Kogosha amasunzu byamugize umusitari akiri umwana
Ku myaka, muri 2017, Mugabo Fabrice uzwi ku izina ry’ubusitari rya West, yihebeye umwuga wo kogosha, none kuri ubu amaze kuba ikimenyabose mu bakunda inyogosho gakondo, izwi mu Muco Nyarwanda nk’amasunzu.
Mugabo wogoshera muri imwe mu nzu zogosherwamo zo mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko ari icyemezo yafashe akiri umwana, kuko ku myaka ye 14 yari yamaze kwiyemeza kuzaba umwogoshi.
Ku myaka 15, muri 2015, ni bwo uyu musore, kuri ubu w’imyaka 24, yatangiye kogosha. Avuga ko aho yigiraga i Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo yatunguwe no gusanga abogoshi bose bakora ibintu bimwe, we ahita yiyemeza gushaka umwihariko.
Agira ati “Nasanze bose bogosha inyogosho zigezweho gusa babonana abasitari b’abaririmbyi n’abakinnyi b’imipira, nsanga byazangora kujya mbona abakiriya na njye ngiye muri uwo mujyo.”
Mugabo yahise atangira gukora ubushakashatsi kuri murandasi bw’inyogosho zitandukanye z’Abanyarwanda bo ha mbere, maze agwa ku nyogosho y’amasunzu yumva arayikunze.
Avuga ko agitangira kogosha muri 2017 yakundaga kujya kuri murandasi, kuri google cyane akareba inyogosho zikunwe cyane, ariko kubera ko yabonaga ibigenzweho hari abagoshi benshi babifitemo ubunararibone kandi akaba atabahiga, ahitamo kwita ku nyogosho za kera.
Agira ati “Nkajya kuri google nkazirebaaa, nkitoza uko bazogosha kugeza mbimenye, ntangira kujya uko nogosha abantu bisanzwe mbivangamo no kogosha amasunzu.”
Ati “Njyewe nkunda guhora niga kugira ngo ndebe uko nahanga udushya mu mwuga wanjye. Nafashe igihe rero nkajya ndeba uko bogoshaga amasunzu.”
Yibuga ko muri Gashantare 2017, nyuma y’ukwezi kumwe atangiye kogosha abantu bya kinyamwuga ari bwo yateye umuntu wa mbere amasunzu. Icyo gihe ariko, kubera ko abantu bari bazi amasunzu bari mbarwa, avugo ko kubona uwo aheraho byari bigoye ku buryo byamusabye ko amwishyura.
Agira ati “Icyo gihe ndabyibuka nahereye ku mumarine (umwana wo mu muhanda). Naramufashe ndamwinginga mwemerera amafaranga na bosi mubwira ko ndibumwishyura aya solon, maze kuko yari afite umusatsi mwinshi mwogosha amasunzu.”
Mugabo avuga ko yamwitondeye akamwogosha neza ku buryo uwo mwana yasohotse abantu bose bakumirwa.
Mu gihe ubusanzwe mu kogosha cyangwa kogosha amasunzu hifashishwa ibikoresho birimo imakasi, imashini isanzwe ya tondezi ndetse n’urwembe, Mugabo avuga ko kuri uwo mwana wa mbere yogoshe yakoresheje imakasi n’imashini gusa, kandi ikaba inyogosho nziza.
Ati “Na njye naramurebye numva biranejeje cyane. Abamubonaga bo baratangaye cyane barambaza bati ‘None se uvuye kwa Rwabugiri?”
Mugabo afite abakiliya barenga 20 yogosha amasunzu
Uyu mwogoshi w’umunyamwuga umaze kumenyerwa ku masunzu, avuga ko ko nyuma yo kogosha umuntu wa mbere yishakiye akanamuha amafaranga kugira ngo amwemerere, byamusabye gutegereza andi mezi abiri kugira ngo abone umukiriya uza kwiyogoshesha amasunzu.
Avuga ko aho i Gasanze haje umugabo avuga ko yari umucuranzi, n’ubwo atakibuka izina rye, aza abaririza umuntu waba uzi kogosha amasunzu. Kubera ko abatuye i Gasanze bari barabonye uwo mwana yogoshe, ngo bahise bamumurangira.
Agira ati “Namwogoshe neza, icyo gihe twohesheraga amafaranga magana arindwi (700FRW), we ampa ibihumbi bitata (3,000FRW). Nabonye bitatu ndishima cyane, kuko ari ubwa mbere nari mbonye bitatu nogoshe umuntu.”
Mugabo avuga ko uwo mukiriya yamwitegereje, akareba uko afata imashini, uko yogisha n’uko yamwogoshe amasunzu, maze amubwira ko ubuhanga afite mu kogosha budakwiye kuguma mu cyaro, amugira inama yo kujya gukorera mu mujyi.
Nyuma yaje kujya kogoshera mu Mujyi mu Gitega, na ho atangira kubona abandi bakiriya yogosha amasunzu. Aha na ho, abakiriya bakomeje kumusunikira kujya mu Mujyi nyir’izina, ariko aza kuhava ahubwo yerekeza mu Nyakabanda.
Amaze kugira abakiriya 20
Avuga ko yagiye yongera abakiriya umwaka ku wundi ku buryo kuri ubu afite abakiriya makumyabiri yogosha amasunzu ku buryo buhoraho, akagira n’abandi baza bumvise ko abikora cyangwa bahuye n’abo yayateye.
Mugabo avuga ko kogosha amasunzu ari umwuga umutunze kuko kuri ubu umukiriya yogoshe amasunzu amwishyura ibihumbi umunani (8,000FRW), ariko hakaba hari n’abashobora kumuha arenzeho.
Ati “Biterwa n’uko umukiriya aje n’uburyo yishimiye uko wamwogoshe, hari n’umpa arenze ayo.”
Avuga ko mu bo yogosha harimo abantu bakuru, ariko hakaba n’urubyiriko ruri hagati y’imyaka 16 na 24.
N’ubwo atita ku kumenya inkomoko y’umukiriya we, ahamya ko bishoboka ko hari ababa baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu kuko “hari umugabo wigeze kuza ambwira ko aje aturutse mu Karere ka Nyanza,” bitewe n’uko hari umuntu baziranye yari yabonye nogoshe amasunzu.
Amasunzu mu muco nyarwanda
Ubusanzwe, amasunzu ni imisatsi ya kinyarwanda/gakondo yategwaga n’abagabo, ndetse n’abakobwa batarashyingirwa, kugira ngo berekane ko bakiri ingaragu kandi bageze mu kigero cyo gushaka.
Amasunzu yaterwaga mu buryo hejuru mu mutwe hagaragara imirongo wagereranya
n’ishusho y’ukwezi kumeze nk’udusongero (crescent).
Hari ubwoko burenga mirongo itatu bw’amasunzu bwategwaga n’abagabo n’abagore, kandi buri bwoko bwagaragazaga inshingano n’icyubahiro umuntu afite mu muryango nyarwanda.
Ku bagabo, amasunzu yagaragazaga imbaraga, ubutwari, ubuhangange n’icyubahiro. Ku bagore ho, amasunzu yahuzwaga cyane n’irangamimerere nko gushyingirwa n’ubusugi, kandi yategwaga gusa n’abkobwa.
Nyuma yo gushyingirwa, hari abagore bamwe barekaga umusatsi wabo ugakura ku buryo busanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|