Imyaka 23, categorie enye: Sarah Ishimwe yavuye kuri Moto ahita atwara bisi

Sarah Ishimwe, ni umukobwa w’imyaka 23 wakuze yiyumvamo gutwara ibinyabiziga, nubwo mu muryango we ntaho abikomora.

Akirangiza kwiga amashuri yisumbuye, yatangiye inzira yo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ku buryo ubu afite ‘Categories’ enye (4), akaba ari umushoferi wa bisi mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rw’uyu mukobwa akenshi uba wisekera, w’urubavu ruto binatuma hari abagenzi atwara bamwita umwana, yarutangiye muri Kanama 2021, ubwo yazaga i Kigali gushaka ubuzima, aturutse iwabo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, aho yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Mu 2024, ni bwo Ishimwe yatangiye kwiga gutwara moto, aza kubigiriramo umugisha kuko yabonye umushinga wari ugamije guteza imbere abagore, na we uramufata, umufasha kwishyura amafaranga yo kwiga n’ayo gukora ibizamini, ndetse muri uwo mwaka ahita abona Cat. A (uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto), cyane ko urw’agateganyo yari yararubonye mbere.

Avuga ko gutwara ibinyabiziga yabikunze kera ari umwana, ariko atazi ko inzozi ze azazikabya cyane ko nta w’iwabo yabireberagaho.

Ati “Jyewe nakuze numva gutwara mbikunze cyane ndetse bindi mu maraso, kuva na kera ndi umwana, kandi nkumva nazatwara imodoka nini. Ntawe wo mu muryango wanjye wabaye umushoferi, byanjemo gutyo gusa mpita mbijyamo maze gukura”.

Ishimwe amaze kubona Cat A, umushinga wamufashaga wanamuguriye moto mu buryo bw’inguzanyo, atangira gutwara abagenzi muri Kigali ari na ko yishyura ya nguzanyo ku buryo ubu ateganya kuyirangiza muri uku kwezi kwa Werurwe, akegukana moto, ubu akaba yarayihaye undi uyitwara ikamwinjiriza, iyi moto akaba yarayitwaye mu gihe cy’umwaka n’igice.

Mu ntangiriro za 2025, ni bwo Ishimwe yatangiye kwiga imodoka muri ‘Auto-école’, amaze kuyimenya ahita anakora ibizamini, maze muri Gashyantare 2025 abona Cat B (uruhushya rwo gutwara imodoka nto).

Uyu mukobwa ati “Maze kubona Cat B, nabonye ko byose bishoboka, nti ese ibi ko bikunze uwakorera n’indi! Nshaka amafaranga ndongera ndiga nshaka D, muri Mata 2025 nkora ibizamini mpita natsindira Cat D (imodoka ziringaniye zitwara abagenzi nka Coaster, Minibus…). Ntibyarangiriye aho kuko nari mfite inzozi zo gutwara imodoka nini, narakomeje”.

Ati “Mbonye ibi biciyemo, naravuze nti ese ubundi uwashaka na Cat D1 (yo gutwara bisi), kuko numvaga D idahagije. Muri Gicurasi 2025 nashatse amafaranga ndiga, noneho muri Kamena uwo mwaka nkora ibizamini ndetse ndanabitsinda mpita mbona Cat D1. Gusa nakomeje gutwara moto yanjye kuko nta kazi ko gutwara imodoka nari ndabona, ariko nakomezaga gukurikirana ahari amatangazo y’akazi, nahabona nkandika nsaba nk’abandi”.

Ishimwe yabonye akazi k’inzozi ze

Uyu mukobwa amaze hafi ukwezi atangiye akazi ko gutwara bisi muri sosiyete ya RITCO, itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no hanze yaho, akaba nta yindi modoka yatwaye uretse izo yigigaraho muri Auto-école, kuko ari bwo yahise areka moto.

Icyakora avuga ko iyi sosiyete imaze kumuha akazi hamwe n’abandi batangiranye, babahaye amahugurwa y’ibyumweru bibiri, kugira ngo babamenyereze uko izi modoka nini, zitwara abagenzi 70 zitwarwa, ariko bakaba barazitwaraga nta bagenzi barimo.

Nyuma yaho, Ishimwe yatangiye gutwara bisi irimo abagenzi, mu minsi ibiri ibanza bakamuha umushoferi umenyereye ngo bagendane amumenyereza umuhanda, hanyuma atangira gutwara ari wenyine, ubu akaba akorera kuri ligne ya Dowtown-Nyacyonga.

Barambangamira iyo banyita umwana

Ishimwe avuga ko hari abagenzi bamureba bakabona ko atashobora kubatwara ngo abageze aho bajya bamwita umwana, mu gihe avuga ko atari byo bikamubangamira ariko ntacike intege.

Ati “Ngitangira gutwara bisi, rimwe ntegereje ko isaha igera ngo mpaguruke, nari nicaye mu mwanya w’umushoferi ariko ntambaye umwenda w’akazi, nkumva abagenzi bavuga ngo ariko se shoferi yaje tukagenda! Isaha igeze nambaye impuzankano, nditunganya natsa imodoka, abagenzi bariyamirira bati ‘Mana weee! Ni wowe udutwaye? Twari tuzi ko uri umukorerabushake! Ibyo numvaga bibangamye ariko byarashize”.

Yungamo ati “Kubera ko mba ndi n’igitsina gore, noneho mfite n’igara ritoya, barareba bati ‘aka ni ko kadutwaye koko! Ese ubu afite indangamuntu! Ni gute bamuha bisi twe tubona nta n’indangamutu arafata!’ Icyakora nubwo bavuga ibyo ntawe uranga ko mutwara, ahubwo nsigaye mbona cyane cyane abagore banyishimiye kuko natwe dushoboye”.

Akomeza avuga ko nubwo hakiri abamureba bakamwibazaho kubera urubavu ruto rwe, ubu yumva ntacyo bitwaye, kuko yifitiye icyizere mu byo akora, cyane ko abikunze.

Agaruka ku nzozi ze, Ishimwe agira ati “Inzozi zanjye ni ukwikorera, nkaba nakwigurira imodoka itwara abagenzi, nkayitwarira numva ari iyanjye, kandi nzabigeraho. Ndateganya kandi gukorera izindi Categories, kuko numva n’iy’ikamyo kuyitunga ari byiza, nta wamenya ibiri imbere. Jyewe ikijyanye no gutwara cyose ncyiyumvamo, yewe n’ubwato numva nakwiga kubutwara”.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri RITCO, Théogène Bazumutima, avuga ko Ishimwe ari umukozi akora akazi ke neza.

Ati “Ikigaragara ni uko akunda umurimo kandi akawukora kinyamwuga, mbese ubona afite icyerekezo. Kuba yaraje nta handi yatwaye bisi si ikibazo, kuko mbere y’uko bajya mu kazi yaba we kimwe n’abandi tubanza kubaha amahugurwa, kandi hari n’isuzuma tuba twarakoze, akaba yaragaragaje ko abishoboye”.

Ishimwe agira inama abandi bakobwa ndetse n’abagore muri rusange yo kwigirira icyize mu byo bakora, ntibumve ko hari ibyahariwe abagabo.

Ati “Nta mpamvu yo gutinya, icy’ingenzi ni ukwigirira icyizere. Ibintu byose ni mu mutwe kandi nta kidashoboka, cyane ko nk’ibi nkora bidasaba imbaraga, imodoka sinsabwa kuyikorera. Kubona rero nkora imirimo twari tumenyereye ko ari iy’abagabo abantu bakabitangarira, jye mbona nta n’ikiba gitangaje kirimo, ni ibintu bisanzwe. Bagenzi banjye rero nibatinyuke bakore, bareke kwisuzugura kuko natwe turashoboye”.

Ishimwe avuga ko mu bintu byamugoye agitangira aka kazi, ari ukubyuka mbere ya saa kumi za mu gitondo, akitegura, agashaka n’uburyo agera mu kigo aho imodoka zirara, kuko saa kumi n’imwe zuzuye akazi kaba gatangiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka