E-banguka: Ikoranabuhanga ritangaje rigenzura imbangukiragutabara

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubutabazi bwihuse, Abanyarwanda bakoze ikoranabuhanga ryifashishwa muri gahunda z’Imbangukiragutabara.

E-Banguka ni porogaramu y’ikoranabuhanga yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu Rwanda hagamijwe kunoza uburyo serivisi z’ubutabazi bwihuse zitangwa, cyane cyane mu guhamagaza imbangukiragutabara no koroshya uburyo bwo kohereza abarwayi hagati y’ibigo by’ubuzima.

Yatangijwe ku mugaragaro mu Ukwakira 2025, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ni porogaramu yatekerejwe hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo birimo gutinda kw’Imbangukiragutabara, gukoreshwa ibyo itagenewe nko gutwara imizingo n’abagenzi hamwe n’ibindi byinshi ishobora gukoreshwa bidakurikije amategeko.

Ubusanzwe iyi porogaramu izwi nka ‘Computer Aided Dispatch System (CAD System)’ ikaba ari sisiteme y’ikoranabuhanga ifasha mu kwakira, gutunganya no kohereza ubutabazi cyangwa serivisi zihutirwa aho zikenewe.

Mu Rwanda bafashe iyo porogaramu isanzwe hongerwamo Sisiteme yo gucunga no gukurikirana ibinyabiziga, izwi nka ‘Fleet Management System’.

Umujyanama ushinzwe ubutabazi bwihuse muri MINISANTE, Dr. Patrick Niyonshuti, avuga iyo sisiteme ituma bagira ubushobozi bwo kureba buri kintu kugera no ku kugena umuvuduko Imbangukiragutabara zikoresha.

Ati “Dufite ubushobozi bwo kureba uburyo Imbangukiragutabara yacu imeze, ibirometero imaze kugenda n’ibindi. Umuvuduko igenderaho na wo turawugena, kugira ngo twirinde ko Imbangukiragutabara zacu zarenga ku mabwiriza yo gukoresha umuhanda zikaba zanakora impanuka.”

Yungamo ati “Twashyizemo n’uburyo bwo kumenya niba koko Imbangukiragutabara irimo gukoreshwa koko mu kazi yagenewe gukora. Mwigeze kujya mubona Imbangukiragutabara zikoreshwa mu gutwara abantu cyangwa gukora ibindi bikorwa bitari ibyo gutwara abarwayi, zimeze nka za tagisi. Muri sisiteme rero harimo uburyo bwa kamera (Camera), buduha ubushobozi bwo kumenya niba umuntu uri mu Mbangukiragutabara ari umurwayi cyangwa ari undi muntu.”

Ubu bushobozi bwose bwiyongeraho ubundi bwo kuba Imbangukiragutabara ishobora guhagarikwa.

Dr. Niyonshuti ati “Dufite n’ubushobozi bwo kuba twayihagarikira aha ngaha. Si ibyo gusa kuko twongeyemo n’uburyo bwo gutahura ibisindisha kuri volant/Steering ya shoferi, aho utwaye iyo yanyweye ibisindisha, Imbangukiragutabara idahaguruka. icyp gihe iduha ubutumwa butubwira ko uwo muntu ashobora kuba yanyoye ibisindisha, tukaba twamukurikirana.”

Aha ngo niyo umushoferi yasaba undi muntu utanyoye ibisindisha kumwakiriza imodoka, ishobora kwaka, ariko wa mushoferi yasubira kuri Volant igahita yanga guhaguruka ahubwo ikazima, ikohereza ubutumwa buvuga ko hari urimo kugerageza kuyitwara kandi yanyoye ibisindisha.

Nta gipimo runaka cy’ibisindisha gisabwa umushoferi w’Imbagukiragutabara, nkuko bimenyerewe ku bandi bashoferi basabwa kutarenza miligarama 0.8 za alukolo, kuko niyo utwara Imbangukiragutabara yanywa igitonyanga cya alukolo ahita atahurwa na sisiteme.

Dr. Niyonshuti ati “Ntabwo byemewe ko wajya mu kazi wafashe ku bisindisha nubwo kaba ari akarahure kamwe, twe ku mbangukiragutabara zacu twashyizeho igipimo cya 0, igihe cyose wafashe ako nakwita agatonyanga ikagatahura, icyo gihe ntabwo ihaguruka.”

Iyi porogarame iri mu Mbangukiragutabara zose zo mu gihugu ku kigero kiri hejuru ya 85% kuko mu Mbangukiragutara 520 ziri mu gihugu, yamaze gushyirwa muri 447, hakaba harimo gutekerezwa uko yagezwa no mu zindi, ku buryo bitarenze muri Nzeri uyu mwaka zose zizaba zikoresha iyo porogarame.

Imbangukiragutabara zirakurikirwana neza aho zaba ziri hose mu gihugu, cyeretse igihe zigeze ahantu hatari murandasi (Internet), hakaba harimo gutekerezwa uburyo zazajya zikurikiranwa igihe zigeze ahantu nk’aho.

Kimwe mu bisubizo imaze gutanga mu gihe cy’umwaka imaze, harimo kuba ibihe abarwayi bakeneye Imbangukiragutabara basigaye bayiboneraho byagabanutse.

Dr. Niyonshuti ati “Twari dufite ikibazo cy’uko kugera ku barwayi byari bigoye, bitewe n’uko tutabaga tuzi aho Imbangukiragutabara zacu ziri, kugira ngo tube twayihuza n’aho uyikeneye ari, tumwoherereze imuri hafi. Nyuma yaho tuyishyiriye mu Mbangukiragutabara zacu, twagabanyije igihe bidufata kugira ngo tugere ku muntu, tugikura hafi isaha muri Kigali, tukigeza ku minota 15. Ubu turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tubigeze nibura ku minota 10.”

Yungamo ati “Dutekereza ko 90% by’abarwayi badukenera, turamutse tubashije kubatabara mu minota 10, twaba tuzamuye cyane urwego rwacu rw’ubutabazi bwihuse n’ubuvuzi. Navuga ko kimwe mu bisubizo iyi sisiteme yazanye ni ukugabanya ibihe byadufataga kugera ku murwayi.”

Imbangukira gutabara zigira umuvuduko ntarengwa

Nta Mbangukiragutabara yemerewe kurenza umuvuduko wa kilometero 80 mu isaha, igihe cyose itwaye umurwayi, cyeretse iyo habayeho impamvu yumvikanyweho.

Dr. Niyonshuti ati “Imbangukiragutabara zacu, twazishyiriyeho umuvuduko ntarengwa wa 80. Hari igitekerezo abantu benshi bakunda kugira, cyo kumva ko Imbangukiragutabara ari imodoka iba igomba kwiruka cyane, ibyo ntabwo ari byo. Imbangukiragutabara ubusanzwe tuyifata nk’ivuriro rigenda, ubushobozi izacu zifite mu rwego rw’ibikoresho bizemerera kuba bakwita ku murwayi urimo, nibura bakamuha ubuvuzi bwihuse kandi bw’ibanze kugera ageze aho ari bubonere ubuvuzi.”

Yungamo ati “Iyo urebye mbere y’uko dushyiraho ayo mabwiriza yo kugabanya umuvuduko, nanone twagiraga abantu benshi bayitwara bakageza muri 200, bati ni Imbangukiragutabara reka nirukankane umuntu, rimwe na rimwe tugasanga ibyo duhomba muri iyo mivuduko ari byo byinshi, kuko ari wa muntu ushaka gutabara niba ukoze impanuka wa muntu na we uramuhitanye, na we utisize. Tugasanga aho gukemura ikibazo byaracyongeraga cyane kurusha uko bikemura ikibazo cy’ubuvuzi, hashyirwaho umuvuduko wa 80 wagenwe.”

Ariko ngo biranashoboka ko Imbangukiragutabara ishobora kurenza uwo muvuduko, igihe cyose hatanzwe impamvu yabanje kugaragazwa no gusobanurwa, hagatangwa uburenganzira, hakaba n’igihe Polisi imenyeshwa kugira ngo ikure mu muhanda ibishobora gutuma iyo Mbangukiragutabara ihura n’ibibazo.

Ibi byose byatumye habaho kugabanya impanuka zakorwaga n’Imbagukiragutabara ku kigero cya 50%, kuko zavuye hagati ya 40-50 zigera kuri 23 mu gihe cy’umwaka.

Iyi sisiteme yose n’ibindi batekereza kongeramo, ni ikoranabuhanga ryakozwe n’Abanyarwanda guhera hasi kugera ryuvuye, ku buryo hari Ibihugu byinshi birimo Repubulika ya Guyana, byifuza ko u Rwanda rwazabafasha kuyubaka igakoreshwa iwabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka