Tujyane mu Marangi nkugurire ipilawo

Uwakwibagirwa ibyo inama ya CHOGM yadusigiye, ntiyakwibagirwa byose ngo abure gusigarana izina "Mu Marangi".

Si ko hahoze, kuko kera hari ’Biryogo’ nk’ahandi hose, ariko ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Bihugu bivuga Icyongereza - CHOGM mu ri 2022, u Rwanda rwubatse ibikorwa remezo by’imihanda, inzu, ariko ntirwibagirwa no kongera aho abantu bidagadura, bakisanzura kakahava.

Ni bwo hashyizweho imihora ibiri - itanyurwamo imodoka - Car Free zone, umwe uba Kisimenti ushyirwamo utubari, undi ujya i Nyamirambo mu Biryogo.

Uyu wa Biryogo wari ufite umwihariko. Ahasizwe kaburimbo, hashushanyijwe amabara meza, hasigwa amarangi, maze ibintu bihindura isura.

Ikindi gikomeye, nuko aha ngaha ho, ryari ihuriro ry’abanywa akadasembuye, ari na yo mpamvu nta bisakuza, byigeze biharangwa, nta cupa ryigeze rikomana n’irindi, yewe nta n’urundi rugomo rwigeze ruharangwa.

Amakuru y’umuhora wundi byavukiye rimwe ku Kisimenti yo, mbaye nyazigamye, ariko abakunda ibyiza, abakunda umuco n’abifuriza ineza urubyiriko, abashyizeho gahunda ya Tunyweless bo bazi impamvu iyo nzira ya Kisimenti itakomeje.

Mu marangi rero ho haracyahari, ndetse umunsi ku wundi harushaho kunguka abakunzi baza bagana amaresitora ahari arimo nk’iyitwa Macoco na Issa Cafe, yamamaye nka "Visit Rwanda", ariko ko si ho honyine.

Igikundiro cyaho kiva ku bidasanzwe bihaboneka, harimo ipilawo yanditse izina, urebye iakba ari na yo cyita rusange cyaho.

Hari rero n’igikoma kirimo margarine na chocolat cyamenyekanye cyane ku izina "Jakarta", ariko abakuze bakakita "Ruvubatabakambwe", kuko nabo ntibahatangwa.

Mu marangi, haba kandi za nyama umuntu afata akumva atamiye agashyitse, zizwi nk’Igiti, iyo ikaba ari mushikaki ivuguruye.

The vert abenshi bita teveri, na yo ntiyabura mu Marangi, ndetse na Mukaru, ka Tangawizi bavuga ko ngo kongera imbaraga z’abagabo, hakaba kandi ikawa, Chapati, Sambusa n’Ubugari.

Hari kandi n’umuceri w’Isami, uyu w’ibara ryenda kuba icyatsi kibisi, hakaba inyama zitetse mu bitunguru, agatogo ndetse na boilo bikunzwe cyane n’abantu baza bafite appetit baturutse kuri Pele Stadium n’ahandi.

Uburyohe bwo mu Marangi buturuka no ku miterere yaho, aho urya mugenzi wawe akuri inyuma nta kibazo, nawe ategereje ko bamuhereza ibye, kuko abantu babaye benshi bakabura aho bicara.

Ariko ibi ntibivuze ko bakira abantu nabi, ahubwo usanga buri wese uhafite business arushanwa na bagenzi be kubwira abakiriya ati "nimuze tubahe dufite ibiryo biryoshye kurusha abari aha bose."

Umukiriya umwe yagize ati "Usanga bashaka kuguterura."

Mu Marangi, ni ahantu hasohokera ingeri zose, kandi buri wese akabona ibimubereye, uko umufuka we ungana, kandi ni ahantu benshi bajya kugira ngo baruhure umutwe, n’ubwo haba abantu benshi.

Umukiriya umwe yagize ati "mu minsi yashize, iyo utajyanaga umukunzi wawe mu Marangi mwashoboraga kubipfa."

Abasitari barimo nka Bruce Melodie, The Ben, ugira gutya ukabona murahahuriye. Wa musore w’Umunyamerika wageze i Kigali agakundwa cyane I Show Speed, na we yarahasohokeye maze agubwa neza.

Abakerarugendo basohokera mu Marangi bakirebera umuco nyarwanda ugaragara muri uyu muhora, aho Abanyarwanda berekana ko batarira mu gikari, kuko bafite umuco wo gusangira.

Aha, ngo abasore n’inkumi babyiruka baturutse za Kimironko, Remera n’ahandi mu bice by’Umujyi bajya baza bakahagorobereza, maze ugasanga saa yine z’ijoro baracyataramye.

Hagati aho, Perezida Paul Kagame yasuye mu Marangi ubwo yari muri Siporo rusange muri Gicurasi 2022.

Mu Biryogo bazibukira urugendo rw’Umukuru w’Igihugu ku isoko rya Biryogo rya Kijyambere ryahise ritangira kubakwa, ubwo yavagwa mu Marangi, akahanyura, bakamubwira ko iryo soko ryafunzwe.

Ukwezi kumwe nyuma y’urwo rugendo, isoko rya kijyambere rya Biryogo ryahise ritangira kubakwa. Ubu riri hafi kuzura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka