Mukunzi wanjye ubu ndanyuzwe…najyaga nkumva ariko ntarakubona!

Ku cyumweru, iya 19 Mata, Ruzindana Janvier umunyamakuru wa KT Radio, yibereye iwe aruhuka, yakiriye ubutumwa bugufi bw’umuyobozi we wamubwiraga ati “witegure, hari gahunda yo kwimurira ibiganiro i Muhanga, tukazamarayo iminsi ibiri tuganira n’abakunzi bacu, abayobozi, abacuruzi, abatuye n’abagenda muri kariya karere kari mu mutima w’u Rwanda.

Gahunda yari yaranogejwe kuva kera mu biganiro by’abayobozi ba radiyo n’Akarere ka Muhanga kandi na Ruzindana yari yarayibwiwe mbere, ariko umukono wa nyuma kugira ngo KT Radio itsimbure, ni wo wari utegerejwe.

Hagati aho, urutonde rw’abagomba kugenda rwongeye gusubirwamo, maze ababishinzwe batangira kurunoza bashingiye ku kazi gahari. Ruzindana we yari yabwiwe n’umuyobozi, ko agomba kwitegura kuzagenda ayoboye ikipe izajya muri uru rugendo rwa mbere rwa KT Radio mu ntara.

Ibyo ariko ntibyamubujije gukomeza gushidikanya niba azaguma ku rutonde rwa nyuma kuko yari afite amatsiko yo kujya i Muhanga.

Agira ati “Nibazaga ukuntu bizaba bimeze ubwo ijwi ryanjye rizumvikanira mu Mujyi natuyemo, nkawuhahiramo ubwenge bwampesheje akazi kari gutuma mba uwo ndi we, umujyi urimo abakunzi banjye batabarika, banyumva nanjye nkabumva ariko tutarabonana.”

Yongeyeho ati “Naribazaga nti ariko se buriya ningerayo nzavuga bamenye ko ari jye? Ku rundi ruhande, kuko Muhanga ari muri karitsiye, numvaga nzabifashwamo n’abantu twabanye, bazajya babwira abandi, bakabyemera, mbese sintangirire ku busa. Ibyo ari byo byose nashakaga kureba niba abakunzi banjye bazangaragariza urukundo bahora bambwira.”

Imbere y’abakunzi

Ku wa kabiri, Tariki 21 Mata, KT Radio yazindukanye n’Abayobozi ndetse n’abatuye Umujyi wa Muhanga mu gikorwa kihariye cy’isuku, icyo bise “igitondo cy’isuku”. Uyu, urebye ni Umuganda wihariye Akarere kashyizeho, kugira ngo kimakaze isuku, dore ko isuku imaze kuba umuco nyarwanda.

Aha hantu, Ruzindana na bagenzi be, batangajwe no gusanga abitabiriye gahunda bose, ari abakunzi ba KT Radiyo, nuko buri wese agahabwa ijambo yavuga bagakoma amashyi, maze bageze kuri Ruzindana, bati “woow! Twajyaga twibwira ko uri ikigabo kinini kubera ijwi ryawe na ryo ribyibushye. Turishimye kukubona.”

Bavuye muri uyu muganda, abakozi ba KT Radio bimuriye ibiganiro mu mirenge y’icyaro, nuko umutima wa Ruzindana ugenda utera cyane, kuko yibazaga ibintu byinshi aho yagiraga ati “ ubu noneho si ikibazo cy’abakunzi, ahubwo se, hariya naho KT Radio irabona signal? Ese ahubwo turavuga batwumve? Muri studio nkuru I Kigali ntibari buduhe ijambo bakatubura, maze abakunzi bacu bakavuga bati “muhimbirwa i Kigali ariko mu misozi nta kirimo?”

Nyamara, bageze mu misozi ya Nyarusange, byagenze neza, maze Ruzindana agira ati “RadiYo yacu yavuze neza bitangaje, numva ndishimye.”

Aha kandi, Ruzindana yatunguwe no kubona abaturage ba Nyarusange basanzwe bamwumva, ari abakuru, ari n’abato, ariko inkuru nziza ikomeye kuri we, kwari ukumva ko Radiyo akorera ishobora kumvikana mu gihugu hose, mu misozi n’amataba, no mu bibaya.

Icumbi ry’i Muhanga

Urugwiro rw’i Muhanga, ntirugaragarira mu kibuga gusa, ariko n’iyo umuntu ageze aho aruhukira, ruramuherekeza. Ku wa mbere nimugoroba, Ruzindana yageranye na bagenzi be kuri Hotel St. Andre, Hoteli y’inyenyeri enye y’abihaye Imana, ikaba ituranye na Bazilika ya Kabgayi.

Iyo hoteli, ni kimwe mu bikorwa byo kwakira abashyitsi akarere ka Muhanga kirata. Muri uwo mugoroba, abakozi ba KT Radio bayibereye abashyitsi bahire.

Ruzindana agira ati “n’ubwo nari narabaye i Muhanga, sinari nzi ijoro ry’iyo hoteli, sinari nzi icyumba cyaho, mbese nari nyiziho igice.”

Yongeraho ati “sinari nzi niba ubwogero bw’ibyumba bugira amazi, cyangwa niba bimeze nka za hoteli baba bagomba kuguterekera amazi mu njerekani, amazi ashyushye ukagomba kuyasaba mu gitondo ugiye koga, cyangwa ugasanga kamambiri bateguye rumwe ari ubururu urundi umutuku….ariko St. Andre twasanze ari hoteli y’abasirimu yujuje ibyangombwa.”

Muhanga, ni akarere k’Ama fraicheur, ku buryo abatabimenyereye bibwira ko gakonja, ariko Ruzindana yatangajwe n’uburyo Hoteli ifasha umushyitsi aho agira ati “n’iyo wasaba uburangiti(couvre-lit) eshanu baraziguha ugasusuruka.”

Yakunze amafunguro ya St. Andre n’umwete n’umucyo bayatangana, atari kwa kundi ngo ujya kuri hoteli, ukaka isukari, ariko ugasanga nta kayiko bakuzaniye, uwo ugatumye akamara indi minota mirongo itatu atarakazana.

Bakigera kuri iyo hoteli, ababishoboye bagiye mu myidagaduro inyuranye, bamwe muri piscine, abandi bajya muri gym, mbese buri wese uko abyifuza. Nta rungu I Muhanga.

Aha, Ruzindana agira ati “I Kigali, hari igihe uryama wamara gufata agatotsi ukumva imodoka y’igikamyo irahinda, mu kanya igatigisa uburiri iciye mu muhanda wo mu nsi y’iwawe. St. Andre ni ahantu umuntu yava I Kigali akaza akaruhukira, nta kintu kimusakuriza.”

Ndi muri studio ariko ndakureba iruhande rwanjye

Ku munsi wa kabiri w’Uruzindulko rwa KT Radio i Muhanga, Ruzindana yari afite akazi kenshi cyane kuko kuri gahunda yari afite abatumirwa barenga hafi makumyabiri, bose bashaka kubwira igihugu cyose, n’amahanga yose ibyo Muhanga izi gukora neza.

Ruzindana yarazindutse, ahera kuri Burakeye, maze aganira n’abakunzi be bari basanzwe bamuzi muri iki kiganiro, mbere y’uko ahindurirwa inshingano.

Yanyujijemo akaruhuko k’amasaha abiri mu gitondo cya kare, ariko ntiwari umwanya wo kuruhuka mu by’ukuri, kuko harimo byinshi byo kwitegura, kugira ngo aze gushobora gutunganya umunsi muremure.

Agira ati "muri ayo masaha abiri narasohotse, ndeba Muhanga, ndeba abajya guhaha n’abavayo, mbese ndeba ishusho yose y’umujyi nyibika mu mutima, kugira ngo noneho nze kuganira n’abadukunda nk’ubareba koko, kandi byarankundiye."

Asubiye muri Studio, Ruzindana yatangiye kwakira abatumirwa mu biganiro bitandukanye, maze agasuhuza abantu, bakumva wagira ngo ari kubareba batambuka cyangwa mu mirimo barimo, haba mu isoko rya Muhanga, mu mayira no mu tuyira."

Agira ati "Abantu bamaze kumenya ko turi iruhande rwabo, maze baraza buzura kuri studio twavugiragamo, bisaba umuntu ubafasha kugira ngo tutananirwa gukomeza."

Muri aba batumirwa, hari ikindi kintu gikomeye cyabatangaje. I Muhanga, ntibari bazi ubutunzi bukomeye bafite mu ishoramari.

Bagiye kumva bumva KT Radio yakiriye uruganda rukora impapuro z’isuku, izi bakunda kwivugira mu ’Kinyarwanda cy’iki gihe’ ngo ni "Papier Jenike", nuko bagira bati "ibi bintu twari tuzi ko biva i Kigali." Uru ruganda rukora n’impapuro z’isuku zikenerwa n’abagore, maze abaturage bati "aka ni agashya."

Reka noneho hazaze uw’uruganda rukora amasafuriya, abaturage nabwo baravuga bati "burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera."

Haje n’abandi banyenganda batandukanye, harimo n’urukora sima, maze abari bazi ko uruganda ari Cimerwa, inzoga ikaba Primus, uwo munsi biga isomo.

Abashoramari b’i Muhanga, bahari atari ukubera amaburakindi

Babwiye Ruzundana ko bahakunda kuko ari akarere kari hagati mu gihugu, bityo ubwikorezi mu zindi ntara n’ibihugu by’akarere, bukaborohera.

Umwe yagize ati "Ngaho reba umwanya byatwara gukura ibintu mu cyanya cy’inganda cyo mu Mujyi wa Kigali ubijyana mu bihugu duturanye mu Majyepfo. Biratworohera cyane kwambutsa ibicuruzwa haba i Bukavu na Goma tubikuye hano, kurusha kubikura mu cyanya cy’inganda cy’i Kigali."

Ikindi bakundira Muhanga ni uko ifite ubuyobozi bubumva neza, ku buryo n’ikibazo bafite baba bizeye ko kizahabwa umurongo. Nk’ubu, umuriro w’amashanyarazi ujya ubera imbogamizi abanyenganda, ikibazo cyawo kizakemurwa na sub-station igiye kubakwa mu cyanya cy’inganda, ikibazo kigahita kirangirira aho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka