Muri Servisi yo gusiramura, Mukandahiro yakira abana, urubyiruko n’abakuru ariko hari icyitonderwa

Muganga Agnes Mukandahiro amaze imyaka 21 atanga serivise zo gusiramura, kandi yakira abantu bose, abakuru n’abato. Muri iyi myaka amaze, yabonye byinshi, yigiyemo byinshi, ndetse ubu afite ubunararibonye butuma agira abantu inama z’imyitwarire, kugira ngo gusiramura bitababaza kurushaho.

Mbere na mbere, Mukandahiro asubiza ikibazo ababyeyi benshi bakunze kuvuga cy’uko gusiramuza umwana bituma igitsina cye kidakura.

Aha ngaha, asobanura iyi myumvire agira ati ”Ibyo bintu ni imyumvire idafite icyo ishingiyeho. Umwana wasiramuwe, igitsina cye kirakomeza kigakura, kubera ko ni igice cy’umubiri gikuzwa n’imisemburo. Iyo dusiramura dukuraho uruhu, ntabwo dukuraho igitsina cy’umwana, kirasigara. Kandi iyo umwana arengeje icyiciro cy’ubugimbi, imisemburo itangiye gukura, n’igitsina cye kirakura. Gusiramura nta hantu na hamwe bihurira no gukura kw’igitsina cy’umwana. Ni ibihuha”.

Igihe cyiza cyo gusiramurwa ni ikihe?

Mukandahiro yasobanuye ko igihe cyiza cyo gusiramurwa, kigendanye n’impamvu zitandukanye harimo ibijyanye n’ububabare, umwanya bifata ngo uwasiramuwe akire n’ibindi.

Avuga ko ighe cyiza cyo gusiramurwa ari ukuva ku masaha 24 umwana avutse, umuganga w’abana akemeza ko nta kibazo afite, yonka neza, yituma neza, atavutse ananiwe, yavutse agejeje igihe, kandi afite ibiro bikwiye.

Ku mwana ungana atyo, ngo gukira biba ari iminsi ibiri gusa. Ikindi cyiciro ni ukuva ku mezi abiri kugeza kuri atandatu. Ubwo harimo umwanya wo gutegereza ko umwana agira ibiro bikwiye niba atari yavukanye ibishyitse, muganga w’abana akemeza ko arimo akura neza.

Impamvu icyo cyiciro cy’abana bafite munsi y’amezi atandatu ari cyo cyiza cyane, ni uko ububabare buba bucyeya, ariko no gukira bikihuta cyane, kuko umubiri uba ukura vuba.

hejuru y’amezi atandatu ububabare ngo buriyongera kuko umwana aba yatangiye gufata imfashabere, inkari zikiyongeramo aside yakwihagarika zikamubabaza, mu gihe inkari z’amashereka gusa, zitaryana cyane.

Ikindi cyiciro ni ukuva ku myaka itanu kugeza ku myaka cumi n’ibiri (5-12), nk’uko Muganga Mukandahiro abisobanura, abo baba bakiri mu gihe cyo gukura vuba, bagakira vuba ni ukuvuga mu minsi itandatu (6), ariko bo bagira ikibazo cyo gutonekara kenshi.

Buriya ngo uko abana bagenda bakura imisemburo yabo ikura, baba bishimira kurya, kunywa no kwitabwaho, n’inshuro ibitsina byabo bihaguruka ziriyongera, kandi uko bihagurutse barababara mu gihe cyose batarakira neza.

Uretse ibyo byiciro by’abana, n’abandi bari mu myaka itandukanye 20,30,40, kuzamura kugeza muri 70 bose bari mu bakiriya Mukandahiro yakira akabaha iyo serivisi kandi bagakira nubwo iminsi yo gukira igenda yiyongera, bijyanye n’icyiciro cy’imyaka umuntu arimo.

Kugeza ubu, umukiriya ufite imyaka myinshi yakiriye yari afite imyaka 83. Ntabwo gukorera umuntu ungana atyo ari ukumushyira mu bibazo kubera ko uruhu rwe rutagikura, ahubwo ngo biba ari uburyo bwo kumufasha cyangwa se kumurinda.

Avuga ko hari igihe muganga aba yarabwiye umurwayi ko afite ibimenyetso bya kanseri ifata mu myanya y’imyororokere y’abagabo, bityo gusiramurwa bikagira icyo bifasha kuri we. Gukira k’umuntu uri muri iyo myaka, ngo biratinda ariko arakira iyo adafite izindi ndwara nka Diyabete.

Ku muntu wasiramuwe, ‘iyo igitsina gihagurutse...’

Yagize ati,” Abari mu bindi byiciro by’imyaka ndabakira nkabakorera kandi barakira. Wenda ku bageze hejuru y’imyaka 40 kuko baba bageze mu gihe amaserire y’uruhu rwabo atagikura cyane, gukira kwabo bifata akanya ariko barakira. Ubundi gukira kw’abari muri icyo cyiciro ni iminsi 10, hanyuma ikaba yakwiyongera bitewe n’uko uruhu rwe ruteye, ariko n’imyitwarire aba yagize kuko ubwonko bwe buba bukora, aba agomba kubwira umubiri ko hari aho afite ikibazo, bisaba kugira kwitwararika."

Yongeraho ati "Iyo hagize ibintu biza mu mutwe, igitsina kigahaguruka indodo ziracika hakava. Nubwo guhaguruka kw’igitsina byizana, ariko umubiri wacu ucometse ku bwonko ntabwo ucometse ku mashanyarazi. Yego ntikabura, karaza ariko ntikamuganze. Iyo umuntu atitwaye neza, uko guhaguruka kw’igitsina kukamara akanya indodo zigacika akava, aragaruka tukamuha imiti agakira, ariko ntitwongera kumudoda. Buriya umubiri hari ukuntu Imana yawuremye, ni ikintu gihita kiteranya vuba”.

Ku barwaye diyabete, nabo bakorerwa iyo serivisi, ariko hakazamo kwitwararika, byihariye, kubera ko bishobora gufata igihe, ariko ngo barakira, nk’uko n’iyo bagize ibindi bikomerere ku mubiri bakira.

Mukandahiro ati,” Abarwaye diyabete turabafasha kandi barakira, ariko arakubwira mbere, ko ayifite ikibazo, ukamubwira uti muri ibi bihe bimeze gutya, uragerageza gufata ‘regime’ (kugenzura ibyo kurya no kunywa),uranywa imiti neza, ubundi ugafata n’ibipimo bya diyabete mukareba, iyo biri hejuru, mubanza gutegereza bikamanuka”.

Mukandahiro avuga ko, bijyanye n’uko gusiramurwa cyangwa se gukebwa bitari bimenyerewe cyane mu muco w’Abanyarwanda, hari abantu benshi bari mu byiciro by’imyaka mikuru batarabikorerwa, ariko ubu bakaba bagenda babikoresha uko igihe kigenda gitambuka.

Yagize ati,” Ngitangira gukora iki gikorwa, nabonaga hari umubare munini cyane w’abakeneye iyi serivisi, kandi icyo gihe abenshi bari abantu bakuru. Kandi nkabona ko bagenzi banjye bo babitinye cyane, kandi nkabona ni iterambere, ni ubuvuzi burimo kwaguka. Navuga ko ari umuhamagaro nari mfite, nkavuga nti none se twese twabireka? Kuki se ntabikora kandi nkanabikora neza”?

Abagabo baza bafite isoni arabanza akabaganiriza

Mukandahiro avuga ko atajya aterwa ikibazo no kuba ari umugore ukorera abagabo ubuvuzi nk’ubwo bwihariye. Ahubwo ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye umugore ijambo, akamuha n’uburyo ndetse n’umwanya wo kugaragaza impano n’ibyo ashoboye gukora.

Bamwe mu bagabo baza kureba Mukandahiro ngo abasiramure, ariko bahagera bakamwereka ko batewe ipfunwe no kuba agiye kureba ubwambure bwabo. Icyo gihe, ngo icya mbere akora ni ukuganira nabo, abaha n’ingero, iryo pfunwe rigashira bagahabwa serivisi baje gusaba batuje.

Yagize ati,” Abagabo nakira, akenshi umwe aza yararangiwe n’undi, kuko bararangirana, akaza azi umwakira uwo ari we. Mbere yo gutangira gukorera umukiriya wanjye rero turabanza tukaganira, akambona nka muganga ugiye kumufasha, ntambonemo icyo kuba ndi umugore. Iyo agize isoni ndamubwira nti uri mukuru. Ese umugore wawe ntashobora kwivuza ku muganga w’abagore (gynecologist) ariko w’umugabo? Aho akumva ko niba umugore we ashobora kujya kwivuza ku muganga w’umugabo, ari kimwe n’uko nawe yaje kundeba nubwo ndi umugore, ibyo bikamurinda ipfunwe”.

Ibitekerezo   ( 2 )

Byaba byiza cayane mushizeho na number ya tel yuyu muganga wumugore.

Uwimana yanditse ku itariki ya: 9-05-2026  →  Musubize

Byaba byiza cayane mushizeho na number ya tel yuyu muganga wumugore.

Uwimana yanditse ku itariki ya: 9-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka