Kigali Universe: Ihuriro ry’abataramyi mu mutima wa Kigali
Hari abantu basohokera ahantu, bakaba bazi ko bari burye inkoko, bicaye mu busitani buri iruhande rwa Piscine, maze bagataha.
Abandi nabo baba bafite aho bari burye ifi, bakareba umupira wa Champion’s League aho amakipe y’i Burayi yesurana, ubwo bikaba birabaye.
Kigali universe, ifata ibyo byose, ndetse n’ibindi byinshi bitabarika, ikabihuza, ku buryo package batanga ushaka kugira ngo uyifate neza, bigusaba gufata umwanya uhagije.
Wenda amasaha wayabara uramutse ugiye uri wenyine, cyangwa wowe n’umukunzi mwembi. Ariko haramutse hiyongereyeho abana, mushobora kugena amasaha muhagerera, ariko ayo muhamara byabagora kuyagena, kuko ibihari bibagenewe, bashobora kutabemerera kubivirira.
Kigali Universe, aho iri? Uri n’imodoka yawe, fata umuhanda ujya mu mujyi uce kuri rondpoint nkuru maze umanuke nk’ujya kuri Statistic, winjire muri Parking ngari y’inzu yitwa CHIC.
Numara guparika, wibuke gusa numero ziranga ikinyabiziga cyawe (plaque), kuko bari buzikubaze niwinjira muri Kigali Universe, kugira ngo baze kukwishyurira parking, umwanya wahamara wose.
Ubwo gahunda nyine ni ukwinjira muri assenseur yo hagati...kuri Banki ya Kigali, maze ukajya muri etaji ya gatatu, bakakwakira.
Mu minsi iri imbere, n’umuhanda wihariye wo mu kirere w’akataraboneka ugana yo uzafungurwa.
Iyo ukiva kuri recepion ya Kigali Universe, uhita usobanukirwa ko winjiye ahantu h’imikino n’imyidagaduro, ariko iherekejwe no gufata icyo kurya n’icyo kunywa cy’amahitamo yawe. Birahari by’uburyo bwose kugera no ku njugu, izi abana bakunda cyane, cyangwa se n’abakuru mu gihe bareba umupira n’ibindi.
Aha rero utangirira ku iduka ry’imyenda ya siporo, riteganye na tapis vert, ikibuga cya Minifoot, bigahita bikubwira ko uri ahantu ugomba kuba. Icya Basket na cyo kiri mu yindi nguni.
Uramutse ushaka gukina, ukaba wibagiwe imyenda yawe ya siporo, bahita baguha iyo ukoresha, ukishyura amafaranga yo kuyimesa gusa, hanyuma ukajya mu rwambariro ukaza ukigaragaza mu kibuga.
Muri Kigali Universe, ntabwo umuntu ava gukina ngo atahane ibyuya, uburyo bwo kwisukura bwarateganyijwe, kuko uba uri mu rugo rw’abasirimu.
Iyo urenze kuri iyo corridor, ukomereza aho abiyakira bataramira, bafata ibyo kurya ndetse no kunywa.
Buriya, muri Kigali universe, buri muntu wese ahaha uko yifite. N’iyo washaka inzoga zigura amagana, nazo baguha, cyane cyane muri VIP. Icyakora icyo kurya cya saa sita, buffet, cyo igiciro ni kimwe, kandi kiroroshye ku buryo hari abantu benshi bakorera mu mujyi bahafatira ifungura rya saa sita, ikaba ari yo resitora y’amahitamo yabo.
VIP ya Kigali Universe, ni urundi rwego. Aha, batubwiye ko hakunze gutaramira abasitari tuzi muri Kigali, bityo, nawe uba umusitari, ukahasanga bagenzi bawe.
Aha rero iyo bahari, baba bashobora no kwikinira billard, bakaganira bafata ibinyobwa bibanyura, cyangwa n’ikindi cyose bakenera.
Kigali Universe, yubahiriza amabwiriza y’ubuzima. Hana VIP, haba n’ahasanzwe, ntibyemewe kunywera itabi mu ruhame. Hashyizweho ahantu habugenewe.
Ihuriro ry’abana
Muri Kigali Universe, hari indi mikino myinshi isaba ubwenge, ndetse na gutekereza vuba. Iri mu moko anyuranye, yaba iy’abana, ndetse n’abakuru, ariko jyewe uwo nakunze cyane ni uwa basket, wo kunaga imipira mu gatebo nk’aka Basketball, ukagenda uzamuka mu manota.
Aha naho abahanga barigaragaza. Ushobora kuva ku mukino umwe ujya ku wundi, maze nakubwira iki, ukimara irungu.
Muri Kigali Universe kandi, muje muri benshi mu birori, nabwo mwakwitabwaho. Hari Salle nini yagenewe ibyo, muramutse mushaka nko kwakira uwanyu wari umaze iminsi hanze, mushaka gutungura uwo Imana yongereye umwaka wo kurama, mu bukwe, gutera ivi n’ibindi.
Aha ni naho haba televiziyo za rutura bareberaho imipira.
Inama nziza, ni ukujya muri Kigali Universe muri itsinda rinini, kuko nibwo mushobora kunywera macye kandi zikabaryohera. Kugabanya ibiciro birushaho koroha iyo muri benshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|