Amajwi y’Abapfuye? Ntayo njya numva…ubuzima budasanzwe bw’umukozi w’uburuhukiro bw’ibitaro
Mu buruhukiro bw’imibiri y’abantu bapfuye (morgue), ni ahantu hatera ubwoba ku bantu benshi, kuko n’ubusanzwe umubiri w’uwitabye Imana uba utinyitse ku buryo hari abadashobora no gutinyuka kuwureba.
Nyamara, hari abakora akazi ko kwita kuri iyo mibiri mu buruhukiro mbere y’uko ijyanwa gushyingurwa.
Gasana Jean Marie Vianney, umugabo w’imyaka 63 ni umwe muri bo. Ni umugabo utuje, uvuga yoroheje kandi yitonze, akaba akomoka mu Karere ka Rulindo ariko umuryango we ukaba warimukiye mu Bugesera mu 1993.
Muri uwo mwaka we yahise ajya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, agarutse asanga abari bagize umuryango we hafi ya bose, barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje kuba umusirikare, ajya mu ntambara zitandukanye zo guhangana n’abashakaga gusenya igihugu nyuma ya Jenoside. Aha, yibuka cyane cyane ibitero by’abacengezi.
Yavuye mu gisirikare mu 1999, agaruka mu Bugesera, atangira gukora mu bwubatsi bw’ibitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR-Nyamata) mu 2000, maze bimaze kuzura nyuma y’imyaka ibiri, ahabwamo akazi nk’umukozi uhoraho ushinzwe isuku, kugera mu 2023.
Aha niho bamushinze kwita ku bikorwa bibera mu cyumba kiruhukiramo imibiri y’abantu bitabye Imana. Muri aka kazi, harimo n’inshingano zo kugenzura ibyangombwa byose bisabwa mbere y’uko umubiri cyangwa se umurambo wakirwa ku buruhukiro, haba hari ibibura, agafasha mu kugira ngo byuzuzwe.
Yagize ati, “ Akazi nkora, nakira imibiri y’abantu bitabye Imana iturutse hanze, cyangwa se muri serivisi z’ibitaro. Niba hari uwakoze impanuka ku muhanda akitaba Imana cyangwa se aguye muri serivisi runaka kwa muganga, baramuzana bamugeza hano, abaganga bagakora ibyabo, bakamutunganya, bagatanga icyemezo cyemeza ko koko umuntu yapfuye, hanyuma bakamuzamura bakamuzana ku buruhukiro. Aho ni ho dugatangira gahunda yo kumwakira. Harimo kumwandika mu gitabo,umwirondoro we, amazina ye n’ay’ababyeyi be, imyaka ye,igitsina niba ari umugabo cyangwa umugore, itariki aziyeho, aho aje aturuka niba yaguye mu bitaro cyangwa se aje aturuka hanze…, hanyuma hakandikwa umuzanye niba ahari”.
“Ku buruhukiro tureba ko muganga yasinye ku cyemezo cy’uko umuntu yapfuye, kuko ntibishoboka ko nakwakira umuntu ngo nemeze ko yapfuye ntabirebye kuri icyo cyemezo gitangwa na muganga. Burya no ku irimbi ntibashobora kwemera kwakira umuntu ngo ashyingurwe batabanje kubona icyemezo cya muganga ko yapfuye koko, ndetse n’icyemezo cy’uko yamaze kwandukurwa mu irangamimere”.
Gasana avuga ko iyo umubiri w’uwapfuye ugejejwe kwa muganga, aho waba uturutse hose, hari ibyo ubanza gukorerwa na muganga, harimo no kuwutunganya, kuwambika, kureba uko umeze niba utaratangira kwangirika n’ibindi, kubera ko uwatangiye kwangirika (kubora) ngo ntiwakirwa mu buruhukiro, kuko ntacyo uburuhukiro bwaba bukiwumariye, ahubwo hakorwa ibindi bya ngombwa biba bikenewe ukajya gushyingurwa byihuse.
Yagize ati,” Iyo umurambo uje, uzanwa ku gatanda kabugenewe, ubwo turawakira, tukareba ko wakorewe ibya ngombwa byose, harimo gupfuka ku mazuru no mu munwa hakoreshejwe ipamba na ‘siparadara’. Tuba twanga ko hari ibintu by’amatembabuzi byazasohoka mu nda bikanyura muri iyo myanya. Bamuzana rero bamutunganyije neza, banamwambitse neza twe tugakora ibindi bikurikiraho”.
“Icyo dukora iyo tumaze kubona ko byose byuzuye, turamwakira tukamushyira ku kandi gatanda kaba mu cyumba cy’uburuhukiro, tukamworosora tukareba uko ameze, niba yakorewe byose agomba gukorerwa kandi neza, hanyuma tugafungura ‘firigo’ tukamushyiramo, tukamushyiraho izina rye ryanditse kuri ‘siparadara’, tukagenzura ko rihura n’iryanditse ku cyemezo cy’uwapfuye, tukarishyira no ku rugi rw’umwanya ashyizwemo muri iyo firigo, kugira ngo hatazabaho kwibeshya cyangwa se kwitiranya imibiri”.
Iyo hari abantu bo mu muryango b’uwapfuye baje bazanye umurambo nabo ngo baba bashobora kwinjiramo bakareba aho ashyizwe nta kibazo, kandi n’igihe cyo kumukuramo bagiye gushyingura, ngo binjiramo bakamutegura uko babishaka, bakamwambura imyenda yari yambaye kuko iba itose kubera ubukonje bwo muri firigo, bakamuhanagura, bakamusiga amavuta, bakamwambika indi myenda bazanye, bakamutera imibavu (parfum) n’ibindi kuko bahabwa umwanya ukwiye wo kumukorera byose bifuza kumukorera mbere yo kumushyira mu isanduku, ajyanywe ku irimbi.
Hari ubwo nakira umubiri nkaza kumenya ko ari uw’abantu banjye
Gasana avuga ko muri iyo myaka amaze muri iyo serivisi yo kwakira no kubika neza imibiri y’abantu bapfuye, hari byinshi amaze kubona, harimo kwakira imirambo y’abantu atazi, nyuma agasanga imiryango yabo ni inshuti cyangwa se ni abavandimwe ba hafi, ndetse agasaba n’uruhushya akajya gushyingura.
Hari kandi kwisanga agomba guhumuriza no gufasha abapfushije ababo ariko bikabananira kubyakira, kuko ngo usanga harimo n’abanga kuva ku buruhukiro, bakamusaba ko afungura ahashyizwe uwabo, bibwira ko wenda yaba agihumeka, … ariko muri ibyo byose ngo ashima Imana ko atajya agera mu rugo afite agahinda arira cyangwa se ibindi bitekerezo byatuma ananirwa gusinzira cyangwa se guhora arota abantu bapfuye yirirwa yakira.
Yagize ati, “ Ubusanzwe, ikintu kijya kundiza kiba ari cyo, sindabibona, ariko nk’umuntu hari urupfu ureba ukumva rugukozeho nubwo waba utanamuzi. Wenda yari umusore, umwana muto ubona w’umujyambere, akaba agushijwe na moto hariya arapfuye,bamuteye icyuma arapfa, cyangwa se imodoka yamugonze imwica nabi, nanjye nk’umuntu urwo rupfu ruranshisha nkumva nzamuye amarangamutima, nkahita ndeba ukuntu imbere he hari kuzaba hameze,..gusa sintaha ngo nkomeze kubatekerezaho. Ntabwo nzi niba ari Imana yabinkoreye, simbizi ariko iyo mvuye hano bihita birangira, nta kintu nibuka, ndaryama mu buryo busanzwe,ndagenda nkoga, ngafata ifunguro, ngasenga nkaryama. Sindarota umuntu n’umwe wapfuye muri abo nakira”.
Gasana avuga ko umuryango we utigeze ugira impungenge zo kuba akora muri serivisi zo kwakira imibiri y’abitabye Imana. N’umugore we acyumva ko yahawe aka kazi, ngo yabifashe nk’ibisanzwe kandi ntiyigeze amubaza byinshi ku bijyanye n’izo nshingano yahawe.
Ku bintu bijya bivugwa ko hari amajwi aba avugira aharuhukira imirambo, cyangwa se imyuka idasanzwe ihaba, Gasana avuga ko atari ukuri.
Yagize ati, “ Ngira ngo biterwa n’umuntu uko ateye, buriya hari umuntu udashobora kureba uwapfuye, avuga ko yarara amurota, kandi koko aramurota. Njyewe kuba ayo majwi ntayumva, cyangwa ntanamurota, ni ukubera ko ari ko wenda nteye, cyangwa se ari imyizerere yanjye nkabishyira hariya nkumva bitabaho, ariko kuva igihe nahereye nkora, ntabwo ndumva amajwi avugira hariya mu nzu y’uburuhukiro. Iyo ninjiramo nta bwoba cyangwa se ikindi kintu kidasanzwe ntekereza, mfungura urugi nk’uko mfungura urugi rwo ku irembo cyangwa se izindi zisanzwe, nkareba ko ibintu bimeze neza…”.
“ Niba ari ukubura ubuzima, niba nta buzima tugira, simbizi ariko sinjya ntekereza cyane ku muntu wapfuye , mbona ari ibintu bisanzwe, kuko nabonye abantu bishwe n’imodoka, mbona abarashwe n’imbunda zisanzwe n’abarashwe n’indege,mbona abahiriye mu modoka, mbona abahiriye mu mazu, … urumva ibyo bintu ni ibintu bisanzwe, ni uko mbifata, ni uko mbyakira, ndamureba nk’umuntu wapfuye, nyine mba mbizi ko yapfuye dutegereje gushyingura, nta kundi”.
Nubwo bimeze bityo ariko, Gasana avuga ko kugeza ubu hari imibiri y’abantu batatu yakiriye bimukora ku mutima cyane ku buryo atazabibagirwa, muri abo ngo harimo umwana w’umusore wari ufite nk’imyaka 23, wo mu Murenge wa Ruhuha-Bugesera, wagonzwe n’ikamyo atwaye imodoka, umubiri we urangirika cyane. Undi ni umusore nawe ngo wari mu kigero cy’imyaka 21 wagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye mu Murenge wa Ntarama-Bugesera, ndetse n’undi wo mu Murenge wa Gashora wagonzwe n’ikamyo ya Howo.
Uko umurambo waba wangiritse kose mu mpanuka cyangwa se n’indi mpamvu yateye urupfu, ngo uba ugomba kugezwa kwa muganga, kugira ngo muganga atange icyemezo ko yapfuye koko , hanyuma akabona gushyingurwa.
Yagize ati, “ Ubundi abantu bose mbakira kimwe, ariko harimo abantu batatu nibuka, uwo wa mbere wo mu Murenge wa Ruhuha wagongewe ku Gahembe, undi ni umusore wo ku Kibungo i Ntarama wagwiriwe n’ikirombe. Sinari muzi, ariko narebye umurambo, mbona uko ikirombe cyamugize numva birandenze. Undi ni umwana w’umusore wo muri Gashora wagonzwe n’ikamyo ya Howo. Kubona umubiri w’umuntu bazanye wangiritse cyane binkoraho, kuko urumva niba bigeze ku rwego rwo kujya gushyingura umuntu bataribumusezere, bagasezera ifoto, biba bibabaje, nubwo ntagiye gushyingura ariko uko byari byagenze ku mirambo y’abo bose, ntabwo bari kuyisezera ngo bikunde”.
Muri aka kazi, Gasana yagiye abona amahugurwa atandukanye, haba mu bitaro bya Nyamata, n’ingendoshuri yakoreye ku bitaro bitandukanye harimo nka CHUK (Kigali) , Ibitaro bya Kanombe ndetse na CHUB-Huye.
Aha hose, yemeza ko yahavanye ubumenyi butuma anoza neza akazi akora. Kutagira ubwoba bwo kureba uwapfuye byo bishobora kuba byaraturutse ku byo yabonye byinshi mu gihe cy’urugamba.
Gasana avuga ko nubwo abantu benshi batinya mu buruhukiro bw’imibiri y’abantu bapfuye, ariko mu by’ukuri ari icyumba gisanzwe, kirimo firigo isanzwe icyakora nini igenewe kwakira imibiri y’abantu, ikagira imyanya myinshi (tiroirs) bitewe n’uko ingana, ikagira imibare yerekena niba ubukonje buhari buhagije, hakabamo n’agatanda kagenewe gutunganyirizwaho imirambo.
Naho ubundi ngo bitanditseho ntawamenya niba hari uburuhukiro, kuko haba hakorwa isuku nyinshi hifashishijwe imiti yabugenewe ku buryo nta mpumuro idasanzwe iba ihari. Gusa ngo abinjiramo bose, yaba abahakora n’abaza kurebamo ababo, basabwa kwambara udupfukamunwa n’udupfakantoki, mu rwego rwo kwirinda.
Ku bahakora bo ngo bagira n’imyambaro yabugenewe bambara nk’uburyo bw’ubwirinzi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
MURAKOZE CYANE, NAGASANA TUMWIFURIJE GUKOMEZA KUGIRUBUTWARI