Ama Stades akomeye azakira Igikombe cy’Isi 2026

‎Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, turakurikira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, iri rushanwa rizabera mu mijyi 16 yo mu bihugu bitatu ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

‎Isi yose yahanze amaso iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose mu mupira w’amaguru, Imijyi itandukanye muri ibyo bihugu yarimbishijwe n’amabara y’ibihugu byitabiriye, abafana baturuka hirya no hino ku Isi biteguye kurebera iyi mikino mu masitade atandukanye yo muri ibi bihugu.

‎Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku masitade atandukanye azakinirwaho iyi mikino ibigwi n’amateka yayo n’ibindi ukwiye kuyamenyaho, muri aya masitade 16 harimo 11 yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, amasitade atatu yo muri Mexico n’abari yo muri Canada.

‎Estadio Azteca yo muri Mexico


‎Iyi sitade yakiriye umukino wa mbere ufungura igikombe cy’Isi iherereye muri Mexico, yafunguwe mu 1966, maze yakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu 1970 ndetse no mu 1986. Muri uyu mwaka yongeye guhabwa icyubahiro cyo kwakira umukino wo gufungura iri rushanwa.

‎Estadio Azteca ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 93,000 bicaye neza kandi ibaye sitade ya mbere ku isi yakiriye imikino y’ibikombe by’isi bitatu bitandukanye. Iki kibuga giherereye ku butumburuke bwa metero zirenga 2,200 hejuru y’inyanja cyakiriye umukino ufungura wa Mexico na Afurika y’Epfo, urangira Mexico itsinze Afurika Y’Epfo ibitego 2-0.

‎2. AT&T Stadium (Dallas Stadium)


‎Nicyo kibuga kinini kizakinirwaho imikino y’igikombe cy’isi muri uyu mwaka kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 94,000 bicaye neza, kikaba giherereye Arlington, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America. Icyo ukwiye kumenya n’uko cyafunguwe mu mwaka wa 2009, iki kibuga gisazwe gikiniraho kipe ya Dallas Cowboys, gikunze kwitwa "Jerry’s World" kubera nyiracyo Jerry Jones. Iki kibuga kizakinirwaho imikino itandukanye irimo uwa Ubwongereza na Croatia mu mikino y’amatsinda ndetse kinakire umwe mu mikino ya 1/2 cy’irangiza.


‎3. MetLife Stadium (New York New Jersey Stadium)

‎Iyi stade iteganyijwe kuzakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzaba tariki ya 19 Nyakanga 2026, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 82,500. Iki kibuga giherereye muri East Rutherford, New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za America.

‎MetLife Stadium yafunguwe mu 2010 nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwiza nyuma y’uko yari yakiriye imikino irindwi y’igikombe cy’Isi cyo mu 1994 harimo n’umukino wa 1/2 wahuje Ubutaliyani na Bulgaria, si uwo mukino ukomeye gusa yakiriye kuko iyi stade yakiriye n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya amaclubs wabaye umwaka ushize uhuza Chelsea na Paris Saint Germain.

‎4. Mercedes-Benz Stadium (Atlanta Stadium)


‎Iyi sitade iherereye iya Atlanta n’imwe mu masitade yubakanye ubuhanga budasazwe kuko ifite igisenge gifunguka kikanafungwa, iyi stade kandi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 75,000, bicaye neza kuva muri 2017 gifunguwe. Iyi Stade ihereye muri Atlanta (USA) yakiriye imikino itandukanye, nko muri 2025 cyakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya amaclubs, ndetse nayo izakira umukino wa 1/2 w’igikome cy’Isi.

‎Arrowhead Stadium (Kansas City Stadium)

‎Iyi Stade yakira abantu 73,000 bicaye neza n’imwe muziherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Kansas, icyo kumenya n’uko iki kibuga Cyafunguwe mu 1972, gusa ntayari mu masitade yakiriye igikombe cy’Isi cyo mu 1994 cyabereye muri USA, iki kibuga ni cyo kipe ya NFL ya Kansas City Chiefs ikiniraho, kizakinirwaho imikino yo mu itsinda J ririmo ikipe y’igihugu ya Argentina, Algeria, Austria na Jordan ndetse n’imikino imwe n’imwe yo mutsinda E.

‎NRG Stadium (Houston Stadium)

‎Ni stade yubatse mu buryo bugezweho cyane cyane ku gisenge cyayo kuko gifunguka igihe cy’imikino, mu gihe imikino itarimo kigafungwa, iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 72,000 bicaye neza, iyi stade iherereye, i Houston, Texas (USA), cyafunguwe mu 2002.

‎Andi masitade ni Toronto Stadium na B.C. Place Vancouver. B.C. Place zo muri Canada zamamaye cyane nyuma yo kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2015 ndetse n’imihango yo gufungura no gusoza Imikino Olempike yo mu Itumba ya 2010, Toronto Stadium yakira Abantu 45,000 aho yafunguwe mu 2007, gusa iyi stade yaravuguruwe kugirango yakire Igikombe cy’Isi. Naho B.C. Place (B.C. Place Vancouver yakiriye umukino wa nyama w’igikombe cy’Isi cy’Abagore 2015 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 54,000.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka