Abashaka korora inyambo amarembo aruguruye
Ikigo cy’Igihugu gishinwe iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi - RAB kirakanguirira Abanyarwanda, cyane cyane aborozi kongera inyambo mu mashyo yabo.
Inyambo ni inka nyarwanda ikunzwe cyane kubera uruhare rw’umuco ibumbatiye mu Gihugu. Kurinda ubu butunzi bw’umuco nyarwanda bisanzwe bikorwa na RAB yorora, ikororotsa, kandi ikabungabunga inyambo mu rwuri rw’i Karama mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.
Aha ni ho RAB ibwira aborozi ko itanga icyororo ku babishaka. Bagira bati "iyo mujyanye inyambo tubahaye mukazongera mu ishyo ryanyu musanganywe, muba muteje imbere ubukungu bw’umurage gakondo, kandi mukaba munabonye icyororo cy’inka nziza cyane."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|