Nshuti Innocent, Mutsinzi Ange...Dore ahandi abakinnyi bakura amafaranga
Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, ndetse na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya, Nshuti Innocent avuga ko kuba nk’abakinnyi bagira igiye gito bakiri mu kibuga, bituma batekereza no ku yindi mishinga izabatunga nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru.
Nshuti Innocent na mugenzi we Mutsinzi Ange ukina mu bwugarizi, nyuma y’uko bombi ari inkingi za mwamba mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ndetse banabanye muri APR FC, bahuje imbaraga bashinga ikigo gikora imyenda ya siporo bise ‘Iwacu Active Wear.’
Mu kiganiro cyihariye Nshuti yagiranye na Kigali Today, avuga ko nk’abakinnyi, batabura gutekereza ko na nyuma y’umupira haba hari ubundi buzima.
Ati: "Ntekereza ko nk’abakinnyi bose tubitekerezaho kuko kariyeri yacu aba ari ntoya, umuntu arangiza akiri mutoya rero uba ugomba no gutekereza nyuma yo guhagarika umupira w’amaguru."
Akomeza avuga ko urebye mu buzima busanzwe, umuntu akora akageza ku myaka 50 cyangwa 60 ndetse hari n’abayirenza bagikora by’umwihariko nk’abari muri business. Ati: "Ariko bitandukanye natwe usanga imyaka yo guhagarika umupira, iyo umuntu amaze kugira imyaka 35 kariyeri ye iba irimo irangira."
Rutahizamu Nshuti, avuga ko abakinnyi bose usanga batekereza ku buzima bundi butari umupira, kuko hari abo azi neza bafite imishinga itandukanye.
Ati: "Ku bwacu, njye na mugenzi wanjye [Mutsinzi Ange] twashinze iduka ry’imyenda, akaba ari business twabonye ko twakora kandi tunakina tutiriwe tuva mu byo dusanzwe dukora nk’abasiportif."
Yavuze ko ahaturutse igitekerezo, bicaye bakareba uburyo nyuma y’umwuga wabo hari ubundi buzima bityo bagomba kwiteganyiriza.
Ati: Igitekerezo uburyo cyaje, harimo kuba twaratekereje ko dufite ubundi buzima nyuma y’umupira tugomba kwiteganyiriza ariko nanone bikaba byiza tugumye muri domain kuko ariho dufite ubunararibonye. Niko gushinga iduka rikora imyenda ya Siporo n’indi ijyanye nayo."
Ni muri ubwo buryo natwe twakoze uwo mushinga mu buryo bwo kwiteganyiriza ahazaza hacu ku giti cyanjye na mugenzi wanjye [Mutsinzi Ange] twakoranye.
Nshuti yavuze ko hari abandi azi neza ko baba bafite imishinga kuko abakinnyi bagira kariyeri ntoya cyane.Iwacu Active Wear ihereye mu Mujyi wa Kigali, Kicukiro ndetse uyu musore akaba asaba Abanyarwanda basanzwe babakunda kubagana.
Ntabwo ari Nshuti Innocent na mugenzi we Mutsinzi Ange bagize igitekerezo cyo guteganyiriza ubuzima bwa nyuma y’umwuga wabo w’umupira w’amaguru.
Haruna Niyonzima
Uyu mugabo wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akamamara muri Ruhago y’u Rwanda n’iyo muri Afurika y’Iburasirazuba, umwe mu bakoreye amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, dore ko yakiniye amakipe atandukanye arimo Simba SC na Yanga SC zo muri Tanzania.
Niyonzima Haruna ubu wamazs guhagarika umupira w’amaguru, yashoye imari mu bikorwa bitandukanye, ariko yibanda cyane mu kubaka inzu akodeshwa mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Hakizimana Muhadjiri
Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ndetse na Nairobi United ukina mu kibuga hagati, akaba akora ibikorwa byo gukodesha imodoka, bikamwongerera amafaranga yo kumutunga n’umuryango we.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bagaragaje ko icya mbere arebaho ari amafaranga, ubundi agakora akazi. Ibi bigaragara iyo asinya amasezerano ye kuko atayashyiraho umukono atarayabona yose.
Hakizimana Muhadjiri yiyemeje gukorera amafaranga binyuze mu gukodesha imodoka zo mu bwoko butandukanye, yaba abazimarana igihe gito cyangwa kirekire.
Muhire Kevin
Umukinnyi wo hagati wa Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin, akaba n’umukinnyi w’Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’, hanze y’ikibuga akora ibijyanye n’ubucuruzi by’umwihariko ubw’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’imyenda.
Uyu mukinnyi yatangiranye umushinga wo gushinga iduka ricuruza imyenda akaryitirira amazina ye na nimero akunda ‘MK11’, ariko yumvikana n’umugore we bashinga inzu icururizwamo ikawa (Coffee Shop), ari na yo yavuyemo resitora n’akabari.
Muhire Kevin yakiniye Rayon Sports ndetse n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Al-Yarmouk SC yo Koweït.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|