Grace Mukayisenga, rwiyemezamirimo wiyeguriye ikawa y’u Rwanda
Iwabo mu Karere ka Huye, babyirutse banywa kawa, ariko yari ayizi mu izina rusange, kugeza ubwo yagiye muri Kaminuza akiga siyanze y’ibijyanye n’ibiryo – food Science, maze yagera mu kwimenyereza umwuga iki gihingwa ngengabukungu kiyoboye ibyoherezwa hanze atangira kugikunda bikomeye.
Mu kwimenyereza umwuga, Mukayisenga yakoreye mu Kigo gishinzwe guteza imbee ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze, NAEB, maze amenya ko burya ikawa ibamo amoko, ko uburyohe bwayo bunyuranye, n’ibindi byamuteye amatsiko, atangira ubwo.
Agira ati “Mu imenyerezamwuga twakoze cyane ibijyanye no gusogongera ikawa, maze ndabikunda cyane. Natangiye kumva uburyo amakawa atandukanye, uburyo ikawa iryohamo, ibiyigize.”
Mu gihe cye, hari icyo bitaga Cup of Excellence, akaba yari amarushanwa ya kawa, yatumaga ikawa nziza zihembwa amafaranga menshi ku isoko. Abagombaga guha amanota ikawa, ni abasogongezi, nuko Mukayisenga na we ajya mu irushanwa ry’abagombaga gusogongera araritsinda.
Agira ati “Kuva natsinda ariya marushanwa, sinongeye kubura mu basogongezi ba ririya rushanwa.”
Mu mwaka wa 2013 yari akiri kaminuza, aribwo haje abantu batanga amahugurwa ku basogongezi mpuzamahanga, maze yatangaga impamyabushobozi yitwaga Q Grader, kandi ngo ayo mahugurwa kuyarangiza byari bikomeye cyane.
Mu bahuguwe 24, bane bonyine ni bo bashoboye kubona impamyabushobozi, harimo na Mukayisenga, bikaba byaramubereye icyemezo ko agomba gukomeza inzira yatangiye. Kiriya gihe kandi, Mukayisenga yari yaratangiye gukora ibiraka byo gusogongera, na byo bikamuha amafaranga, bituma urukundo rwe na kawa rurushaho gukomera.
Gusogongera, ubuhanga butangaje
Mukayisenga, ubwo yatsindaga iki kizamini akabona impamyabushobozi, yababajwe n’uko bagenzi be basigaye, kandi abona neza icyuho kiri muri ubu bumenyi.
Yagize ati “Abasogongenzi twashakiye hamwe iriya mpamyabushobozi, bari abahanga cyane, ariko batsinzwe no kutamenya ururimi. Buriya iyo dusogongera twandika kugira ngo dutange amakuru, ariko bongeyeho no kubabaza ubumenyi rusange ku ikawa, maze ntibashobora kubisubiza mu Cyongereza.”
Yahise yumva ko agomba kwigisha abasogingezi, kugira ngo n’ikibazo cy’ururimi bagitambuke.
Ubwo yarangizaga kwiga muri 2014, ariko yari amaze kubona akazi muri Dormans Coffee, harimo gusogongera, no gufasha abakiriya mu byo bakeneye, no gukorana n’abatunganya kawa. Yagiye no mu mahugurwa menshi, ku buryo agira ati “umushahara mwinshi nawumariraga mu magihurwa.
Aha rero, ngo 2015, yatangiye kunganira abatanga amahugurwa mpuzamahanga mu gusogingera, maze akomeza kongera ubumenyi kurushaho, kugeza ubwo mu wa 2019 na we yakoze ikizamini gitanga uburenganzira mpuzamahanga bwo kwemererwa kwigisha gusogongera, no gutanga impamyabushobozi mpuzamahanga.
Aha yatangiye gukorana n’ibigo bitera inkunga imishinga y’ikawa, ariko bihita bimusaba gushinga ikigo
Ubu akorana n’ikigo Speciality coffee association, aho atanga amahugurwa, maze abatsinze ibizamini bibahesha impamyabushobozi zitangwa n’icyo kigo mpuzamahanga.
Iyi programu imara icyumweru, ariko abarangije bagahabwa n’imenyerezamwuga.
Mukayisenga avuga ko gusogongera ari umwuga mwiza udasaba igishoro cyinshi, kandi akazi kakaba gahari, haba ku bigo bitunganya ikawa, abajyana ikawa mu mahanga.
Aha kandi, Mukayisenga atanga amahugurwa kuva ku guhinga ikawa, n’inzira yose iyigeza mu gikombe.
Ibyo kandi binajyanye no gucuruza kawa, haba ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku rwego rw’igihugu, kugira ngo n’Abanyarwanda bakomeze kuyikunda.
Ni naho ahera abwira urubyiruko ko, kwiga ibijyanye na kawa birenze ibijyanye n’ubu Barista, ariko no kuyitunganya, kuyikaranga, kuyisogongera n’ibindi, na byo ni uhumenyi baba bakeneye, kandi bwabagirira akamaro.
Agira ati “Kunywa ikawa nziza, yasogongewe igatangirwa amanota, ku buryo abantu bashobora gusobanura ikawa umuntu ari kunywa ni ingenzi.”
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
wawouh byiza cyane ikintu umuntu akurikiye akigeraho kabisa, dutewe ishema nawe kdi icyo nigiye muriyinkuru nuko ntagucika intege kucyo wiyumvamo kdi ukunda bisaba guha umwanya icyo cyintu ndetse nigihe cyawe ibintu finaly birakunda. courage grace!
Hello hello, i’m from burundi, dufite société yitwa solac (société de lavage du cafe) turatera ikawa ARABICA tukayihingura kugeza ibaye imbunya (exportation fully washed 15+,TT,... kugeza kuri microbisure)turimbura ikawa itarinke kuko dufise ama station de kavage arenga 15 ,, icifuzo rero nuko tuganiriye twoshobora gukorana mubudandaji bwikawa
Contact whatsapp+25771273204
GITEGA,BURUNDI, NYAMUGARI 1 er AV.