Mu Kinini: Andi mateka yibutsa urugendo rw’Abakoloni i Kabgayi
Iyo uri mu mujyi wa Muhanga, ukomeza umuhanda ujya i Huye, warenga gato i Kabgayi ukagera ahitwa ku Kinamba, ukata ibumoso ugafata umuhanda w’itaka ugakora urugendo nk’urwa kilometero imwe, nuko ukagera mu gasantere ka Kinini, ni mu Kagali ka Mubuga Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Kinini ni agasantere k’ubucuruzi gashyushye, haba hari amaduka menshi akinguye, utubare, aho kurira, ibigo by’imari iciriritse, isoko, haparitse moto zitwara abagenzi kuko nta modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zijyayo, mbese abantu baba banyuranamo.
Mbere yuko winjira neza mu gasantere ka Kinini, haruguru y’umuhanda hari ikigo kinini cy’Abihayimana b’Abagatolika, cyitwa Cité de Nazareth, kirimo amashuri, Kiliziya n’ibindi, aha hakaba ari ho Papa Paul II yasomeye misa ubwo yasuraga u Rwanda.
Aho hantu rero kuhita Kinini ni ibya kera, kuko ubusanzwe hitwaga i Mbare, ariko amateka y’ubuhinzi bwahakorewe mu gihe cy’abakoloni, akaba ari yo yahahaye iryo zina rya Kinini rirafata.
Mu kumenya iby’aya mateka, twaganiriye n’umusaza Gatanazi Jérôme ufite imyaka 92 wahavukiye, atubwira byinshi ku nkomoko y’iryo zina.
Yagize ati “Kera hano haje umuzungu witwaga Jangwe, hari mu gihe cy’ubukoloni, afata umusozi wose hariya hubatse Cité, azana imashini irahinga, hanyuma azana n’imbuto y’ibiti twumvaga babyita ibinini, turabitera. Njye ndabyibuka cyane kuko nari umusore mfite imyaka 15, mpakora akaduhemba ifaranga rimwe n’urumiya ku munsi (1.5Frw), hari mu 1949. Gusa ibyo twateraga ntitwabaga tuzi ibyo ari byo”.
Ati “Bimaze gukura, Jangwe yarazaga agashyiraho abakozi ibyo biti bakabishishura, bakanasarura amababi yabyo, bakagenda bakabyanika, hanyuma akabishyira mu mifuka agafunga, ubundi agapakira imodoka no ku ndege akabijyana iwabo. Kubera rero ko hakoragamo abantu benshi cyane baturukaga hirya no hino, uwo babazaga bati ugiye he, yababwiraga ko agiye mu binini, bakabihuza n’ikinini gisanzwe cyo kwa muganga kuko n’ibyo biti natwe twabyivurishaga, twari twaramaze kumenya ko bivamo imiti, nuko izina rya Kinini uko bahita uyu munsi rivuka uko”.
Uyu musaza avuga ko igiti gikuze cy’ikinini cyabaga kimeze nk’umwembe ukuze, gifite amashami n’amababi menshi.
Gatanazi avuga ko bigeze mu myaka ya za 1980, uwo muzungu Jangwe atakomeje kwita kuri bya binini, ndetse ajya iwabo amara igihe atahagera, ntibyongera kubagarwa birengwa n’ikigunda, abaturage batangira kuragiramo inka na byo zirabirisha, bigenda bicika buhoro buhoro ku buryo ubu nta na kimwe kiharangwa, ariko hakaba hakomeza kwitwa mu Kinini.
Muri Nzeri 1990, ubwo Papa Paul II yasuraga u Rwanda, yanageze aho mu Kinini cyangwa se i Mbare, anahasomera misa. Icyo gihe Abihayimana ngo basabye ubutaka bakubakaho ibikorwa byabo, nuko babaha hahandi hari hahinze bya binini byari biri mu nzira yo gucika, kuko ngo hari hasigaye mbarwa ndetse ibindi ari ibishyitsi.
Nyuma y’uruzinduko rwa Papa, Abihayimana bahise batangira kubaka kuri wa musozi, ubu hakaba hari ikigo kinini cy’Abagatulika kirimo amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse anacumbikira abanyeshuri, harimo amacumbi y’abarimu, aho abapadiri baba, Kiliziya…, ari ho hitwa Cité de Nazareth.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|