Iyi mirimo abandi batinya, njye mbona yinjiza - Isimbi Peruth w’umumotari
Isimbi Kamuntu Peruth ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Motari) ni umukobwa ukiri muto, ariko wiyemeje kunyomoza abavuga ko hari imirimo yahariwe abagabo, kuko kuri we umurimo umugabo yakora n’umugore cyangwa umukobwa yawukora, cyane ko hari abo yarebeyeho.
Agira ati “Uko natekereje kuba motari, icya mbere ni uko bitari bibujijwe ko nabikora nubwo mu muco wacu bitari bimenyerwe. Nkibona ko hari umukobwa wafashe iya mbere akajya gutwara indege, akaba umusirikare, akiga ubwubatsi akabishobora, ni bwo nahise mbona ko byose bishoboka. Nahise rero mvuga nti iyi mirimo bose batinya kandi yinjiza, ni yo ngomba gukora. Ubwo rero nakoze ibishoboka byose, nkorera Perimi none nabigezeho nk’uko nabyifuzaga”.
Isimbi avuga ko mu kazi ke ko gutwara moto, atajya agira ikibazo cyo kubona abagenzi, kuko bamwiyumvamo batitaye ko ari umukobwa.
Ati “Abanyarwanda bamaze gusobanuka, yaba umugore, umukobwa ndetse n’abagabo, iyo hari unsanze ku iseta ahita avuga ati uriya mukobwa ni we untwara. Bo barabizi ko abakobwa batwara neza. Yego natwe hari ubwo twiseseka kugira ngo twihute, ariko nshyiramo kwigengesera. Nkurikije rero urugero maze kugeraho ndabona bishimishije, nkaba nakangurira n’abandi bakaza kuko babishobora”.
Uyu mukobwa umaze umwaka n’igice mu kimotari, avuga ko yagize amahirwe yo kubona moto akora ayishyura kugira ngo azayegukane, kandi ubu ngo ari mu nzira nziza.
Ati “Moto narayipatanye ntangira gukora kuko sinari guhita mbona iyanjye. Uretse rero imbogamizi za motari zo mu muhanda aho dukunda gucibwa amande (contraventions), ndakora bikagenda kuko ubu nsigaje ibyumweru bibiri gusa ngo ndangize kwishyura moto nafashe. Sosiyete ya Ampersand yayimpaye kuri Miliyoni 3.5Frw”.
Ati “Nubwo ikinyabiziga mu muhanda gihura n’ibibazo byinshi ndetse hakaba no gukoresha mu igaraje, byose ndabikora bigatungana. Mbasha no kwizigamira, nkigurira imyenda, nkishyura inzu, kurya n’ibindi kandi byose mbifashwamo na moto ntwara. Muri uko kwizigamira rero, nk’ubu mba mu itsinda ry’abakobwa b’abamotari twizigamiramo, nkanagira uko mbyikorera ku ruhande, none ubu namaze kwigurira ikibanza”.
Uyu mukobwa avuga ko afite intego yo gukorera izindi ‘categories’, kugeza abonye n’iyo gutwara ikamyo.
Isimbi akomeza agira inama abandi bakobwa yo guhaguruka bagakora, aho gutegereza ababaha, kuko imirimo ihari.
Ati “Icyo gutegereza ngo umuntu ampe ni cyo nanze, nanze agasuzuguro. Ni yo mpamvu mbwira barumura banjye ndetse na bakuru banjye bagitinya, ngo baze dukore. Amahirwe arahari, twagize Imana turi mu gihugu cyiza gifite umutekano, baze bashake icyo bakora, kuko abo bagabo bategereza ko babaha batazahora bababona”.
Isimbi Kamuntu Peruth akomoka mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, akaba yararangije amashuri yisumbuye ariko ntiyabona ubushobozi ngo akomeze muri kaminuza. Ni yo mpamvu yahise ajya i Kigali gushakirayo ubuzima akaba ahamaze imyaka itanu, ariko n’ubu ngo igihe cyose azabona ubushobozi aziga kaminuza.
Isimbi ubuhamya bwe yabugarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuki urubyiruko rwifuza akazi ariko ntirubyaze umusaruro amahirwe rufite?”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|