Dr. Kansayisa, umuganga w’inzobere watinyuye abakobwa ubuvuzi bwo kubaga amagufa
Mu mikurire ye, Kansayisa Marie Grace yarebaga umubyeyi we yari asigaranye (mama), akumva ko byanze bikunze azakora mu bijyanye n’amafaranga, kuko nyina yakoraga ibijyanye n’Ubucungamari.
Ariko icy’ingenzi, nuko uyu mubyeyi yakomezaga kumutera imbaraga ati “mwana wanjye, jya wiga ubishyizeho umwete.”
Uko yagendaga akura ariko, Kansayisa yagendaga yumva yikundiye imibare cyane cyane ubwo yahuraga n’umwarimu mwiza, Anyesi mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye.
Uyu munsi nibwo abyumva neza, ko mu buzima umwana aba akwiye guhabwa amahirwe yose ashoboka, yakura ibintu byose bikisobanura.
Ubwo yasozaga Amashuri yisumbuye muri Lycee Notre Dames de Citeaux, Umwangavu Kansayisa ntiyari azi neza ko yakwiga ubuganga, kuko ibyo yari yize bijyanye n’Imibare n’Ubugenge, byamuhaga amahirwe menshi yo kwiga Ibijyanye n’Ubwubatsi(Civil Engineering).
Ni yo mpamvu, n’ubwo yashakaga kwiga ubuganga, ibijyanye no kubaka yabishyize ku rwego rwa mbere, nuko ku rwego rwa kabiri aba ari ho ashyira Ubuganga, kuko nta mahitamo yari afite.
Agira ati “Nashakaga Medicine ariko kubera ishami nize, nkumva amahirwe ari macye, amanota aje barabimpa.”
Kansayisa yaragiye yiga Ubuganga yishimye kuko yahawe icyo umutima we ushaka, maze bageze mu gihe cyo kwimenyereza umwuga mu mwaka wa Gatatu, yumva akunze ibijyanye no kubaga amagufa.
Akirangiza Kaminuza mu buganga, hageze igihe cyo guhitamo Icyiciro cya gatatu, aho umuganga agomba gufata ikintu kihariye aziga akakinononsora(Specialisation).
Yumvise akunze ibijyanye no kubaga amagufa, ariko arebye mu bamubanjirije, asanga nta wundi mukobwa wigeze abitinyuka, nuko akajya yiganiriza, ati “ariko menya mfite ikibazo. Ni gute najya kwiterereza ibi bintu, kandi abandi bakobwa batajya babybikoza?”
Icyakora, Kansayisa yari afite abaganga b’abagabo babyize, bamuteraga umwete aho agira ati “ Barambwiraga bati komeza, humura uzabigeraho. Baranshyigikiye nkumva birashoboka kuko navugaga nti no muri Afurika hari ibihugu bitaragira umudamu ubaga amagufa, ariko ngakomeza kubona abanshyigikira.”
Aha ni ho yafashe umwanzuro, ariyemeza, maze hejuru y’imyaka itandatu y’ubuvuzi rusange(General Medicine) n’umwaka umwe wo gukora akazi, yongeraho indi myaka itanu yo kwiga kubaga amagufa (Specialisation in Orthopedic Surgery), muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubwo yarangizaga iki cyiciro mu 2021, Kansayisa yahise yoherezwa gukora ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, ariko muri 2024 ajya kwiga kurushaho(sub speciality), aho yize kubaga Ikirenge n’Akagombabari(Orthopedic foot and ankle surgery ) mu gihugu cya Singapoure akaba yararangije amashuri mu ntangiriro z’uyu mwaka. Yahise agaruka kuri CHUK aho akiri gukorera na n’ubu.
Muri iki cyiciro, habamo ibibazo bikunze kugaragara by’abantu bafite ibirenge biryamye hasi(flat foot).
Kansayisa avuga ko muri ibi birenge hari uwo bibabaza, bikamugora kuzamuka cyangwa kumanuka, ariko hakaba n’ibisanzwe bitagira icyo bitwara. Muri byose ngo iyo umuganga abonye ufite ikibazo, amufasha kubikosora, maze umurwayi agashobora ibyamunaniye.
Agira ati “iby’ibirenge biryamye hasi, iyo umurwayi aje uramupima, ukareba kuko haba hari ibishobora kwihanganirwa, ibindi ukabiha igihe ukagenda ubikurikirana. Ku bana biba bishobora kugenda bigabanuka bikanashira, ariko ku muntu mukuru iyo ubona harimo ikibazo bishobora gusaba kubagwa.”
Uretse ikirenge kiryamye hasi, ngo hari n’abantu bagira ikirenge noneho cyegutse kikenda kumera nk’umuheto, cyangwa n’ikihinnye. Ariko ibyo byose umuganga wize iby’ibirenge n’utugombabari, aba yarabivuye imuzi.
Kansayisa, inkingi ya mwamba mu buvuzi bw’u Rwanda
Kugira ngo umuntu yumve uru rugendo rwa Kansayisa n’ubuhanga afite n’uburyo yageze kuri uru rwego, ni ngombwa guhera kuri iyi myaka itanu yize I Huye nyuma y’ubuvuzi rusange.
Aha, Kansayisa agaragaza ko ibyo biga habamo amagufa, imitsi, inyama ndetse n’ingingo, muri macye bikaba bigaragaza ko umuntu wiga iki cyiciro aba ari umuganga ukenewe cyane, kuko ubuvuzi bwe bukora ku gice kinini cy’umubiri w’umuntu.
Agira ati “kugira ngo igufa ribashe gukora riba rikeneye imitsi y’inyunganizi. Hari imitsi ifatanya igufa ku igufa( bone to bone-ligament), hakaba n’imitsi ihuza igufa n’inyama(muscle to bone-tendon), hamwe n’ingingo kuva ku mugongo kugera ku birenge, ibyo byose abaganga b’amagufa bagomba kubyiga.”
Yongeraho ati “Biba ari byinshi, akaba ari na yo mpamvu twiga imyaka myinshi, kuko buriya n’umugongo tuwusangira n’abiga ibijyanye no kubaga ubwonko. Mu kiganga usanga hari ahantu henshi tugenda duhurira.”
Ese amagufa bayabaga bate?
Mu by’ukuri, iyo Kansayisa asobanura ibyo yize, wumva mo ubuhanga buhambaye, cyane cyane iyo avuze kubaga amagufa.
Agira ati “umurwayi ashobora kuza yavunitse, wenda yagushijwe na moto… muri rusange, iyo umuntu yagize ikibazo cy’imvune, haba hari ahakeneye kubagwa kugira ngo ashobore guhina ingingo, ndetse no gukosora ibindi bibazo bitandukanye.”
Ku birenze ibyo ariko, hari ibindi bikoreshwa nk’ibyuma byunganira, cyangwa bijya mu mwanya w’amagufa, nk’ibyo bita tige, indege, n’ibindi.
Agira ati “Hari nk’aho usanga umuntu mukuru afite ingingo zitagikura. Uwo rero ahabwa insimburangingo yo gushyira mu mubiri.”
Kansayisa, avuga ko umurimo w’ikiganga usaba ubwitange, no kubikora ubikunze, naho ibyo bagenerwa - umushahara, abona ko bishobora kuzakomeza kongerwa, ariko bikaba bitabuza umunyamwuga gukora, no gukomeza kongera ubunararibonye, dore ko na Leta iba ifite gahunda yo kubikemura.
Agira ati "Iby’agahimbazamusyi, ibyo kwitega nk’umuganga, ubiha igihe. Wakwifuza ko habaho impinduka, ariko kugeza ubu ibishoboka barabiduha. Nk’igihugu gifite ubukungu butaratera imbere, hari ibyo uba ubona ko utasaba, ariko turi mu nzira nziza.”
Avuga ko akazi ke, ngo imvune kamutera ayibagizwa no kubona abakize. Agira ati “N’ubwo bivunanye, bisaba amasaha menshi, narabikunze cyane, n’ubu ndabikunda, ku buryo mpawe n’andi mahirwe yo kubyiga nakongera nkabisubiramo.”
Agira ati “Iyo urebye umusaruro ukabona umurwayi uza atameze neza, cyangwa yavunitse akabura akaguru, nyuma y’igihe mugahura asubira mu kazi, ajya guhinga, ibyo bintu ntabwo bifite igiciro, ni ibintu byiza cyane.”
Ni yo mpamvu agira ati “Ndashima igihugu ko kidukunze, kikaduha ubushobozi n’amahirwe tukiga. Ntabwo tubikerensa.”
Kuva yatangira Kaminuza, Kansayisa yamaze imyaka cumi n’itatu mu ishuri, iki kikaba ari ikintu bamwe mu bakobwa ngo bakunda gutindaho, bumva ko ari igihe kinini.
Icyakora we ababwira ko kwiga ikintu ukunze, nta kintu wabigurana.
Kansayisa abwira abandi bakobwa ati “Gukora neza ntibigira igitsina (mu cyongereza ni ho yabivuze ngo: excellency has no gender)”, ashaka kwerekana ko ibyo abagabo bakora, kandi bakabikora neza, n’abagore babigeraho.
Kansayisa iyo akitse imirimo ashinzwe, cyangwa iyo afite ikiruhuko, areba uko yisubizamo imbaraga, ariko akanabungabunga ubuzima bwe, bwaba umubiri, cyangwa n’imibanire ye n’abandi.
Akensi, ajya gutembera, agakora siporo, hanyuma akanahura n’inshuti bagasabana.
Agira ati “buriya iyo mbonye umwanya nsoma n’ibitabo, n’iyo byaba atari iby’ubuganga, nkiyicarira ahantu nkanywa ikawa nisomera igitabo, biranezeza.”
Nyuma ya Kansayisa, hari mugenzi we wundi w’umukobwa nawe wakomeje ibijyanye no kubaga amagufa, nawe amusanga mu kazi, bafatanya na basaza babo muri ubu buvuzi bw’ingenzi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Dr. Grace ni umuhanga cyane
Umuganga mwiza atagereranya kinda abarwayi,akazi ndetse yubaha nabo bakorana
She is intelligent enough and Humble specialist in orthopedic surgery! I met with her ark nukuri uzi kuba uri umuhanga ukagira numutima mwiza ugaragariza umurwayi nukuri ububabare warufite hari percentage igabanukaho ataragukorera surgery! So keep it up and God bless her abundantly madam (Dr. KANSAYISA Marie Grace)