Umusore w’imyaka 30 yaranguye Matheus House, arashaka n’andi magorofa
Hari abanyarwanda bazi gutega amatwi ibivugwa mu makuru, bagakuramo iby’ingenzi bizabazamura bikabageza kure.
Lambert Gahungu, umusore w’imyaka mirongo itatu ari muri aba. Yabyirutse yumva bavuga ngo “China is the Future”, bivuze ngo Ubushinwa ni bwo bufite mu biganza ahazaza.
Ibi byahuriranye n’uko yari afite inzozi zo kwiga mu Bushinwa n’ubwo atari azi uburyo azabigeraho kubera amikoro macye.
Icyakora, kubera ko se yari yarigeze gucururiza muri Quartier Matheus, akarangura amafi akorana n’Abagande, Gahungu na we yumvaga ko byanze bikunze aziga, hanyuma akaza agakora ubucuruzi mpuzamahanga, kandi akarenza kure aho se yagejeje.
Ku myaka itanu, yapfushije se, ariko arakomeza aratwaza, amashuri ye abanza ayiga neza, maze ageze mu yisumbuye atangira gucuruza.
Mu Mwaka wa kane w’ayisumbuye, Gahungu yazanaga inkweto mu gikapu cy’amakayi azihishe mwarimu, maze akazigurisha bagenzi be.
Arangije ayisumbuye, yagiranye amaserano n’ikigo cyishyurira abantu buruse, nuko yibona mu nzozi zo kwiga mu Bushinwa.
Icyakora, icyizere cyaraje amasinde, kuko uwari wamusezeranyije kumwishyurira yavuze indimi ebyiri, maze umusore akisanga agomba gucuruza mbere yo kwiga.
Agira ati “Mbere yo kwiga, byabaye ngombwa ko mbanza gucuruza, kandi mbere nari nzi ko nzabanza kwiga, nkabona gucuruza.”
Urugendo rwa Gahungu kuva ubwo, kugeza aho akodesha inzu y’amagorofa atandatu muri Matheus ndetse akaba ashaka no gukomereza ku zindi nzu z’ubucuruzi zifite ibyumba byabuze ababicururizamo, ni ubuhamya bukomeye.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Ibyo Gahungu akora uyu munsi, byatangiye muri za 2018 ubwo yageraga mu Bushinwa, uwakamurihiye ishuri akamuterwa utwatsi.
Ku bushobozi bucye yari afite, yaranguye udutelefoni twaguraga nka Rwf 11,000, maze akatwohereza mu Rwanda, agakuramo Rwf 30,000, ariko mu 2020 agaruka mu Rwanda, araza agerageza gucururiza Gisimenti, ariko COVID-19 imukoma mu nkokora, maze ajya gushakishiriza Dubai.
Aha ahageze, yakomeje gukorana n’abo mu Rwanda yohereza ibicuruzwa bijyanye n’ikoranabuhanga byiganjemo amatelefoni.
Agira ati “Dubai nahakuye umugisha mwinshi. Nashoboraga gukorana n’abashoramari, maze bakanyizera bakampa nk’ibicuruzwa by’Amadolari ibihumbi mirongo itanu, tukumvikana ko nzayishyura nyuma y’ukwezi. Narakoraga nyuma y’icyumweru nkaba ndayagaruje, ariko simpite nyabaha, ngahita nyashora, nkazayabasubiza igihe twavuganye kigeze naramaze kuyakuraho igishoro cyanjye kinini.”
Aha ngaha ni ho agira ati “Icyo gihe nabonye cash, kandi mu bucuruzi iyo ufite cash uba ufite ikintu cy’igenzi. Kandi ntabwo nayahemutsemo, nishyuraga abo twavuganye mu gihe twasezeranye.”
Hamwe no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, Gahungu yakodesheje inzu, maze ayihindura amacumbi aho Dubai, akajya acumbikira Abanyarwanda bamusanzeyo
Agira ati “Naragiye nkodesha inzu y’Amadolari ibihumbi bitatu ku kwezi, maze nshyiramo ibitanda bigerekeranye, nkajya mfasha Abanyarwanda baje ariko badafafite ayo gukodesha icyumba cya hoteli. Aho nahakuye amafaranga aryoshye.”
Ibi kandi, Gahungu ngo yabikoraga afite visa yo gusura (visit visa) y’amezi atatu, hanyuma akongera akayongeresha. Nyuma y’umwaka, ni bwo yabonye ko bitazashoboka muri ubu buryo, maze agaruka mu Rwanda, ariko amaze kubona abafatanyabikorwa b’ubucuruzi bemera kumuha amafaranga menshi.
Kuva ku cyumba kimwe kugera ku magorofa atandatu yose ya Matheus House
Gahungu akiva Dubai, yafashe icyumba cy’Ubucuruzi mu igorofa ya Matheus House iteganye neza na Yussa Plazza, ahahoze hitwa kwa Makuza, ariko ntiyakoreramo wenyine, ahubwo azanamo abandi bacuruzi mirongo itatu, bakajya bamwishyura ubukode bwa buri kwezi.
Lambert Gahungu, umusore w'imyaka 30, mu myaka itatu ishize yaraje akodesha icyumba kimwe muri Matheus House mu Mujyi wa Kigali, na we agenda akodesha abandi, nyuma inzu yose ifite amagorofa atandatu ayegukana yose ku bukode bw'imyaka icumi. Avuga ko ubu amaze kugezamo abacuruzi… pic.twitter.com/Wyji6pAsKL
— Kigali Today (@kigalitoday) February 27, 2026
Aha rero, yahise ashinga ikigo cy’ubucuruzi cya Tajyire Holdings. Muri ubu bukode yakuragamo ayo yishyura nyir’inzu, kandi agasigarana inyungu, ndetse akanacururizamo ibyo yari gucuruza iyo aba akoreramo wenyine.
Ubwo kandi byashoboraga no kwihuta, kuko aba bacuruzi bose ari we wabaranguriraga mu bafatanyabikorwa be b’ubucuruzi, yungukiye Dubai no mu Bushinwa.
Iyo abishyize mu mibare, Gahungu avuga ko buri mucuruzi muri abo mirongo itatu, ashobora gucuruza amafaranga angana na Miliyoni zirindwi Frw ku kwezi.
Aha ni ho yaje gusanga ko icyo cyumba cye kinjiza Miliyoni 220 frw ku kwezi, hanyuma yakuba n’amezi cumi n’abiri, agasanga ko icyo cyumba kinjiza hagati ya Miliyari 2.5 na Miliyari 3 Frw.
Agira ati “Iyo mibare nabashije gukora, nayihereyeho ndavuga nti ’ibingibi nabikomeza bikaguka cyane, bityo hakaboneka n’urubyiruko rwinshi ruza rugacuruza. Aha byari byoroshye ko ibicuruzwa nzanye byihuta kuko nabikwirakwizaga muri aba bacuruzi.”
Atanga urundi rugero ku nyungu irimo, yagize ati “Niba icyumba ngikodesheje miliyoni eshatu, ariko abakodesha bakanyishyura miliyoni eshanu, nzishyura nyir’inzu miliyoni eshatu, nsigarane inyungu yanjye ya Miliyoni ebyiri Frw.”
Agira ati “Ariko inyungu nyinshi mbona kurushaho, ni ugukora urwego rw’ubukungu.”
Gahungu akibona ko ibi bikora, yahise yumva ko ashobora kwagura, kuko mu bucuruzi bwose, iyo ukora ku buryo ugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi, inyungu iraza.
Aha ni ho yahise avuga ati “Ubwo mfite icyumba kimwe, ndamutse mfite inzu yose, byagenda gute? Nyir’inzu rero naragiye ndamwegera, ampa etage ya mbere, mu mezi atatu mba nyujujemo abacuruzi.”
Aha rero, yahise agira ibyumba birindwi, maze asanga ku bacuruzi mirongo itatu yari afite, ahita agira abantu 210 bacuruza.
Agira ati “icyo gihe nyir’inzu yabonye mbigezeho mu gihe gito, anyegurira inzu yose, tuba dukoze ubucuruzi bw’inzu yose, bwitwa Tajire Electronics Mall.”
Uyu munsi, Gahungu avuga ko amaze kugeza ku bacuruzi barenga igihumbi muri iyi nzu, aho umuntu bamuha akabati akodesha hagati ya Rwf 80,000 Frws-100,000 Frws ku kwezi.
Aha Gahungu wakodesheje iyi nzu imyaka icumi, avuga ko ashaka kongera andi masoko yakodesha kuri ubu buryo, ndetse ngo ubu akaba yaratangiye kubona ba nyir’inzu babimusaba ahantu hatandukanye muri Kigali.
Hamwe n’isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ubu noneho yashyizemo n’ishuri rizajya ryigishirizwamo gukora amatelefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Yanashyizemo kandi ikigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, kizajya gifasha urubyiruko ruhanga udushya kugera ku nzozi zarwo zo kubivanamo umusaruro.
Muri icyo kigo cy’ubushakashatsi, ubu bamaze gukora udukoresho tugena igihe amatara yakira n’igihe azimira, udukoresho dupima ubusharire bw’ubutaka, drones, ndetse n’inkoni z’umweru z’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Aratwigishije rwose,mujye muduha bene ibi biganiro.