Imbwa mudashaka, izabuze uzitaho cyangwa izapfuye muzinzanire - Bagaragaza a.k.a Imbwa Nkuru
Bagaragaza Daniel utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Gasharu. Yiyita ‘Imbwa Nkuru’ kuko imbwa azifata nk’abavandimwe be akaba mukuru wa zo, kandi yiyemeje kuzitaho, akazigaburira, akazitoza imyitwarire myiza, akanazivuza, by’umwihariko izo muri Kigali.
Imbwa yananiranye cyangwa iyo nyirayo adashaka, aramuhamagara akaza akayitwarira. Atwara kandi n’izizerera, izo abantu baba banze bakazijugunya, ndetse n’izapfuye arazifata akajya kuzishyingura mu irimbi rya Hegitari yaguze Miliyoni 17 Frw i Bumbogo.
Ibyo kwita ku mbwa Bagaragaza yabitangiye muri 2007 ubwo yakoraga muri KK Security. Bamwohereje muri Kenya kujya kubyihuguramo, nyuma aza no kubona andi mahugurwa yahawe n’Abarusiya.
Avuga ko kuri ubu imbwa hari abayifata nk’inshuti y’umuryango, cyangwa umwe mu bagize umuryango. Bigaragarira no mu buryo ifatwa aho mbere wasangaga hakoreshwa amagambo yo kuzipfobya nko kuyimanika bashaka kuvuga kuyishyingura. Ubu ibibwana ngo hari ababyita abana, kubwagura bakavuga kubyara, mu rwego rwo kubaha imbwa no kuyiha agaciro.
Bagaragaza ati “Imbwa uyisiga mu rugo ugasanga yakurereye abana, ikabakinisha ndetse ikanabacungira umutekano. Ubu iyo ipfuye, dufata umubiri wayo ugashyirwa ahantu hatagayitse. Ubu ibyo kuyishyira mu mufuka bakagenda bakajugunya ntibikigezweho. Ubu tuyishyingura ahantu ku buryo na nyirayo nyuma yajya aza kuhasura. Imbwa ni inshuti idahemuka. Nanjye niyita ‘Imbwa Nkuru’ kandi numva binshimishije, kuko mba nshaka kubungabunga izindi mbwa nkazitaho, sinzihemukire.”
Yongeyeho ati “Mu rugo iyo mfite umubare muto wazo, mba mfite imbwa nka 15. Izo tubana mu rugo umunsi ku munsi ni za mbwa abantu bamwe na bamwe bumva banze, badashaka, noneho bakampamagara bakambwira ko imbwa bafite bashaka ko ibavira mu rugo, bakansaba kuyitwara cyangwa se niba ntabishoboye bakayitorongeza (bakayirukana mu rugo ikajya kuzerera ku gasozi). Nk’icyo kintu iyo ncyumvise birambabaza kuko atari ko bikwiye kugenda. Imbwa ndagenda nkayifata ikaza mu rugo, nkayimenyereza, niba ari n’imyitwarire mibi yari ifite nkayifasha kuyihindura, kuko ndi umwarimu wazo. Aho kugira ngo abantu bazijugunye ziteze ikibazo mu muhanda, jyewe iyo mbimenye mbasaba kuzinzanira nkazitaho, nabona uyikeneye nkayimuha kandi nkamusaba kuyifata neza.”
Iyo imbwa amaze kuyisubiza ku murongo, umuntu uje uyishaka barumvikana akamusubiza ku byo yakoresheje ayitaho, kugira ngo abone ubushobozi bwo kwita ku zisigaye no ku zindi abantu bamusaba kuza gutwara kuko baba batazikeneye. Uwo ayihaye bumvikana ko agomba kuyifata neza.
Mu byo akoresha azitaho harimo kuzikingiza, kuzigaburira ndetse no guhemba abakozi bamufasha kuzitaho. Zimwe mu zo yitaho ni nk’ingore ziba zacitse ba nyirazo zigahura n’izindi z’ingabo zigasenzanya (zigakora imibonano mpuzabitsina), zikabwegeka (zigahaka/zigatwita), ba nyirazo babona batazashobora kwita ku bibwana byayo, bagahitamo kumuhamagara ngo aze ayitware. Iyo ibwaguye (hari ishobora kubwagura ibibwana nk’icumi), kwita ku bibwana ngo biramuhenda kuko ikibwana kimwe gikenera gukingirwa inshuro eshatu kugira ngo kibeho neza, kandi buri rukingo rutwara amafaranga ibihumbi 30 Frw, kongeraho ibyo kuzitunga.
Yaguze ubutaka bwo gushyinguramo imbwa
Mu myaka ya 2015 na 2017 Bagaragaza yaguze isambu ya Miliyoni 17 Frw ingana na Hegitari imwe yo gushyinguramo izapfuye. Iyo sambu iherereye mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo. Ati “Nabonye hari izipfa nkabura aho nzishyira. Ubu ndagenda nkazishyingura nkishima ari uko umubiri wayo ubungabunzwe, nta kuwushinyagurira. Ndasaba abantu bose babona imbwa cyangwa injangwe yapfiriye ku muhanda yaba igonzwe n’imodoka cyangwa yazize ikindi, bajye bampamagara njye kuzishyingura aho kuzijugunya hirya no hino ku mihanda, muri za ruhurura, mu bishanga cyangwa mu migezi."
Iyo sambu ngo ishobora gushyingurwamo imbwa ibihumbi 70 kandi ubu haracyari umwanya munini kuko amaze gushyinguramo izibarirwa muri 200.
Iryo rimbi ry’imbwa n’injangwe ririmo ibyiciro ndetse n’ibiciro bitandukanye
Bagaragaza avuga ko muri iryo rimbi harimo ahiyubashye cyane (VIP), icyiciro cyo hagati, ndetse n’aha rusange, bikajyana n’uburyo bakoresha mu gushyingura. Ati “igice cyo muri rusange gihagaze mu bihumbi 40 Frw, igice cyo hagati gihagaze mu bihumbi 60 Frw, naho igice cya VIP ni ibihumbi 80 Frw. Aho mvuga hiyubashye cyane (VIP) tuhashyingura nk’imbwa z’abanyacyubahiro ziba zapfuye, mu kuzishyingura bikadusaba ibintu byinshi bizihesha agaciro nk’amashuka ndetse n’indabo, tugashyiraho n’ikimenyetso ku buryo nyirayo nahagaruka azamenya aho imbwa ye yari iherereye.”
Nubwo icyo ashyira imbere ari urukundo rwazo, ariko akuramo n’inyungu. Ati “Ni itungo ringaburira, rikancungira umutekano mu rugo, kuko jyewe iwanjye sinjya nkinga. Rimfasha no kubona ubushobozi bwo kwishyurira amashuri abana bo mu muryango. Ntuye muri Kigali ndubatse mfite inzu yanjye mbamo. Ndashima ko imbwa hari aho zankuye n’aho zangejeje bitewe n’urukundo nagiye nziha, na zo zagiye zirungarurira kandi rwinshi.”
Avuga iki ku barya imbwa?
Bagaragaza abajijwe niba nta bantu bajya baza kumusaba imbwa yo kujya kubaga, cyangwa niba ntaho azi bazirya, yavuze ko ajya abyumva ariko ko atarabibona cyangwa ngo ahure n’abamusaba iyo bajya kubaga.
Yagaye abantu bashobora kuba barya imbwa, ati “Numva bivugwa ariko sindabona aho bayibaga, gusa ndanabyamagana, kuko kurya imbwa numva ari nko gufata mugenzi wawe cyangwa umwana wawe ukamurya.
Mu byo asaba ubuyobozi by’umwihariko muri Kigali, harimo kuba bafatanya bakabarura imbwa ziri muri Kigali, ndetse buri yose bakayiha ikiyiranga kigaragaza na nyirayo (nk’uko inka usanga zambikwa amaherena) ku buryo imbwa zizerera cyangwa zitoragurwa ku muhanda byoroha kumenya nyirayo cyangwa se aho ikomoka. Naho ku wakenera ko bakorana mu kumutoreza imbwa (kuyimenyereza) cyangwa kumufasha kuyitaho cyangwa kuyishyingura, yamubona kuri nimero ya Telefone 0788606743.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Uyumunu yabona number yegute nimwayishyizeho
Ntibavuga gushyingura imbwa,bavuga kiyimanika,iterambere ntirikwiye kuduca ku kinyarwanda.
Ntibavuga gushyingura imbwa,bavuga kiyimanika,iterambere ntirikwiye kuduca ku kinyarwanda.