Ibyo urebesha amaso, jyewe mbyumvisha amatwi ngakora akazi - Niyibizi, Muganga Ufite ubumuga bwo kutabona
Ubuzima bwa kinyamwuga ku bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abafite ubundi bumuga, buhora bukurura impaka nyinshi, cyane cyane zituruka ku batemera ubushobozi bwabo, bagatekereza ko batatanga umusaruro, batabishobora.
Mu 2012, Niyibizi Consolatrice yarangije amasomo ye ya Kaminuza mu by’imitekerereze ya muntu, Psychologie Clinique, atangira urundi rugamba rutoroshye rwo gushaka akazi, kubera ko nta muntu wumvaga ko ashoboye, ko hari icyo yafasha muri sosiyete.
Abenshi ngo bavugaga ko akeneye gufashwa ari we kurusha uko yafasha, abandi bakavuga ko nta buzima bw’abantu yajya gutabara kandi nawe atabufite n’ibindi bica intege.
Yagize ati,” Ahenshi twajyaga gusaba akazi, baratubwiraga bari : ese ntibyaba byiza ko mwajya gukora muri bya bigo byanyu’?...byari nko kuvuga ngo nimwigumire mu kazitiro kanyu ahandi ntibikunda.”
Muri 2014, ni bwo yabonye akazi, icyo gihe ngo yabifashijwemo cyane n’abantu bashyira mu gaciro, bakamubonamo umuntu ushoboye.
Yagize ati,” Umudamu wakoraga muri MINISANTE, witwaga Dr Anitha Asiimwe, yari umunyamabanga wa Leta, ni we muntu wa kabiri wanyumvise nyuma ya Paul Jules Ndamage wari meya. Ni ubwa mbere inkuru imeze gutya nyivuze, mvuga amazina y’abantu, ngira ngo bimpaye amahirwe yo gushimira abantu bangiriye neza, ahubwo sinzi uko byaje…”.
Nyuma gato yahamagawe gukora ikizamini, ahatana n’abandi, aratsinda yoherezwa gukora mu kigo nderabuzima cya Gatenga, nk’ufasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Umwaka urangiye ubwo hari mu 2015, ako kazi karahagaze.
Mu 2016, yasubiye mu byo gushaka akazi, ashyira dosiye muri MINISANTE nanone, nyuma aza guhamagarwa bamubwira ko ajya gufata ibaruwa imwohereza ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera, guhera mu 2017. Amaze imyaka 9 yakira abarwayi, cyangwa se abakiriya, baza bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe akabafasha bakamererwa neza kandi bikamunezeza.
Niyibizi ni na we muyobozi w’iryo shami muri ibyo bitaro.
Yagize ati,” Twakira abarwayi baturutse mu yandi maserivisi, cyangwa se n’abo duhawe n’abandi baganga. ”
Ku bijyanye n’ukuntu yakira abantu akabaganiriza bafite ibibazo bikora ku marangamutima kandi atabareba, yavuze ko kumenya uko amarangamutima y’umuntu arimo ahinduka, bidasaba kubirebesha amaso.
Yagize ati,” Ntabwo kumenya uko umuntu agenda ahinduka, bisaba ko umuntu abireba n’amaso. Hari ibishobora guhinduka nkabyumva, nkurikije uko mukurikiye, kuko iyo umurwayi anganiriza ambwira, mutega amatwi ku buryo bwihariye, mbese ku buryo navuga burenze uko undi yabikora, kuko njyewe mba muteze amatwi, arize cyangwa akagira indi myitwarire ntabwo nabiyoberwa.
Hari ubwo abantu bibwira ko icyo utarimo kureba, kidashoboka…mu kumva tugira, hari ibintu nahamya ko twe twumva, abandi badashobora kumva n’amatwi yabo. Kubera ko ubushobozi bwo kumva buba bukora cyane kurusha ubwawe, kuko njyewe amatwi niyo nshingiyeho, nta kindi mba niringiye. Dushobora kuba twicaranye hano, ibyo ndimo kumva wowe ukaba utabyumva. Kubera ko wowe utekereza ko ikintu cyose kiri buze gushoboka kuko wakirebye. Njyewe rero kubera ko icyo ntacyo ntegereje, nta nubwo nzi ko ndibugikoreshe, nita ku kumva cyane, ibyo wowe utekereza ko wakarebesheje amaso, jyewe mbyumvisha amatwi yanjye”.
“ Bitavuze ko ari ijana ku ijana, hariho gacye nshobora gukenera kwifashisha undi muntu, ariko ni gacye cyane. Icyo mba nkeneye, mu bimenyetso tujya tugira bigaragaza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe, harimo no kumenya uko yambaye. Yambaye imyenda isa nabi, ntiyasokoje, ntiyakarabye, yambaye inkweto zidasa, ibyo ntabwo mu bushobozi bwanjye mbasha kubimenya…iyo tuganiriye n’umurwayi nkumva nkeneye no kumenya uko agaragara nibwo nsaba mugenzi wanjye akamfasha,kandi umurwayi ntabimenya. Ariko ni gacye cyane ibyo bibaho, n’umwaka washira ntakeneye kumenya icyo kintu. Nakira abarwayi banjye nkabafasha, bijyanye n’ikibazo baje bafite”.
Ku kibazo cy’abantu bagira ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bikajyana n’amahane arimo kurwana, gutukana, gutera amabuye, kwambara ubusa n’ibindi, abo ngo bakirwa n’abaganga bo mu ishami rya (psychiatrie ), bakabavura bakoresheje inshinge, ibinini, bakuhagirwa, bakagenzurwa ibyo bakora n’ibindi, hanyuma bazamara gutuza, bakobona koherezwa mu ishami Niyibizi akoreramo ryo kubaganiriza, bashobora kumusubiza, bakavugana bumvikana. Icyakora ngo bijya bibaho rimwe na rimwe bakamwoherereza umurwayi wagombye kujya muri ‘psychiatrie’ bamwibeshyeho, kuko uburwayi bwo mu mutwe bugira ibimenyetso byihishira.
Mu kwezi Niyibizi yakira abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bari hagati ya 60-80, kuko ku munsi yakira abantu nibura 4, harimo abaza kenshi, abaza rimwe bakumva bamerewe neza n’abandi.
Ariko se uko yakira abantu bafite ibibazo byinshi kandi bihungabanya amarangamutima, iyo yumvise ko yananiwe cyangwa se yaremerewe afashwa nande?
Kuri ibi rero agira ati, “Mu bihugu biteye imbere, abakora akazi nk’ako dukora, Leta ibagenera ikiruhuko cyo kuva aho bari, bakajya ahantu runaka nabo bakabona ababafasha, ariko bakanaruhuka mu buryo bwo kwidagadura kugira ngo baruhure mu bwonko, bagaruke bafite imbaraga zo kongera kwakira ibindi.”
Icyakora ngo mu Rwanda ntibarabigeraho, ahubwo agira ati “Gacye cyane ubushobozi bugihari RBC yatugeneraga amahugurwa twitaga ‘case-sharing’ yabaga ari iminsi itanu tukajya ahantu tukaba turi kumwe n’abadukuriye mu mwuga, b’inararibonye kuturusha cyangwa se bafite n’amashuri menshi kuturusha,tukagerageza gusangizanya ibyaturemereye kurusha ibindi.”
“Ibyo tutabonye uko dukemura, ibyadukoze ku mutima bikatwangiza, bakadufasha muri ubwo buryo, muri iyo minsi, hari umugoroba umwe batwemereye wo kujya kwidagadura, kubyina, gusangira bitari ukuvuga ngo tugiye kwicara twige. Ubundi bushoboka ni ukwirwanaho hagati yacu nk’abanyamwuga, wahura n’umukiriya ufite ikibazo kikugoye, ukaba washaka umunyamwuga mugenzi wawe mukayikoranaho, mukaba mwakumva umukiriya muri kumwe, akagufasha bikakorehereza kutavunika cyane …ubundi buryo ni ukugira umwiherero, muri itsinda cyangwa se ari umuntu ku giti cye, mukagenda mukavuga ibyanyu, mukoroherwa..”.
Niyibizi avuga ko we ku giti cye yigeze kwishakira umunyamwuga umufasha ngo amubwire ibyamugoye cyane, kugira ngo amuruhukireho, ariko ibyo nabyo biba bigoye ku buryo mu myaka yose amaze mu kazi, yamushatse inshuro ebyiri gusa, mu gihe ari kenshi atahana amarangamutima aremereye kubera abakiriya yakiriye bikamunanira kubakemurira ikibazo.
Yagize ati,” Amarangamutima araremera, hari nk’igihe bishyika, ukakira nk’umuntu,ibintu bye bikagukoraho,kwa kundi tuvuga ngo ni akazi, saa kumi n’imwe…ndabisize ndatashye mpinduye ahantu, hari igihe uhura na ‘case’ utahana, ukumva ntiwayisize,ukajyana nayo mu rugo, ukaryamana nayo, nijoro wakwicura,ugatangira gutekereza icyo wari kuba wakoze…Hari uza akakubwira ikibazo arimo kunyuramo, ariko ugasanga kumufasha mu by’imitekerereze gusa ntibihagije, akeneye n’ubufasha bwo mu buryo bufatika, kandi utabifitiye ubushobozi. Aho niho uvuga uti nkeneye ubufasha, ukiyambaza izindi nzego. Tujya twisanga akazi kacu katarangirira mu bitaro, urimo uhamagara umuyobozi w’Umurenge,…”.
Niyibizi avuga ko nta kintu kimunezeza nko kubona ukuntu afasha abantu bagakira, bakagira ubuzima bwiza, mu gihe ubundi hari abamubonaga nk’ukeneye gufashwa nawe.
Yagize ati,” Birandyohera, ni cyo kintu cya mbere nkunda mu buzima,kwisanga mbonye umuntu nigeze gufasha, duhuriye nko mu nzira,cyangwa se aje kundeba. Bijya bishyika ko nyura nk’ahantu nkumva umuntu arampobeye, akambwira ati muganga wanjye burya narakize ndi kanaka. Bituma niyumva nk’umunyambaraga bitandukanye n’uko abandi bambona.”
Ubwo twasuraga Niyibizi, yari yakiriye umwana w’umukobwa w’imyaka 18 wari waje kumushimira kuko yamufashije akagarura amarangamutima ku murongo, ubwo bamumuzaniraga ashaka kwiyahura kubera gufatwa ku ngufu.
Ku bijyanye no kuba hari umurwayi ushobora kwisanga imbere ya Muganga Niyibizi, ariko agahita asaba gushakirwa undi umufasha kubera ko yumva atizeye ko yamufasha ngo akire neza kandi amuvura atamureba, yavuze ko bitaramubaho na rimwe, ko ahubwo uwahuye nawe, n’iyo agarutse aza ari we ashaka gusa.
Yagize ati,” Hari abageraho bakabimenya ko mfite ikibazo, ariko abenshi bwa mbere mbakira batanabizi,ariko nta na rimwe umuntu aranga ko mufasha, ntibirambaho, ahubwo uba usanga bavuga bati ndashaka wa wundi. “
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Inkuru nziza cyane rwose. Disability is not inability! Komeza utsinde my Secondary school classmate Consolatrice