Uzaze urebe abatuye i Muhanga na Meya wabo

Mu masaha y’igitondo nka saa 06h30 mu Mujyi wa Muhanga, ni bwo nagize amahirwe yo kwifatanya n’abaturage batuye uyu mujyi mu gikorwa bamaze kugira umuco aricyo "Igitondo cy’Isuku".

Aya mahirwe yaturutse kuri gahunda ya #KtRadioIwacu mu kwegera abakunzi bayo hirya no hino ariko nshaka kureba neza umubano uri hagati y’abayobozi n’abaturage mu buzima busanzwe.

Abaturage bari bateranye ku bwinshi, bafite ibikoresho by’isuku, ariko ikiruta byose nabonye n’uko bafite umutima wo gukora no gufatanya.

Ntibyatinze, mu kanya gato nahise numva amashyi n’ibyishimo byinshi by’abaturage ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yari ahageze. Uburyo yakiriwe bwahise bunyereka ko atari umuyobozi usanzwe, ahubwo ari umuntu abaturage bafata nk’uwabo.

Muri ako kanya akihagera, yaje asuhuza abaturage be, abahoberana ibyishimo wagira ngo ntibaherukanye, abandi ubona bamufitiye ubwuzu n’ibyishimo, mpita mbona ko byanze bikunze harimo ikindi kintu kidasanzwe hagati ye n’Abaturage ayoboye.

Byanteye kwegera umwe mu baturage, ndakubaza nti, ese Meya wanyu ni uku mubanye? Arambwira ati: "Twebwe ntitumufata nk’umuyobozi ahubwo tumufata nk’umuvandimwe, umubyeyi wacu mbese turamukunda."

Uwo muturage ukorera mu isoko rya Muhanga, yakomeje ambwira ko bababajwe no kuba ashobora kutazongera kubayobora kandi ko bahangayikishijwe n’undi uzamusimbura kuko batazabona undi nka Kayitare Jacqueline.

Ati: "Uziko afata umwanya akagendagenda mu Mujyi wose agenda abaza abantu amakuru, ariko ashaka kumenya ibibazo dufite? Ibaze umuyobozi uza guhaha mu isoko ariko akagenda amenye ibibazo dufite kandi akabikemura bidatinze. Twe turamukunda rwose kandi ntitumufata nk’umuyobozi. Ntiwabonye abagiye bamufashe ku rutugu?."

Ibyo uwo muturage yambwiye, byahise binyereka ko abaturage b’i Muhanga babanye mu rukundo rutavangiye n’abayobozi babo.

Bidatinze Meya Jacqueline yahise yinjira mu gikorwa cy’Igitondo cy’Isuku, afata igikoresho nk’abandi bose, atangira gukorana nabo by’umwihariko afata umweyo atangira gukubura.

Muri icyo gikorwa n’ubundi yaganiraga na buri wese, baseka, yumva ibitekerezo byabo, kandi nta n’umwe wasangaga kumwegereye yumva abifitiye ipfunwe. Aho ni ho nasobanukiwe neza ko urugwiro rwubakwa n’ibikorwa, atari amagambo gusa.

Hari umusore bano bazwi nk’abakarani, wari uri gukupakupa iruhande rw’aho narimpagaze arambwira ati: “Iyo umuyobozi aje hano tugakorana umuganda nk’uku, bidutera imbaraga zo gukora cyane. Tuba twumva natwe tugomba gutanga umusanzu wacu.”

Undi mubyeyi na we aravuga ati: “Iyo tumubonye turi kumwe gutya, bituma n’izindi gahunda zose tuzitabira tutizigamye.”

Mu by’ukuri, Igitondo cy’Isuku cyari kirenze igikorwa cyo gusukura Umujyi mwiza wa Muhanga, ahubwo cyari ishuri nahigiye ry’ubufatanye, aho abaturage bigira ku muyobozi wabo urugero rwo gukora, kubaha no kwegera abo ayobora. Uwo nasanze ari umubano wuzuyemo icyizere cyatuma n’izindi gahunda z’iterambere nko kwitabira inama, ibikorwa byose by’Akarere n’izindi gahunda za Leta zitabirwa ku bwinshi kandi ku bushake.

Gahunda ya #KtRadioIwacu uwo munsi ntiyabaye igikorwa cyo kwegera abakunzi bayo gusa ahubwo yanatumye mpakura inkuru itangaje yabaye ubuhamya bw’uko umuyobozi wegereye abaturage, akabagaragariza urugwiro mu bikorwa, ashobora kubaka umuryango w’abaturage bashyize hamwe kandi ufite intego imwe.

Navuye mu Karere ka Muhanga numva nsobanukiwe neza ko urukundo abaturage bagaragariza umuyobozi wabo ruturuka ku byo bamubonaho, haba mu bikorwa bibahuza nk’Igitondo cy’Isuku. Kandi iyo urwo rugwiro ruhari, abaturage batitabira gusa igikorwa kimwe, ahubwo bahinduka abafatanyabikorwa nyabo mu zindi gahunda zose ziganisha ku iterambere ry’Akarere kabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka