Abagande barasaba Gen. Muhoozi kububakira Arena nk’iy’i Kigali

Kigali imaze iminsi ari ihuriro ry’abakunzi b’umupira ndetse n’abataramyi byahamye, baba abo mu Rwanda, ndetse no mu Karere.

Ibirori bimaze iminsi biri gutangwa n’imikino ya Shampiyona ya Afurika ya Basket Ball imaze icyumweru mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Buri mugoroba, iki cyumweru cyose, abantu ibihumbi icumi berekeza kuri BK Arena, ahari kubera iyo mikino, muri Karitsiye y’ahitwa i Remera.

Abagande, ni abaturage bakunda imyidagaduro, no kuryoshya nk’uko bakunze kubyita mu mvugo y’ubu. Ibi bintu bakomeje kubireba, bamwe bari muri Arena, abandi bakurikira ku mbuga nkoranyambaga, maze barahindukira bareba Gen. Muhozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni, uzwi ho kwisanzura cyane.

Nuko, bamugezaho ubusabe bwabo kuri X, bati "Mwaramutseho Afande Muhozi Kainerugaba! Nta kuntu rwose mwatwubakira Arena mu gihugu cyacu dukunda cya Uganda?"

Abatanze ubu busabe, bazi ubwenge, kandi bazi gukora ahari ubukirigitwa kuri uyu mu Jenerali ugira amarangamutima, kandi akisanzura ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda, aherutse kuvuga ko Basketball ari wo mukino we, naho ngo ruhago ntayiyumvamo kuko usangamo abantu bagufi, kandi ngo rwose abagufi bamutera muzunga.

Muri iyi minsi Muhozi agomba kuba hari amakuru ashaka gusangiza abantu ku rukundo afitiye u Rwanda nk’uko ahora abivuga.

Amaze iminsi agira atya akandika kuri X ye, ati "Inkotanyi cyane"...nuko akikomereza.

BK Arena, inzu icungwa na Banki ya mbere mu Rwanda mu butunzi, Banki ya Kigali, iraberwa mu mabara yose.

Abantu bahazi, bazibuka umuteguro wayo muri Kongere ya FIFA yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2023, ahari hateraniye abakomeye muri uyu mupira ukunzwe kurusha iyindi ku isi.

Tutavuze amafaranga iyo nama yinjije, umuteguro waho wari agahebuzo.

Ikiyongereye kuri ibyo, ibitaramo bikomeye bimaze kubera muri iyi nyubako, bisiga yubatse amateka. Bimwe biba birimo abahanzi mpuzamahanga, ariko hari n’ibitegurwa n’abahanzi bo mu Rwanda.

Gukoresha ibirori cyangwa ibitaramo ukuzuza iyi nyubako, ni kimwe mu bintu bigaragaza ubushobozi ku muhanzi, kandi iyi nzu koko, si ubonetse wese wakwicaza abantu kuri buri ntebe ya BK Arena.

Israel Mbonyi, umuhanzi w’Umunyarwanda wa Gospel ni umwe mu bahanzi bacye baciye ako gahigo.

Si ubwa mbere abantu mu karere bagaragaje ko bakeneye kugira inzu ikomeye y’imyidagaduro yo mu rwego rwa BK Arena.

Umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platinumz na we ubwo yazaga bwa mbere i Kigali kuva aho uyi nzu yuzuriye, yaravuze ati "Ndajya gusaba Perezida wacu wa Tanzaniya atwubakire Arena nk’iyi."

Icyo gihe, Diamond yaravuze ngo abahanzi b’iwabo barirya bakimara kuko badafite inzu y’imikino y’urwego ruhanitse nka BK Arena.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka