Mahama, umudugudu w’ubuhungiro u Rwanda rwubakiye abavandimwe

Iki cyumweru nagitangiriye mu mwanya mwiza cyane, kuko nakoreye akazi mu bantu bandi ku mutima, kuko nkunda gufasha(charity,compassion).

Ku Cyumweru Tariki 15 Gashyantare, nibwo umuyobozi wanjye yamenyesheje gahunda y’urugendo ruzenguruka inkambi z’Impunzi z’abaturanyi, abavandimwe bahungiye mu Rwanda, bakaba bacumbikiwe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Akarere ka Kirehe na Gatsibo.

Ku wa Mbere mu gitondo nazindukanye n’abantu duhuje umwuga, maze umuhanda tuwurira kuwumara. Nsanzwe nzi inkambi z’Impunzi, ariko nari ntaragera i Mahama mu Karere ka Kirehe, ahacumbikiwe Abarundi n’Abanyekongo bahunze ibibazo by’intambara mu bihugu byabo. Amatsiko yari yose, dore ko byanze bikunze numvaga ndi buhasange amakuru meza.

Kugera mu nkambi, byarantunguye, kuko nari ntegereje kugenda nkakubitana n’urwererane rw’amashitingi ariho amashami abiri y’imikindo asobekeranye nk’uruziga, narwo rurimo ibiganza bibiri bibumbatiye igihimba cy’umuntu, byose biri hejuru y’ijambo UNHCR.

Aho twahingukiye, ni umudugudu wubakishije ibikoresho bisanzwe by’inzu zitimurwa bikoreshwa mu Rwanda, aho kakaba ari ku maduka y’inkambi ya Mahama.

Ubwo bambwiye amakuru rero nahise mbaza nti “noneho rero iyi ni downtown? Sindeba se iyi ari quartier commerciale? Ni umujyi da!”

N’ikimenyimenyi naje kumenya ko mu Bacuruzi bari aho, bari uwubatsemo iduka, aritangaho Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda. Ubu imari shingiro ye igeze kuri Miliyoni 12 Frw. Ayo ubaze mu Marundi y’iwabo, ni Miliyoni 24.38. Ariko ubuzima uyu mucuruzi yaboneye mu Rwanda, bwamuhaye icyizere ko azakomeza kwaguka, akanohereza ibicuruzwa mu Mahanga.

Mugenzi we hafi ye na we, ni umucuruzi w’ibinyobwa bya Bralirwa na Skol, inganda zizwiho kwenga ibinyobwa bikesha igitaramo.

Uyu nawe avuga ko n’ubwo abakiriya bamwe batashye, harimo n’abagiye batamwishyuye, ngo “nta ribi rwose ubuzima burakomeje.”

Muri uyu mujyi haba hari benshi, abakuru n’abato, buri wese ashaka kuganiriza abashyitsi baje, kubabaza amakuru y’I Kigali, kubabaza abanyamakuru bakunda…mebse, ni abaturage bagira urugwiro.

Gusa, aha ntitwagombaga kuhatinda, kuko i Mahama hari byinshi byo kureba. Twigiye imbere, noneho ibyo twabonye ni agatangaza.

Hari ubworozi bw’inka nyinshi zibarirwa mu magana, kandi ba nyirazo barazikenura, bakazisukura, yewe! Ni nziza koko!

Izi na zo, ni iz’impunzi zatujwe i Mahama, zikaba zorowe n’abibumbiye muri Koperative bahuriyemo n’abaturanyi b’Abanyarwanda. Muri macye, uko badusobanuriye, I Mahama abaturage bakiriye izi mpunzi, babana na zo, bakorana na zo mu buzima bwa buri munsi. Ni yo mpamvu n’amahirwe u Rwanda rutanga bayasangira, nta mwiryane.

Izi nka, zibaha litiro zirenga 2500 z’amata ku munsi, bakagemura, bakisagurira, kugira ngo batarwana ubworo n’abana babo. Ikintu kigeze kubakoma mu nkokora, ni imvubu zabateraga zivuye mu ruzi rw’Akagera, zikabicira inka. Zabigize ubugira gatatu, zica inka munani, bahita barakara, batangira amarondo, maze izo nyangabirama zaza bakazitunga amatoroshi, bakazivuza imijugujugu zigasubira mu bizenga zimyiza imoso.

I Mahama, abana bariga, kandi bahurira mu ishuri n’Abanyarwanda babakiriye. Ishuri twagiyemo ririmo amashami, arimo na Coding. Hamwe rwose twagiye dusanga bari muri Programation, bakoresha za mudasobwa z’akataraboneka.

Ahandi naho twahasanze abari muri Laboratwari, bashimishijwe n’uko ibyo biga bidahera mu magambo, ahubwo bavuga bati iyo uvanze ibi na biriya bibyara ibi…Kubona ibyo bikora, abana baba bumva ari ibitangaza batari kubona mu mashuri y’iwabo, n’ubwo kuba mu buhunzi atari amahitamo yabo, ni amakosa y’ibihugu baturukamo.

Aya mashuri arimo n’abiga imideri. Ubu rero, umunyeshuri witwa Ganza, we ntashaka ko izina rye rizagarukira hafi. Azatangiza Ganza Fashion Shop, izajya yambika abakomeye. Mu Bakiriya yifuza kubona, ni Perezida Paul Kagame.

Hagati aho, impunzi z’I Mahama ntaho zihurira n’imyotsi. U Rwanda, igihugu kibungabunga ibidukikije, gikunda n’ubuzima bw’abantu.

Buri muryango wemerewe icupa rya gaz, bakoresha yashiramo bakarisubiza kuri depot, bakabaha irindi bityo bityo.

Mu by’ukuri, Mahama si inkambi, ni umudugudu ubu umaze kurengerwa n’ibiti. Abana bajya ku ishuri, abakuru bakirirwa mu mirimo bakorana n’abanyarwanda hanze y’inkambi.

Ni umudugudu nk’uko wabona indi yose, aho usanga amatungo magufi arimo ihene, inkoko n’inkwavu n’ibindi.

Amazi n’amashanyarazi ni uburenganzira bw’I Mahama nk’uko bimeze mu baturage babakiriye.

Ibi bikorwa byose kandi, biri no mu Nkambi ya Nyagiheke muri Gatsibo. Aha niho twasoreje urugendo, dusura uruganda rwa kaunga rwa Miliyoni zirenze magana abiri ruhuriweho n’impunzi z’abakongomani n’abanyarwanda babakiriye.

Aha rero abanyarwanda bari kumwe n’Abakongomani muri Koperative, ngo batunguwe no kubona abantu batazi guhinga. Ariko ubu ngo barabibigishije barabimenya. Ubu rero gahunda ni ugukorera cash, kuko imashini z’uruganda zo zagezemo.

Tumaze gusura ibitaro by’akataraboneka bya Gatsibo byakira abanyarwanda n’inshuti zabo z’abanyekongo bamaze hafi imyaka 30 mu Rwanda, uruzinduko twarusoreje mu bavumvu bo mu nkambi ya Gatsibo, batwambika imyenda yabugenewe, batwigisha guhakura, nuko twiririra ubuki bw’umwimerere turababwira tuti “muduhaye gumino. Tuzahora tugaruka.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka