Uyu munsi muri RDF hari ibirori

Uyu munsi, Perezida Paul Kagame, akaba n’umugaba w’Ikrenga w’Ingabo z’u Rwanda - RDF yashoje icyiciro cya cumi na kane cy’abarangije amasomo mu ishuri rikuru ryigisha iry’ubuyobozi mu ngabo, Senior Command and Staff College riri i Nyakinama mu Mujyi wa Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Muri iri shuri, habamo ababonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, Masters ndetse n’Icyiciro cy’amasomo ya gisirikare.

Abarangje ni abanyeshuri ijana n’umunani, 108 batiritse mu bihugu makumyabiri, u Rwanda rukaba ubwarwo rufitemo Abanyeshuri mirongo inani n’umwe - 81, muri Porogarami imara umwaka.

Ibihugu byose ni ibyo muri Afurika, hakiyongeraho n’Igihugu cya Jordan, yo muri Aziya.

Mu byo bize, harimo gutegura urugamba, gukemura amakimbirane, imibanire y’ibihugu n’ibindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka