Ubu noneho Kigali ifite aho waruhukira ku buntu
Abagize bati "Kigali ni amahanga ibintu byarahindutse", ntabwo babeshye kuko umunsi ku wundi, uyu mujyi ugenda uhinduka, urushaho kuba mwiza.
Amakuru mashya ku badaheruka muri Kigali, nuko ubu noneho uyu mujyi usigaye ufite ahantu ho kuruhukira, ntawe uri bukubaze ngo "urafata iki, turabaha iki"?
Uyu munsi, ahantu hakomye imodoka(car Free zone), ni ho habaye ihuriro ry’abashaka kwiganirira bisanzuye, ndetse bafite na internet y’ubuntu.
Kuri uyu mwanya, hiyongereyeho ndetse n’indi myanya yashyizwemo intebe mu busitani, naho usanga abantu bashobora kuharuhukira nta wubabangamiye.
Ubu noneho, hari n’indi myanya yari isanzwe izitije amabati, bigatera umwanda mu mujyi, none umujyi wafashe icyemezo cyo kuyakuraho, no gutunganya ibibanza bitarubakwa, bigashyirwamo ubusitani burimbisha umujyi.
Kigali ni indorerwamo y’u Rwanda ndetse na Afurika. Niyo mpamvu, isuku ari ikintu abayobozi bayo bitwararika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|