuga wo kuririmba no gutunganya indirimbo mu rwego rwo gutinyura abandi bakobwa bagenzi.
Chrisy Neat, ubu amaze imyaka irenga itanu yinjiye mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi (Music Production) umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda.
Chrisy Neat yavukiye mu karere ka Nyagatare, aza kwimukira i Kigali mu rwego rwo gushaka gukurikira inzozi ze mu guteza imbere impano ye ndetse ziza kuba impamo ubwo yinjiraga mu ishuri rya muzika rya Nyundo mu 2016, akiga ibijyanye no gukora indirimbo no kuzitunganya.
Akiri muto cyane, Chrisy Neat avuga ko yakunze ubuhanzi bw’umuziki maze ahitamo kujya muri korari y’abana ku rusengero (Sunday School), icyemezo ahamya ko cyahinduye ubuzima bwe.
Muri icyo gihe, nk’umukobwa wari ukiri muto, yavuze ko buri gihe yifuzaga kuba yagira icyo ahindura mu bijyanye n’umuziki no kuba umwe mu bagore batunganya umuziki (Producer) wa mbere w’umuziki mu Rwanda, kuko yari yarabonye ko nta mukobwa uhagarariye abandi muri urwo rwego.
Yagize ati: "Mu mashuri yisumbuye, twakundaga kujya impaka ku mpamvu zituma abagore bitabira igisata cy’imyidagaduro ari bake, kuva icyo gihe nagize igitekerezo cyo guhindura amateka nkaba umugore wa mbere ukora umuziki."
Akomeza agira ati: "Ikindi cyanteye imbaraga mu kwinjira muri uyu mwuga, ni uburyo abahanzi b’abagore bahohoterwa n’abaproducer b’abagabo, nifuzaga rero gutanga umusanzu wanjye kugira ngo mfashe n’abagore batinya gukora umuziki kubera umutekano muke baba bakemanga muri studio zikorwamo n’abagabo."
Yungamo ati: "Rimwe na rimwe, abaproducer [Abagabo] bakoresha imitwe itandukanye bagashaka kuryamana n’abakobwa bari mu muziki nk’uburyo bwo kubishyura. Mu buhamya bwose rero numvise, nasanze ari ngombwa kuzana impinduka muri uru ruganda."
Gusa uyu mwuga utamenyerewemo abagore ntiwamwakiriye neza kuko hari benshi bagiye bamuca intege bamubwira ko adakwiye gutakaza umwanya we akora imiziki kuko nk’umukobwa nta minsi ibiri azabikora kuko nta muhanzi uzemera gukorana na we indirimbo.
Nyuma yo kuva ku Nyundo muri 2018, Chrisy Neat ntiyacitse intege, yatangiye gutunganya indirimbo ze gusa kuko atari yakabonye aho akorera, ubundi akazibika ukeneye kuzumva akazimwumvisha ndetse ngo byanamusabaga kujya yishyura muri studio zitandukanye rimwe na rimwe ntacyo yinjiza kuko yari ataramenyekana.
Imwe mu mbogamizi yagiye ahura nazo ni uko abantu byabagoye kumva ibyo ashaka gukora, ndetse avuga ko rwose we umwaka wa 2020-2021 wari umwaka ugoye kuko cyari igihe cyo kwigaragaza no gusobanura neza icyo ashoboye.
Yagize ati: “Namaze igihe gisaga imyaka ibiri ngerageza kumvisha abantu ko n’ibyo mbereka ari njyewe ubikora, iyo niyo yambereye imbogamizi ikomeye. Iyo nza kuba ndi umuhungu, ntekereza ko ntari kumara iyo myaka ntarafatisha."
Burya baravuga ngo nta mvura idahita! Producer Chrisy Neat [Nzobidahanda] nyuma y’urugamba rukomeye muri iyo myaka ibiri, yatangiye kubona abantu bamwumva ndetse nta gihe kinini cyashise umuraperi Riderman akunda impano ye maze amuha rugari muri studio Ibisumizi ngo ahakurize impano ye.
Chrisy Neat avuga ko kuba yaratangiye akorana na Studio ikomeye y’ibisumizi ni ubunararibonye buhambaye yari abonye mu kumufasha mu guteza imbere umwuga we, haba mu gutunganya indirimbo ndetse no gukora ize ku giti cye.
Ati: "Bitewe n’uburyo nahoraga ndota gukorana n’abahanzi bakomeye mu gihugu, ntangira umwuga wanjye, ntabwo natekerezaga ko nshobora kubona amahirwe yo kuba mu nzu nini itunganya umuziki nk’Ibisumizi. Ni ikintu nishimiye cyane kuko byagize uruhare rukomeye mu kugera ku ntego zanjye."
Akomeza avuga ko: “Riderman avuze ikintu kinini ku mwuga wanjye kuko yanyizeye akampa aho gukorera igihe byari bigoye. Ahandi hose nari narakoreye wasangaga nishyura ku kwezi kandi wenda nta kintu ninjiza, ari ko we yaranyize”.
Chris Neat bakunze kwita Nzobidahanda amaze gukora ku ndirimbo nyinshi zakunzwe mu muziki Nyarwanda nka Nyegamo ya Nyagasani ya Rideman, Victorious ya Alpha Rwirangira, My Love ya Yago mu gihe ari nawe witunganyiriza indirimbo ze zose.
Gusa uyu mugore avuga ko hari byinshi byari kumuca intege mu mwuga birimo gushora amafaranga ntayagaruze, ariko akongererwa imbaraga n’urukundo abakunzi b’umuziki bamugaragariza.
Uyu kandi ngo mu bihe bya mbere yababajwe n’uko hari abantu yakoreraga indirimbo ntibazishyire hanze kuko zitakozwe n’abantu bakomeye. Gusa avuga ko yifuza kugera kure hashoboka ku buryo Igihugu gishobora kuvugwa bitewe nawe.
Kuri ubu, Producer Chrisy Neat ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa. Ahamya ko baramutse bakuze bakifuza gukora umwuga nk’uwe kandi bikagaragara ko babikunda banabishoboye yabashyigikira. Ati: “Umwana wanjye abaye abikunda anabishoboye nabimushyigikiramo cyane. Kuko hari igihe umuntu akunda ikintu ariko atagishoboye cyangwa se akaba agishoboye ariko atagikunda."
Yungamo ati: "Abaye abikunda namureka akabigerageza, ariko nabona atabishoboye nkamufasha kubona ikindi akunda ariko agishoboye. Abifitemo impano, namureka akabikora ahubwo nkanamushyigikira cyane."
Chris Neat agira inama abakobwa n’abagore bifuza kwinjira muri uyu mwuga, avuga ko ababikunda byaba byiza bababje gushaka ubushobozi bagashaka ibikoresho by’ibanze kandi bakaba bafite ubumenyi ku muziki. Indi nama yabagiriye ni ukumva ko nabo bashoboye bakishakamo imbaraga ndetse n’ibije ari imbogamizi bakiga kubirenga kugira ngo bashobore kugera ku ntego bihaye.
Ati “Inama nahira urubyiruko [Abakobwa] ni ukudacika intege no guhozaho kuko nibyo byamfashije. Niba bagiye ahantu bakabakingiraho imiryango, bikabatera imbaraga aho gucika intege, kuko rimwe na rimwe bawufunga kuko babona utari ku rwego rwiza, ahubwo ugakaza imbaraga mu kwiga, ugakora cyane hahandi n’utagukunda azagukenera kubera ubuhanga bwawe”.
Producer Chrisy neat Nzobidahanda yamenyekanye mu ndirimbo Urukundo, urungano, Umumararungu, Ndakwihaye n’izindi nyinshi ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Ndakumbuye ari kumwe na Bill Ruzima.
Reba hano indirimbo nshya ’Ndakumbuye’ Chrisy Neat yitunganyirije ari kumwe na Bill Ruzima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|