Rwanda 1994: Ni nde wavogereye za Kiliziya, Abakristu cyangwa Abapadiri?
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, kuri Paruwasi ya Nyange yari muri Komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, inama yateraniye mu ruganiriro rw’icumbi ry’umwe mu bapadiri witwa Athanase Seromba, nuko bahategurira gahunda y’ubugome butigeze bubaho mbere.
Padiri Seromba yagiye inama n’abategetsi ba Komini Kivumu aho paruwasi gatorika ya Nyange yari yubatse bemeza kurimbura Abatutsi barenga 2000 bari bahahungiye. Iyi nama yabowe na padiri ubwe, yarimo burugumesitiri Grégoire Ndahimana, Umugenzacyaha wa Komini Kivumu Fulgence Kayishema, umwarimu witwa Télesphore Ndungutse, umucuruzi Gaspard Kanyarukiga n’abandi.
Bumvikanye ku mugambi wo kurimbura Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya, bavuga ko rwose bagomba Kubica ntibasige n’uwo kubara inkuru, kuko ngo Abatutsi Imana “yari yarabataye.”
Ku bwabo, bavugaga ko nta kwirirwa bigora ngo barabasohora mu Kiliziya, ahubwo bafashe umwanzuro ko bayibasenyeraho bakazubaka indi “igenewe abantu bazima, abahutu.”
Rwamasirabo Aloys, umwe mu barokoye i Nyange, akaba yari umucuruzi ukomeye w’inzoga muri iriya santere, yibuka ko inama irangiye, bamutumyeho, ngo azane imodoka ye ya Toyota Stout kuko bari bayikeneye, kandi nyamara na we yarahigwaga ngo yicwe, maze yibaza impamvu imodoka ye ari yo bashaka.
Icyo gihe, bamubwiye ko bayikeneye bitarenze saa kumi z’umugoroba. Ahageze, bamubwiye ko bashaka kuyijyana Kibirira, ndetse bamusaba ko ari we uyitwara, arabyanga abaha umushoferi we, ati “jyewe ndumva atari ngombwa.”
Icyo gihe imodoka yayitanganye n’umushoferi, ariko ajya kwihisha, kuko yari azi ko ibihe bigye kuba bibi, kuri we, abana be icumi n’Abatutsi b’i Nyange muri rusange.
Mu itangiriro rero, mu matariki ya 14 ngo Interahamwe zakomeje kuza gutera abari kuri paruwasi, ariko bagerageza kwitabara, ziza kunanirwa. Ya nama ishinzwe ibibi, ngo yaje kwiyungura ubugome burenzeho, maze bibuka ko hari caterpillar zari ziri gukora umuhanda.
Ni bwo bahamagaye umushoferi witwa Anastase Nkinamubanzi wakoreraga isosiyete yitwa Astaldi yari ishinzwe kubaka umuhanda uhuza Rubengera na Gisenyi, bamubwira kuzana Caterpillar (tingatinga) yatwaraga, akayikoresha mu kurimbura abatutsi abasenyeho Kiliziya, bamwizeza igihembo.
Icyo gihe ngo padiri abimubwira, umushoferi yagize ngo yumvise nabi, maze abaza Padiri Seromba ati “uravuze ngo dusenye Kiliziya? Dusenye Kiliziya? Amubaza inshuro eshatu, maze padiri aramusubiza ati “yisenye abahutu bazubaka indi mu minsi mirongo ine.”
Nyuma yo kumva Padiri yamaramaje, umushoferi yamubwiye ko imashini yari ikeneye mazutu, maze Padiri Seromba amubwira ko Mazutu we ubwe ayigura.
Rwamasirabo agira ati “caterpilari yaraje maze isenya ihereye aho babika Ukarisitiya, nuko abatutsi barataka, babura gitabara.”
Aha, umukungugu, amabuye n’amatafari y’inkuta baherewemo ukarisitiya, bakabatizwa bagakomezwa cyangwa bakanashyingirwa, aho bari basanzwe baherwa penetensiya na padiri Seromba, byarabaridukiye.
Nyuma ngo baje gukomeza bigira hirya, bahirika n’umunara n’inzogera uwurimo. Aha, ngo bamaze kubona byose birangiye Abatutsi babatsembye, Padiri Seromba n’inshuti ze ngo bakomye amashyi, basubira mu cyumba cy’uruganiriro cya paruwasi ya Nyange banywa byeri babikorera umunsi mukuru.
Padiri Athanase Seromba, Grégoire Ndahimana na Gaspard Kanyarukiga bakatiwe n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha.
Padiri Seromba yahawe igihano cy’igifungo cya burundu. Kanyarukiga Gaspard yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 naho Grégoire Ndahimana akatirwa imyaka 25. Fulgence Kayishema we ategerejwe koherezwa kuburanira mu Rwanda n’igihugu cya Afurika y’Epfo.
Mu rukiko Padiri Seromba na Ndahimana bari bakatiwe imyaka 15 y’igifungo bajurira ariko mu bushishozi bw’abacamanza b’ubujurire basanga igihano bari barahawe kidahuye n’ubukana bw’ubwicanyi bakoze, maze Padiri Seromba ahanishwa igifungo cya burundu naho Ndahimana bamwongereraho imyaka 10 ahabwa igifungo cy’imyaka 25.
Umushoferi wasenye Kiliziya na we yakatiwe n’Inkiko Gacaca, afungiye mu Rwanda.
Mu gihe Padiri Seromba yari mu rukiko amaze gusomerwa ibyaha bimuhamye n’igihano ahawe cyo gufungwa burundu yishongoye ku bacamanza ababwira ngo : "De toute façon, je suis prêtre et je le resterai." Ngo "Ibyo mwakora byose ndi padiri kandi nzabihorana".
Hagati aho, umuryango wa Rwamasirabo, wose warishwe, kugeza no ku kana kari katarageza ku myaka ibiri.
Nyuma ya Jenoside, Rwamasirabo yaje kongera kubona imodoka ye, ariko mu wa 2013 ayigurisha n’umuntu utuye mu Karere ka Rusizi.
Ubu nta modoka agira, kuko avuga ati “suko ntayishaka, ariko nta bushobozi bwo kuyigura mfite.”
Abapadiri berekereye, bahaye urugero(rubi) abakristu
Nyange, ni urugero rumwe muri nyinshi zerekana uruhare rw’Abapadiri mu gusenya Kiliziya, haba ku mutima w’ubutumwa bwayo bw’Amahoro yo mu Ivanjili ya Kristo, cyangwa se no mu buryo bugaragara, bwo gusenya, cyangwa gutwika Kiliziya, kugira ngo abatutsi barimo bashire.
Aha, Dr. Jean Damascene Bizimana wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, avuga ko hari Paruwasi zirenga 60 ziciwemo Abatutsi, ahenshi bigizwemo uruhare n’abihaye Imana, biganjemo Abapadiri.
Rwamasirabo avuga ko kuba yaraboneye akaga mu Kiliziya bitamubuza gusubira gusenga, kuko “Abapadiri bose ntibari babi.”
Seromba, urugero rumwe muri nyinshi
Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bagiye bahungira kuri za Paruwasi, bumva ko ari ho bazakirira.
N’abashakaga kubica, babwiraga ngo "mujye kuri paruwasi ni ho tuzaharindira."
Aha, ku munsi zabaga zagennye, Interahamwe zarazaga zikabica, ariko iyo zabaga zifite ubufatanye n’umwe mu bapadiri, bikaba bibi kurushaho.
Uretse muri Paruwasi ya Nyange, hirya no hino mu gihugu hagiye habera ubwicanyi bukomeye, bukabera mu Kiliziya, mu mbuga yayo, mu mazu y’Abapadiri, rimwe na rimwe bitegetswe, cyangwa biyobowe n’umwe mu Bapadiri washoboraga no guhera kuri bagenzi be b’Abatutsi.
Aho rero, Abakristu nabo bumvaga ko bashyigikiwe n’umusaserdoti, bikarushaho gutiza umurindi Jenoside.
Nk’i Kigali, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wo kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, azwi ho kuba yaritwazaga imbunda atari umusirikare.
Ikindi kandi, we ubwe yashyikirizaga interahamwe Abatutsi babaga bahungiye muri Sainte Famille, ndetse akaba yaranahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa b’Abatutsikazi, bamwe akabahemba kubahungishiriza muri Hotel des Mille Collines yarindwaga n’Ingabo za MINUAR, ababyanze akabagabiza Interahamwe zikabica.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(Minubumwe) Jean Damascene Bizimana, avuga ko hari Paruwasi zirenze mirongo itandatu ziciweho Abatutsi, kandi "Hamwe na hamwe ari Abapadiri babigizemo uruhare."
Yatanze urugero rwa Padiri Robert Athanase Nyandwi, Umurundi wari muri Paruwasi ya Kaduha, akaba nawe ngo yarafataga ku ngufu abakobwa avanye aho babaga bihishe, ariko yarangiza akanabicisha.
Hagati aho, Tariki 14 Mata 1994, Abatutsi basaga ibihumbi mirongo itatu biciwe mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kibeho n’ahayikikije, bigizwemo uruhare n’abayobozi batandukanye, barimo Superefe wa Munini Biniga Damien ndetse na Padiri Emmanuel Uwayezu, wari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho.
Bivugwa ko Padiri Emmanuel Uwayezu ubu yaba ari i Burayi, aho akora umurimo wa Gisaserdoti.
Mu buhamya bwatanzwe ku bijanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Cyangugu, abarokotse Jenoside bagarutse ku witwa Padiri Mategeko, nawe wagize uruhare mu kuranga Abatutsi, kugira ngo interahamwe zibabone zibice.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|