Muvandimwe Samuel Eto’o Fils, umwana w’I Kigali wasigiye urwibutso aragutashya
Mu mwaka wa 2006, Intare z’inkazi, Ikipe y’Igihugu cya Kameruni yaje gukina n’Amavubi y’u Rwanda ku Mahoro ya Kigali.
Ndayisaba Fabrice, umwana wavukiye mu Karere ka Ruhango wigaga mu mashuri Abanza Apade Kicukiro, iby’ikipe yasuye u Rwanda ntiyari abyitayeho. Yari ashishikajwe n’umukinnyi umwe muri abo bashyitsi, ikirangirire muri ba rutahizamu b’igihe cye, Samuel Eto’o Fils.
Umunsi wo kuza warageze, maze intumwa z’u Rwanda zatoranyijwe zijya kwakira ikipe yasuye, baherekejwe n’abakobwa bafite indabo, maze Ndayisaba na we abakurikirira hafi.
Mu gihe indege yageraga I Kanombe, abakinnyi basohotse aho bategererejwe, hari abantu benshi baje kureba ibyo bihangange, ariko Ndayisaba arakotana cyane ngo ajye gusuhuza Eto’o.
Muri uko kuvundana, yahanganye n’abashinzwe umutekano agira ngo abanyuremo, maze birakomera, ariko umushyitsi aba yabibonye, amera nka ya mvugo ya Yezu muri Bibiliiya ati “Mureke abana bansange”.
Umwana yasimbukiye Eto’o, aramuramutsa, umutima urururuka, undi amufata akaboko ati niboneye umwana.
Icyo gihe ariko, Ndayisaba yashatse kwinjira mu modoka yari yaje gutwara Ikipe y’Igihugu ya Kameruni, ariko abashinzwe umutekano bati “barakubeshye!”
Imodoka zajyanye abashyitsi kuri Serena Hotel, icyo gihe yari ikitwa Intercontinentale, nuko Ndayisaba na we inzira ayihata ibirenge, agera kuri hoteli, nabwo abacunga umutekano wayo bamubuza kwinjira.
Ku bw’amahirwe, Samuel Eto’o yabonye impaka ari mu idirishya ry’icyumba cye, abonamo wa mwana bamenyanye, maze amanuka yihuta, aragenda aramwinjiza, ati “ni umushyitsi wanjye.”
Uyu mu sitari yahise amujyana mu cyumba cye, amwereka ubwogero aroga, maze amuha imyenda mishya arambara, arangije ajya kumushakira amafunguro, umwana ariruhutsa.
Nyuma yo gufungura, Ndayisaba yajyanye n’Ikipe ya Eto’o mu myitozo ku kibuga cya UTEXRWA, akajya abafasha gutoragura imipira, maze batashye, Eto’o amuha amadolari magana abiri.
Agira ati “Bwari ubwa mbere mbonye amafaranga angana atyo. Nagiye ku iposita ndayavunjisha, maze mfata moto njya muri karitsiye, ngurira abana bombo na biscuits ngo mbemeze.”
Nyuma rero, umupira waje kuba, maze Ikipe ya Eto’o itsinda Amavubi ibitego 3-0, kandi Ndayisaba agira ati “Jye nafanaga Kameruni atari ukubera ikindi, ahubwo kubera inshuti yanjye Eto’o.”
Aha naho kandi, umupira urangiye, Eto’o yahise areba Ndayisaba amuhereza umupira yari yambaye.
Uku kugendana na Samuel Eto’o, byasigiye Ndayisaba akabyiniriro, abantu basigara bamwita Ndayisaba Eto’o Fabrice, cyangwa abandi bakagira bati “Petit Eto’o.”
Munyoherereze uwo mwana ku kibuga cy’indege – Eto’o atumyeho Ndayisaba
Umukino urangiye, ikipe ya Samuel Eto’o yasubiye mu rugo, inkuru ya Ndayisaba n’inshuti ye iba nk’iyibagiranye.
Icyo gihe, ngo yari yanasize avuze ko azamwishyurira amashuri y’umupira w’amaguru akajya kwiga muri Espagne, ariko iyi nkuru y’uburyo yabuze ayo mahirwe nyuma y’uko inshuti ye isubiyeyo, ntashaka kuyigarukaho.
Nyuma y’imyaka micye, Samuel Eto’o yongeye kubona ubutumire bw’abashinzwe siporo/ruhago mu Rwanda, mu bukangurambaga bwa One dollar campaign, bwari bugamije gushaka amafaranga yo kubakira icumbi abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu butumire, Samuel Eto’o yabwakiriye neza, kandi yari yatumiwe hamwe n’ibindi bihangange muri ruhago bikomoka muri Afurika, harimo umunya Cote d’Ivoire, Didier Drogba.
Mbere y’uko ahaguruka, Samuel Eto’o yasabye abamutumiye ati “Muzamfashe munzanire wa mwana aze kunyakira ku Kibuga cy’indege.”
Aha rero niho bafashe umwanzuro, yuko Ndayisaba azajya kumwakira, ndetse bakajyana no gusangira ifunguro rya nimugoroba ryari ryateganyirijwe ibi bihangange mu Kiyovu, mu Mujyi wa Kigali.
Ndayisaba agira ati “Byaranejeje cyane bakibimbwira, nuko nditegura, mfata ifoto twifotoranyije nyishyira muri cadre nini, nshaka n’ibitambaro byiza mbanga umupira wa karere, maze nditegura nti nzamugenera izi mpano.”
Umunsi wo kuza ugeze, imodoka nziza yoherejwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo yafashe Ndayisaba, ajyana n’abantu bacye bari bateganyijwe, maze yinjira mu kibuga cy’indege, aragenda ahagarara ku madarajya y’indege ategereza inshuti ye, maze aje amuhereza impano ze zirimo n’umupira wa karere, bifotozanya bishimye cyane.
Icyo gihe, na bwo yagendanye na Samuel Eto’o, waje no kumusigira Amayero igihumbi, uyabaze mu Manyarwanda uyu munsi, ni Miliyoni 1.6 Frw.
Urugendo rwo kubaka u Rwanda, ibicantege
Aya mafaranga Ndayisaba yahawe n’inshuti ye, ntabwo yayariye, ahubwo agira ati “mu buzima bwanjye, mpora numva nafasha, mpereye cyane cyane ku bana, kandi igihugu cyanjye kindi ku mutima.”
Ndayisaba, yatangiye afasha abana bo mu muhanda, yava ku ishuri muri Apade, akagura imipira, utwenda, akarema amakipe abana bagakina. Icyo gihe yibuka ko yashyigikiwe cyane n’uwitwa Ntazinda Eric wari Team Manager wa APR FC ndetse n’umutoza Wilson Byusa bakunda kwita Rudifu.
Uyi ni na we watozaga Ndayisaba muri Junior ya APR FC. Gusa Ndayisaba ntiyakomeje gukinira Junior ya APR FC kuko yaje kugira imvune mu rubavu ahagarika gukina umupira w’amaguru akiri muto.
Hagati aho, muri ba bana yitagaho byageze aho akajya ababonera amafunguro. Bigeze mu 2010, yatangiye gahunda yo Kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati “Naratekereje ndibwira nti kuki nta mwihariko wo kwibuka impinja tugira?”, nuko uwo mwaka apanga gahunda n’abo bana yari yarashyize hamwe, bajya kwibukira ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Kuva uwo mwaka, Ndayisaba yakomeje gahunda yo Kwibuka, akajyana n’abana afasha gukina no kwidagadura, maze kuva muri 2015, gahunda ayijyana mu mashuri, ahereye mu Karere ka Kicukiro, aho yabyirukiye.
Bamuhaye amafaranga yo kujya kwiga muri Canada...dore icyo yayakoresheje
Muri 2018 Ndayisaba yashoje amashuri yisumbuye, akaba yaragombaga kujya kwiga muri Canada, aho se yari yamuboneye ishuri, nuko ibintu byose bimaze kujya mu buryo, haba ikintu kidasanzwe.
Agira ati “Umunsi nitegura kugenda, nabonye ibaruwa y’Akarere ka Kicukiro inyemerera kujya gukora ibikorwa byo Kwibuka abana n’impinja mu mashuri, nuko ntekereza ukuntu nasiga gahunda nziza natangiye, ndatekereza cyane, bigeze aho mfata umwanzuro nti: sinkigiye.”
Yongeeraho ati “Amafaranga papa yampaye yo gushaka ibikoresho n’ibyangombwa, nahise nyafata, nyakoresha njya kuzenguruka mu mashuri, aho nahuzaga aba abayobozi b’ibigo by’amashuri nkabagezaho igitekerezo cyanjye gishyigikiwe n’akarere.”
Gahunda yo kwibuka abana n’impinja, Ndayisaba yayitekereje nk’umwanya wo gufasha abana gukurana umuco wo kwibuka, bakure baha agaciro kumenya amateka, baha agaciro kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagire umuco wo gukunda igihugu, barwanya ishyari n’urwango.
Agira ati “Twatekerezaga no kubishyira mu mikino, kugira ngo abana bakure bavuga bati hari abana bishwe, dukore ibyo bakundaga, bari kuba bakora mu gihe cyabo.”
Ndayisaba, yaje gukomeza iyi gahunda, mu Karere ka Nyabihu, kuko yibwiraga ati “aha niho abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa bari bashinze imizi.”
Amashuri y’inshuke
Ndayisaba, ubu yashinze amashuri y’inshuke abiri, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Butaro, Akagari ka Gatsibo ahitwa Gahuye, “kugira ngo abana batazajya bambuka gushaka uburezi hakurya, kandi natwe Abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kurera.”
Irindi na ryo yarishinze mu Karere ka Kicukiro aho yakuriye.
Agira ati “Impamvu, jyewe mu buzima nkunda guhatana cyane. Ibintu abandi bagaragaza ko bigoranye, ni byo njyamo. Ni yo mpamvu ishuri ry’i Kigali ryigisha mu Gifaransa, kuko nabonye kwigisha igifaransa bigenda bigorana cyane, ariko jye numvise nshaka kubikora.”
Muvandimwe Samuel Eto’o, Ndayisaba nta bundi bushobozi afite bwo gucunga aya mashuri, cyangwa gukora ibi bikorwa byose yatangiye mu myaka y’ubuto bwe.
Ubutunzi afite bukomeye, ni umutima ukunda abana n’igihugu. Ikintu cyamukomye mu nkokora muri iyi minsi, ni umuntu ashinja ko yaje agasiba ibirango ry’ishuri aho abana b’inshuke biga ku Kicukiro.
Impamvu, ngo yashakaga kumusohoramo, ariko yirengagije amasezerano y’ubukode bagiranye.
Gusa, agira inshuti zimuba hafi mu bato n’abakuru, ariko n’abamusubiza hasi, nabo bahora bamucungira hafi, gusa agira ati “inkotanyi zitangiye igihugu zidacika intege, zaduhaye urugero rwiza.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|