Abahembwa na YouTube baba bayikoreye iki?
Muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gutera imbere, bamwe mu bakoresha imbuga nkaranyambaga cyane cyane YouTube bakavuga ko yamaze kubahindurira ubuzima kuko ibahemba kandi neza, ariko se ihemba ite?cyangwa se ibahemba bayikoreye iki?
Umugabo watangiye guhembwa na Youtube kuva mu 2020, ubu ageze ku mafaranga angana na Miliyoni 4.5 Frw - 7 Frw ku kwezi, tukaba twarahisemo kumwita Kamanzi Bukuru kuko adashaka kumena amabanga y’ubucuruzi bwe.
Mu gutangira, ushaka guhembwa na Youtube agomba kuba afite ‘E-mail’ ya ‘Gmail’ kuko ari yo yonyine yemewe gukoreshwa mu gufungura urubuga kuri YouTube, (YouTube Channel). Ni ukuvuga ko Gmail ni iya Google na YouTube ni iya Google, imwe rero ikoreshwa mu gufungura indi.
Umaze gufungura urubuga cyangwa se ‘channel’ kuri YouTube, bitangira nta kintu kiriho, icyo gihe agatangira gushyiraho ibyo yifuza kuzajya ashyira kuri urwo rubuga yafunguye (Content), hanyuma abantu bagatangira kubireba.
Ababireba baba bashobora kuba bariyandikishije cyangwa se batariyandikishije, ibyo bita mu Gifaransa ‘s’abonner’ cyangwa se ‘subscribe’ mu Cyongereza.
Abakunda kureba amavidewo kuri YouTube, bazi ko hari ahantu munsi bakanda handitse rimwe muri ayo magambo abiri. Yaba abareba videwo biyandikishije n’abatiyandikishije bose baba bafitiye akamaro uwayishyizeho, ariko ibyiza cyane ni ku bayireba biyandikishije.
Icyo bivuze, nuko aba bahinduka inshuti na wa muntu ushyiraho izo videwo, ku buryo iyo hari videwo nshya ashyizeho bahita babona ubutumwa bagahita bayibona.
Ariko kureba videwo biyandikishije bifasha n’ushyiraho videwo kubera ko bituma ubutaha iyo ashyizeho za videwo, atabanza gusaba abantu kuzireba no kuzisangiza abantu cyane kubera ko aba afite abantu benshi bayirebera kuri ‘Channel’.
Gufungura Channel no kuyishyiraho videwo, ntabwo bihagije byonyine kugira ngo umuntu atangire ahembwe na YouTube, ahubwo nyuma yo gufungura, agomba gutangira guharanira kujya mu ‘bafatanyabikorwa’ (partners) ba YouToube.
Ibi byinjiza umuntu ku rubuga ruhuza abakorana na YouTube (YouTube Partners Program ‘YPP’). Gusa, abafatanyabikorwa ba YouTube, ntabwo ari abakora za videwo z’ibiganiro runaka gusa ( Content creators), ahubwo hari n’abazanaho amatangazo yo kwamamaza, bakajya bishyura YouTube, bikayifasha kwishyura ba bandi bitwa ‘content creators’.
Uwamaze kugira ‘channel’ akaba yifuze kuba umufatanyabikorwa ‘partner’ wa YouTube kugira ngo yinjire mu batangira gukorera amafaranga ya YouTube’, aba asabwa kuba yarujuje umubare w’abantu nibura igihumbi barebye videwo ze biyandikishije (subscribers).Uwo mubare ugomba kukaba warageze mu gihe cy’umwaka.
Ikindi ni umubare w’amasaha bamaze bareba izo videwo ( Public watch hours) ugomba kuba nibura amasaha 4000 mu mwaka, hakarebwa niba ibivugwa muri videwo zishyirwa kuri Channel byubahiriza amategeko yitwa ’ YouTube Community Guidelines’.
Ni ukuvuga ko zigomba kuba zitari iterabwoba, cyangwa ngo zivuge amakuru y’ibihuha, ubusambanyi, amakuru ya siyansi ariko ashingiye ku kinyoma n’ibindi. Agomba kuba atari amakuru yakuwe ahandi nta burenganzira bwa nyirayo buhari, ‘copyright, n’ibindi.
Iyo uwafunguye channel amaze kwemererwa kuba ‘partner’ wa YouTube atangira gushyiraho videwo ariko akanagaragaza ko yemera ko zanyuzwamo amatangazo yo kwamamaza ya Youtube (to monetize) .
Ufite channel kandi aba asabwa gufungura konti ku rundi rubuga rwa google rwitwa ‘AdSense’, akaruhuza na Channel ye. Aho ni ho hashyirwa amafaranga akorera muri izo videwo, kandi muri urwo rubuga ni honyine YouTube yateganyije ko umuntu ashyira konti ye ya banki izajya inyuzwaho ayo mafaranga ye.
Abahembwa na YouTube, babona amafaranga yabo buri tariki 21 za buri kwezi, nubwo abari muri Afurika akunze kubageraho tariki 22, ariko guhemba biba byaraye bibaye.
Umuntu ufite channel ya YouTube ngo ahembwa bigendeye ku buryo videwo ze zirebwa, niba zirebwa amasaha menshi kandi mu gihe gito, ariko n’ahantu abazireba cyane bari.
Byongera ikintu kinini, kubera ba bandi bamamaza kuri YouTube bakanatanga amafaranga ahemba abakora ‘content’, bishyura menshi ku bakoze videwo zikarebwa cyane n’abantu bari mu bihugu bigura cyane ibyo bamamaza.
Kamanzi agira ati,” Njyewe natangiye kuba umufatanyabikorwa (partner) mu 2019 nibwo nabigerageje kuyifungura. Nari mfite amakuru macyeya, nyuma banyambura uburenganzira.
Yongeyeho kandi ati "Ntabwo nari nzi uko bigenda. Igihe nagombaga gushyiraho videwo narakirengeje, mbese mara igihe ntashyiraho videwo. YouTube channel imeze nka konti ya banki, iyo utayikoresha irasinzira…iyo hashize amezi atandatu (6), bagufungira uburenganzira bwo kuba ‘umu-partner’."
Aha rero, ngo yatinze gushyiraho videwo baramufungira, arongera atangira bundi bushya, ndetse yemeza ko igihe ashyizeho videwo zizajya zinyuzwamo amatangazo yo kwamamaza, Ibi bisaba ko ukanda ahabigenewe.
Yagize ati "Njyewe sinabikoraga ngo nkande aho hantu, kuko nibeshyaga ko YouTube izajya ibyibwiriza, nyuma ibona ko ntashaka gukorana nabo, ari na bwo bamfungiye. Ubu byarahindutse iyo ushyizeho videwo YouTube ihita ibibona”.
Uyu munsi rero, Kamanzi ngo afite abareba videwo biyandikishije ‘subscribers’ barenga ibihumbi magana arindwi, akaba yaratangiye guhembwa hashize amezi atatu atangiye, hari mu 2020.
Agira ati "Iyo bigitangira ntabwo uhita uhembwa ako kanya, ni indi ntambwe, kubera ko njyewe nahembwe bwa mbere hashize amezi atatu. Hazamo ibintu byo kugenzura konti ya AdSense n’iya banki. Ubona amafaranga ufite kuri iyo konti ya AdSense ariko utahita uyakuraho. Icyo gihe ukwezi kwa mbere nakoreye Amadalori 180, ukwa kabiri 400, ukwa gatatu 1500, yose bayampera rimwe."
Hagati aho, umuntu ufite Youtube channel aba yemerewe kujya kuri banki ye akavugana nayo niba ashaka kwakira Amadolari cyangwa se niba ashaka ko bayahindura mu mafaranga y’igihugu cye. Gusa anyuzwa kuri za banki, kuri za SACCO n’izindi micro-finance’ ntibikunda”.
Kamanzi agira ati “Ukwezi kwakurikiyeho nahembwe Amadolari 1700 , kuko iyo watangiye guhembwa ikiba gisigaye kirebwaho cyane, ni ibyo wakoze, uko byarebwe n’ababirebye aho bari baherereye, …ubu aho bigeze muri uyu mwaka (2026), mbaze nko mu kwezi ndebwa hagati n’abantu bari hagati ya Miliyoni eshatu n’igice na Miliyoni eshanu (3.5-5 M), ibyo bimpesha guhembwa ari hagati y’ibihumbi 3500-5000 by’Amadolari ku kwezi (ni ukuvuga ari hagati ya Miliyoni enye na zirindwi.”
Urubuga rwa Youtube barwiba bate?
Ku bijyanye n’ibijya bivugwa ngo kanaka bamwibye urubuga rwa YouTube, ( YouTube Channel), icyo gihe ngo baba batwaye amagambo ye n’umubare by’ibanga, bakarumukuraho, kuko hari abantu bazi kwinjira mu mbuga z’abantu, abo bakunze kwita,’aba-hackers’.
Icyo gihe uwibwe urubuga, amenyesha YouTube bakamufasha, ariko n’abandi bahari mu gihugu bashobora gufasha mu kuyigarura, nawe akagira icyo akora kugira ngo arugaruze.
Gusa uwarwibye icyo yarukoresha ni uguhindura amazina, gukuraho videwo zari zarashyizweho, ariko ‘Subscribers’ bagumaho, kandi ntibyoroshye ko yatangira guhembwa amafaranga YouTube yahaga uwashinze channel kubera ko aba yatwaye urubuga ariko atatwaye konti ya banki ye.
Impamvu uwibwe urubuga yihutira kubimenyesha YouTube, ni uko itamenya niba umuntu yayitanze ku bushake cyangwa se yayibwe, kubera ko uwashinze ‘channel’ aba afite uburenganzira bwo kuyitanga. Ikindi ni uko uwo wayibye, iyo ayitindanye aba ashobora guhindura ya ‘AdSense na Konti ya banki agatangira guhembwa…”.
Ku batekereza ko YouTube ihemba abantu biyicariye iwabo, ngo ntabwo ari byo kuko abahembwa nayo kandi bifuza kubona menshi, ntibaryama, barakora cyane amanywa n’ijoro kuko uko umuntu ashyiraho byinshi bikarebwa cyane, ni ko amafaranga azahembwa ku kwezi yiyongera.
Kamanzi agira ati, “ Ntabwo turyama nshuti yanjye, ibitotsi turabihorana, YouTube imeze nka nyakabyizi, uhembwa cyane kuko wakoze, uhagaritse gushyiraho amavidewo, ntabwo wakomeza guhembwa. Wenda mpagaritse uyu munsi, abantu bakomeza bakaza bakareba ibyo nashyizeho cyera, ariko bagera aho bakabivaho, sinongere guhembwa."
Yongeraho ati "Amezi atandatu (6) ashize banyaka ‘monetization’, ari bwo burenganzira bwo guhembwa. Na mbere mbere yo kunyambura uburenganzira bwo guhembwa, naba mpembwa udufaranga ducyeya."
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mwiriwe neza, nejejwe n’uburyo mutugezaho amakuru, youtube ndabona irimo umurimo rwose, ark c ikibazo nta kuntu natwe abareba ibyo bigangano twagenerwa agashimwe niyo kaba gato? Natwe tuba twaguze Data dukeneye kugaruza.
Murakoze