Abanyeshuri ba Mount Kigali bakoze ubwanikiro bukoresha ubwenge buhangano

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kigali, bakoze ikoranabuhanga rishobora gufasha umuntu wameshe imyenda kuyanura igihe imvura iguye no kongera kuyanika imvura ihise.

Ibi babyeretse abakunzi ba KT Radio ubwo yasuraga iyi Kaminuza mu mpera z’iki cyumweru.

Umunyeshuri wasobanuye iby’iryo koranabuhanga yagize ati,” Mu gihe wameshe imyenda, ukayanika ku mugozi muri iyo nzu iri ‘smart’ yakozwe hifashishijwe AI,n’ibindi bikoresho bitandukanye bituma igihe imvura itangiye kugwa itunguranye nta muntu uhari igisenge cy’iyo nzu gihita gitwikira imyenda, kandi byikoze”.

Yerekanye ko uburyo iyo nzu yakozwe, hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), idakenera umuntu ugira aho akanda kugira ngo igisenge gitwikire imyenda, ahubwo kirabyikoresha.

Si ibyo gusa, ahubwo yakomeje asobanura ko mu gihe, imvura ihise, izuba rikava, icyo gisenge, cyongera kikitwikurura, kikivana hejuru y’iyo nzu yanikwamo imyenda, kugira ngo ishobore kuma neza, kandi nta muntu ubikoze, ahubwo byikoze ubwabyo.

Abo banyeshuri kandi berekanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kuyobora ibinyabiziga aho bihagarara muri ‘parking’, gusohokamo, kumenya amafaranga ya ‘parking’ agomba kwishyurwa n’ibindi bitandukanye kandi bidasabye ko hari umuntu uza kubiyobora akoresheje ibimenyetso bikozwe n’amaboko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka