UNABU yateguye “Easter chocolate hunt” igamije gushyigikira abakobwa bafite ubumuga.
Kuri uyu wa 2 Mata, umuryango UNABU wateguye igikorwa cyiswe “Easter Chocolate Hunt”, cyabereye ku ishuri rya Ecole Internationale de Kigali (EIK), kigamije gufasha no gushyigikira abakobwa bafite ubumuga mu rugendo rwabo rwo kwiga.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abana basaga 250 biga mu mashuri y’incuke n’abanza kuri Ecole Internationale de Kigali, aho abana bagaragaje ibyishimo byinshi kuba bifatanyije na UNABU mu mikino yo gushaka chocolate zari zahishwe hirya no hino ku kibuga cy’ishuri.
Ni igikorwa cyahujwe n’ubukangurambaga bwa UNABU bwiswe “Educate Her, Empower Rwanda”, bugamije gukusanya inkunga yo gufasha abakobwa bafite ubumuga basaga 600 gusubira mu ishuri.
Abana bitabiriye iki gikorwa barenga 250, bose bagiye bishyurirwa n’ababyeyi babo amafaranga ibihumbi bibiri agenewe icyo gikorwa.
Umuyobozi nshigwabikorwa wa UNABU Mushimiyimana Gaudence yabwiye Kigali Today ko ari igikorwa kigamije gukora ubukangurambaga ku bakobwa bafite ubumuga cyane cyane bagamije ko umunyeshuri agira uruhare muri iki gikorwa yatanze umusanzu uzafasha abakobwa bafite ubumuga.
Yagize ati “ Iki gikorwa turimo ni igikorwa cyo gushaka chocolate twakoranye n’ abanyeshuri bo ku kigo cya Ecole Internationale de Kigali, tugamije ahanini gukora ubukangurambaga ku bakobwa bafite ubumuga ariko cyane cyane tunagamije ko umunyeshuri ugira uruhare muri iki gikorwa yatanze umusanzu uzafasha abakobwa bafite ubumuga mu Rwanda ”.
Akomeza avuga ko impamvu zo kubinyuza mu mikino ari uko abana aribo u Rwanda rutezeho abayobozi b’ejo hazaza, bityo ko bakwiye gutozwa kudaheza,gushyigikira abanyantege nke n’abafite ubumuga barimo ari inshingano za buri wese.
Yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri agira ati “Uyu ni umukino wa mbere duteguye ndashimira ubufatanye twagiranye n’ abayobozi b’ishuri kuko nta mwana n’umwe wasigaye atagize uruhare muri uyu mukino.
Akomeza avuga ko abanyeshuri b’iki kigo bagera kuri 250 buri wese akaba yaratanze umusanzu ari ibintu bikomeye kuko ubu bashobora kwishyurira abanyeshuri nibura 20 bashobora kwiga bataha, akabaha ibikoresho n’ifunguro bafata saa sita kwishuri”.
Naho umwe mubakora muri UNABU ufite ubumuga bwo kutabona Ruth Iradukunda avuga ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bakwiye kumva ko abo bana na bo bakwiye kujya mu ishuri kandi bakanabakurikirana kuko bahurirayo na byinshi haba society itabakira neza, bityo ko bakwiye kumva ko n’abana bafite ubumuga bakwiye uburezi budaheza ibihabwa umwana udafite ikibazo bakumva ko n’ufite ubumuga abikeneye.
Umuyobozi wi ishuri rya Ecole Internationale de Kigali Kalisa Jimmy ashimira UNABU kuba barahisemo iki kigo akomeza ashimira ababyeyi barera muriri shuri bumvise iki gitekerezo bakagishyigikira ndetse anagira inama ababyeyi n’abandi bayobozi b’ibigo gufata abana kimwe kugira ngo batange ireme ry’uburezi budaheza.
Abateguye iki gikorwa batangaje ko ari intambwe imwe mu zigamije kugera ku ntego yo gufasha abakobwa bafite ubumuga gusubira mu ishuri, ndetse banasaba abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye gukomeza kubatera inkunga muri uru rugendo.
Iki gikorwa kije gikomeza gushimangira akamaro ko gushyira imbaraga mu burezi budaheza, no guteza imbere uburenganzira bw’abana bose, by’umwihariko abafite ubumuga.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko batazagarukira aha gusa ahubwo barakomeza no mubindi bigo. Kandi ko bazakomeza ibikorwa byo gufasha abakobwa bafite ubumuga kubona uburezi no kwiteza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|