Uwitonze Clarisse, umugore uri kwigarurira imitima y’abarimbisha imisatsi
Mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, Uwitonze Clarisse yacikirije amashuri, maze mu gihe yibazaga uko ejo he hazamera, amenya ko hari ishuri ryigisha imyuga mu Bafurere bo mu Mujyi wa Huye, maze na we ajya kugerageza amahirwe ye.
Kubera imyemerere ye, yumvaga adashobora kujya mu bijyanye n’ubwiza, bwaba ubw’imisatsi cyangwa kwirimbisha ku buryo bwose bufasha abagore.
Mu mutima we, yahagurutse agiye kwiga kudoda, ariko ahageze, ikizamini cyo kwinjira yagikoreye ahantu heza cyane, hari amashusho y’abagore beza, basutse neza, amafoto yerekana ubuhanga mu kurimbisha iminwa, ingohe n;ibindi, maze aravuga ati “mbega ubwiza! Aya ni yo mahitamo yanjye.”
Mu 2005, ni bwo yarangije kwiga umwuga wo kurimbisha imisatsi, maze yegera isoko rigari ryari hafi ye, muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasangaga abakobwa mu byumba byabo.
Agira ati “Gahoro gahoro nagiye menyerana n’abanyeshuri, maze muri Kaminuza mpagirira umugisha cyane, ariko bakanambwira ko ndamutse ngiye gukorera i Kigali natera imbere cyane, kuko babonaga mfite umwete.”
Aya magambo yamuteraga umwete wo kujya mu murwa, Clarisse yakomeje kuyumva, ndetse no kuyitaho, kugeza ubwo mu 2010 yiyemeje kuza i Kigali, maze akorera umuntu mu nzu itunganya imisatsi, ariko ahamara amezi abiri gusa.
Agira ati “mu buzima, nkunda kuyobora, kandi mbigiramo impano. Nyuma y’amezi abiri numvise ko ngomba gushinga salon yanjye, maze ntangirira ku nzu itunganya imisatsi nise Chez Clarisse.”
Aha, yatangiye kwaguka, atangira kubona abamugana benshi, atari abisukisha gusa, ahubwo n’abashaka kwiga, maze abona ko akeneye kwagura umushinga we.
Agira ati “uko bukeye n’uko bwije ni ko narushagaho kubona abansaba kubafasha biyongera, maze ngana ikigo cy’imari iciriritse, bampa amafaranga ibihumbi Magana cyenda (Rwf 900,000) y’igishoro, mfata umuryango umwe w’inzu, nyuma abahakoreraga bagenda bimuka mu yindi miryango, na yo ndayifata uko ari itandatu, umwe nkawishyura amafaranga ibihumbi ijana.”
Aha, niho yatangiye Clarisse Light Saloon ku Kimironko mu Karere ka Gasabo, aho avuga ko yakoresheje impano afite, maze akajya yigisha abantu igihe gito gishoboka, nuko uvuye mu ishuri rye akagenda agahamagara abandi.
Agira ati “Uyu murimo mba numva ngomba kuwushyiramo impuhwe za kibyeyi kuko hari abantu baza hano bameze nabi bakeneye ikibabeshaho. Abo rero kubatindira kwaba ari uguhemuka. Uwo nigishije ahita abifata ukwezi kumwe, agahita afata ikibanza hano agatangira agakora.”
Iyi mikorere imaze kumenyera, Uwitonze yagiye mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, bamuha icyemezo cyo gutanga amahugurwa.
Ubu, afite abanyeshuri barenga mirongo itanu biga ibijyanye gusuka ndetse no kudefiriza, n’indi mirimo ijyanye n’ubwiza, akagira n’abarenga ijana barangije bahita bashaka ikibanza bishyura buri kwezi muri iyi nzu iherereye Kimironko, aho bakorera amafaranga ababeshaho.
Agira ati “Hano tugira ibyiciro bitatu: harimo abafundi, abo ni abantu baba bazi umwuga neza, baba bashobora gukorera Amafaranga ibihumbi mirongo itanu ku munsi. Hari n’Abafundi-aide, abo ni abo ku rwego rwa kabiri baba bashobora gutahana hagati ya Rwf 20-30. Urwego rwa gatatu ni aba aides, abakirangiza ishuri, baba bataragira abakiriya, bakimenyereza neza. Abo baba bashobora gutahana Rwf 4000-6000, cyangwa se 10000 frw ku munsi.”
Mu mezi abiri ashize, Uwitonze yaguye ishuri rye akodesha ikindi cyumba kinini mu nzu nshya yuzuye Kimironko.
Agira ati “Abanyeshuri biga mugitondo, hanyuma ikigoroba bakajya kwitoza ku isoko ry’umurimo twashyizeho, bigatuma bafata vuba. Ibi babyungukiramo, kuko buri wese ayo akoreye arayatahana, hanyuma akazishyura ubukode bw’aho akorera mu mpera z’ukwezi.”
Muri uyu mushinga, Uwitonze yagiye ahungukira byinshi, birimo inzu ifite agaciro ka Miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’inshuti z’abo aba yafashije.
Agira ati “njya nshimishwa no kubona abantu mu bukwe banyambika ikamba rya kibyeyi. Binkoraho cyane.”
Mu byo agambirira kugeraho, ni ukubona izina ry’ubucuruzi bwe rigera mu Rwanda hose.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
uyumushinga nimwiza kabisa
kararire aho yatye naho ageze niheza
nashishikarize nabandi!