Nahisemo kwitangira ubusizi nk’umuhamagaro wanjye - Umusizi Murekatete
Igice gakondo cy’imyidagaduro mu Rwanda ni kimwe mu bitaritabirwa muri iki gihe, ahanini bitewe n’uko usanga kidakunze kubonekamo amafaranga ashobora gutunga uwagihitamo nk’umwuga wa buri munsi.
N’ubwo umuco Nyarwanda ufite ubukungu bwinshi mu bijyanye n’imbyino, indirimbo, imivugo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro gakondo, abenshi mu rubyiruko usanga batabibona nk’umurimo wabafasha kwiteza imbere mu buryo bw’amikoro.
Ibi usanga akenshi n’ababirimo babikora kuko ari impano bifitemo cyangwa bakabifatanya n’indi mirimo ibafasha kubona amaramuko. Ibi bituma impano nyinshi zitagaragara cyangwa zigahera mu matsinda make akora ibitaramo mu birori by’umuco nko mu bukwe, imihango gakondo cyangwa mu minsi mikuru y’umuco.
Nubwo bimeze bityo ariko Umusizikazi Murekatete akaba umwe mu bakobwa mbarwa bakora ubusizi kandi by’umwuga, yahisemo gushyira ku ruhande ibindi byose yakavanyemo amaramuko, yihebera ubuvanganzo, ahitamo kubikora nk’akazi kubera urukundo rwabyo ndetse no kuba yarasanze ubusizi ni inganzo ikeneye amaboko.
Mu magambo ye ati: “Icyanteye kureka ibindi byose ni uko ubusizi ari inganzo ikeneye amaboko. Nasanze ari ho umuhamagaro wanjye wiganje, by’umwihariko nk’umukobwa ushaka kugira uruhare mu guteza imbere ubuvanganzo.”
Aganira na Kigali Today ku rugendo rwe nk’umukobwa wahisemo ubusizi nk’umwuga kandi agamije no guteza imbere ubuvanganzo Nyarwanda, Umusizi Murekatete Claudine avuga ko yatangiye yatangiye ubuhanzi ari umusomyi n’umwanditsi w’inkuru ubikora neza mu nyandiko n’ijwi byashimwaga n’abantu benshi.
Ati: "Rimwe uwari umurezi wanjye yaranyitegereje, ati nyamara urimo n’umusizi mwiza kuko mu nyandiko zawe zuje ubusizi, nakundaga kwandika inkuru, ikinamico n’ibindi bihangano byifashishwaga mu matsinda n’ibirori ku mashuri. Rimwe bansabye kwandika Umuvugo urakundwa cyane, ni nawo watangije urugendo rwanjye mu busizi."
Akomeza avuga ko kuba abakobwa ari mbarwa mu bijyanye n’ubusizi ndetse n’ubundi buvanganzo muri rusange ari imwe mu mpamvu zituma arushaho kubwitaho, kugira ngo atange urugero ku bandi bakobwa bafite impano ariko bagatinya kuyigaragaza rimwe batekereza ko atari umwuga wabatunga.
Ati: "Mu busizi hari icyuho gikomeye mbona gikeneye abantu bo kukiziba, kandi numva ndi umwe mu bagomba kugira uruhare mu kugira uruhare kukiziba kugira ngo ubusizi na bwo bubone ijambo rikomeye mu muryango Nyarwanda."
Ku mpamvu yahisemo kwihebera ubusizi, Murekatete avuga ko nk’abandi bose yatangiye yumva ko azakora ibintu bikomeye no mu zindi ngeri z’ubuvanganzo ariko amaherezo yaje kwisanga yiyeguriye ubusizi burundu.
Ati: "Uko nagendaga mbwinjiramo [Ubusizi] no kubwiga kurushaho, nagiye nsanga ari bwo bunyegereye kurusha ibindi, bituma mpitamo kubwitangira nk’umuhamagaro wanjye."
Uretse kuba ubusizi muri rusange bubarizwamo abantu bake kandi na bo bakabikora bitari umwuga, Murekatete avuga ko impamvu ari uko bakibwubaka. Ati: "Akenshi abantu dukunda ibintu byamaze gutungana neza kandi byuzuye, ariko iyo igitekerezo kikiri mu nzira yo gukura hari abahita bagikatira urubanza cyangwa bakagifata nk’ikintu kidafite agaciro. Ibyo bituma hari abatinya kubwinjiramo."
Murekatete avuga uyu munsi urubyiruko rwinshi rufite impano n’ubushobozi, ariko usanga rushishikajwe cyane n’iby’ahandi kurusha iby’umuco wabo. Ati: "Nyamara iyo urebye neza, ni rwo rwagakwiye kuba ku isonga mu kuziba icyo cyuho no guteza imbere ubusizi n’ubundi buvanganzo bushingiye ku muco Nyarwanda."
UYU MUNSI AHAMYA KO IMPANO YE YAMUTUNGA ATAGIZE IKINDI ABIFATANYA.
Murekatete avuga ko atangira urugendo rwe mu 2021, binyuze mu nteruro igira iti: "BIBEMO UBIRIMO NIBWO UZAGIRA ICYO UBIKURAMO". Yahise yiyemeza kubigira umurimo ugomba kumubeshaho ndetse yiyemeza kwimenyekanisha.
Avuga ko yihaye intego yo kwandikira Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali abababwira ko ari umusizi, ndetse ko aho bamukera hose azaba ahari. Ati: "Icyo gihe nahereye mu Kagali ka Nyamugari ni mu Murenge wa Gatsata. Bampaye amahirwe amafaranga nkoreye akaba ariyo nifashisha mu gutunganya ibisigo byanjye."
Nubwo uyu munsi hari aho amaze kugera kandi yishimira, avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwe rw’ubusizi by’umwihariko bushingiye ku bushobozi buke bwo gutunganya ibisigo bye kugira ngo bive mu makaye no munyandiko bigere ku Banyarwanda benshi mu buryo butunganyijwe neza.
Ati: "Akenshi nasangaga n’utwo mbonye twose nibaza nti, nintutanga se, aho tuzangarukira?”.
Ikindi cyamugoye ndetse n’uyu munsi kukiri ikibazo, ni uburyo usanga nta bitaramo byinshi bitegurwa kandi byishyura amafaranga ku basizi nk’uko bimeze mu bindi byiciro by’imyidagaduro mu Rwanda ndetse ari nyao mpamvu benshi mu bafite impano mu buvanganzo bacika intege cyangwa bagahitamo gukora ibindi bintu byabafasha kubona amaramuko.
Ubushobozi buke mu kumenyekanisha ibisigo bye kugira ngo bijye ahagaragara nabyo biri mu byagiye bidinduza urugendo rwanjye cyane ariko akomeza guhatana kugira ngo icyo yiyemeje akigereho nubwo byamusabaga imbaraga nyinshi rimwe na rimwe adafite.
Ati: "Kugera ku bantu benshi bisaba uburyo bwo kubigeza ku itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bitaramo, kandi ibyo byose bisaba ubushobozi."
Ikindi cyamubereye imbogamizi ni uko hari abantu bamwe mu bamwegereye batabashaga kumwumva neza, ahubwo baka ari bo ba mbere bamucaga intege aho kumugira inama cyangwa kumuteraningabo mu bitugu. Ati: "Nubwo byari bimeze bityo ariko, nagiye ngerageza gukomeza kwizera impano yanjye no kudacika intege, kuko nzi ko ubusizi ari umuhamagaro wanjye kandi ko bushobora kugera kure buramutse buhawe umwanya bukwiye."
HARI ICYAKORWA KUGIRA NGO UBUSIZI BUTEZWE IMBERE KANDI BUKABYARIRA INYUNGU ABABUKORA
Kuba ubusizi butaratangira kubyara amafaranga ku buryo bugaragara ngo buyobokwe n’abashoramari, na byo ni imwe mu mpamvu zituma ababyinjiramo bakiri bake ndetse bigatuma abasizi nka Murekatete cyangwa Rumaga biyemeje kubwitangira ari bo bashoramo bike mu byo baba babonye kugira ngo bube nk’uruganda rwakwitabirwa kandi rugatezwa imbere.
Gusa nubwo biyemeje kubushoramo make baba babonye, usanga ibyo baba bashoyemo bikigoye kubagarukira, kuko babikora cyane bashingiye ku rukundo babifitiye no ku cyifuzo cyo kubona ubusizi butera imbere nk’izindi ngeri z’ubuhanzi n’imyidagaduro mu Rwanda.
Ashingiye kuri ibyo, Murekatete agira ati: "Icyo nasaba, nk’ijwi rya buri musizi, ni uko ubusizi bwahabwa umwanya n’urubuga rugaragara mu bikorwa bitandukanye bitegurwa na Leta cyangwa abandi bategura ibitaramo. Ibi byafasha abasizi kumenyekana, ibihangano byabo bikagera ku Banyarwanda benshi, ndetse bikabaha n’amahirwe yo kubona inyungu mu byo bakora."
Ni ingenzi kandi ko umusizi Nyarwanda agaragara mu bikorwa bikomeye by’Igihugu nko muri Rwanda Day n’ibindi bitaramo cyangwa iminsi mikuru ihuza Abanyarwanda. Ati: "Ibyo byafasha ubusizi guhabwa agaciro, bigatuma n’urubyiruko rwinshi rutinyuka kubwinjiramo, bityo uru rwego rw’ubuvanganzo rukarushaho gukura no kugira uruhare mu gusigasira umuco Nyarwanda."
Murekatete avuga ko abakora ubusizi nk’umwuga bakwiye gushyigikirwa no guhabwa umwanya mu nzego zitangirwamo ibitekerezo bigamije guteza imbere imyidagaduro n’uburezi kuko byafasha ubusizi gufatwa nk’urwego rw’ingenzi mu guteza imbere umuco n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.
Asanga kandi hakwiye gushyirwaho amasomo yihariye yigisha ubusizi mu mashuri, kugira ngo abana n’urubyiruko bakure bamenyera no gukunda ubuvanganzo Nyarwanda. Ati: "Ibyo byatuma impano zigaragara hakiri kare, bityo hakagira urubyiruko rwinshi rwitinyuka rukinjira muri uyu mwuga."
Ikindi ni uko ibisigo byakongerwa mu bihangano bitambutswa kuri Radio na televiziyo, bikajya bihabwa umwanya uhoraho mu biganiro by’imyidagaduro n’umuco. Ati: "Nubwo ubusizi butarabyara amafaranga ku rwego rushimishije, nibura twaba tuzi ko ubutumwa bukubiyemo bugera ku Banyarwanda benshi, kandi ko bugira uruhare mu kubaka no gusigasira umuco wacu."
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
[email protected] muraho neza 🙏 🙏 umusizi wacu murekatete na komerezaho inama ze turazikeneye. Nakomeze yigishe na bato mukunoza neza ikinyarwanda Imana ikomeze kubashyikira mumirimo yanyu yaburimunsi.turabakunda mugire icyumweru kiza 🙏🙏🙏
[email protected] muraho neza 🙏 🙏 umusizi wacu murekatete na komerezaho inama ze turazikeneye. Nakomeze yigishe na bato mukunoza neza ikinyarwanda Imana ikomeze kubashyikira mumirimo yanyu yaburimunsi.turabakunda mugire icyumweru kiza 🙏🙏🙏