Abageni basigaye bajya mu kwezi kwa buki bakagaruka batariye ubuki
Ukwezi kwa buki (lune de miel/honeymoon), ubundi ni ikintu gifite amateka maremare cyane, ariko uko kwagendaga n’ibyajyanaga nako, aho kwaturutse, byagiye bihinduka biva mu muco, bigera mu kwizihiza ubuzima bushya bw’abashakanye, n’ibindi byinshi.
Ukwezi kwa buki ku bashyingiranywe cyangwa se abageni bakimara gukora ubukwe, mu mateka ya cyera, wari umugenzo wakorwaga i Babiloni ( ubu ni muri Irak), mu myaka 4000 ishize, aho Se w’umugeni yahaga umukwe we inzoga y’ubuki (hydromel) mu gihe cy’ukwezi kumwe (iminsi 29) nyuma y’ubukwe, kugira ngo ifashe mu kongera uburumbuke n’amahirwe yo kuzabona urubyaro, ariko no kwifuriza ubuzima bwiza urwo rugo rushya.
Mu Budage ho, ukwezi kwa buki kwasobanuraga igihe cy’ibyishimo n’urukundo bikomeye bikurikira ubukwe, ariko naho abashakanye banywaga ikinyobwa gikozwe mu buki (hydromel) mu gihe cy’ukwezi kumwe kugira ngo bibafashe kubona urubyaro no kugira amahirwe n’umunezero.
Mu Bwongereza, ijambo ukwezi kwa buki, ‘honeymoon’ ryatangiye gukoreshwa kuva mu 1546, risobanura mu buryo bw’ikigereranyo uburyoshe bw’ubuki, rikaba rishushanya ukwezi kwa mbere kw’ubukwe kuko kwafatwaga nk’igihe kiryoshye, cyuzuyemo urukundo rwinshi mbere y’uko rugenda rugabanuka, uko iminsi igenda ishira.
Uwo muco waje guhinduka, uvamo ikitwa ‘urugendo rw’abashakanye’ (bridal tour), aho abashyingiranywe, cyane cyane abo mu miryango ikomeye, bajyaga gusura inshuti n’imiryango itarabashije kwitabira ubukwe, bakagenda mu rwego rwo kubiyereka bakiri abageni rero kugira ngo bishimane.
Muri iki gihe, ukwezi kwa buki, akenshi ni urugendo abashyingiranywe bakora bakajya ahantu bateguye, rukaba urugendo rugamije kuruhuka no kwizihiza ubumwe bwabo n’ubuzima bushya batangiye, ariko uko kuruhuka bikabera kure, bahunze ubuzima busanzwe bahoragamo, akenshi kandi urwo rugendo ruhita rukorwa nyuma y’ubukwe.
Abashakanye bajya muri izo ngendo, usanga bahitamo ahantu heza bitewe n’ibyo bakunda, kuko amahitamo aba ari menshi, hari abahitamo kuruhukira ku mucanga ku mazi, gutembera mu misozi , cyangwa gusura ahantu ndangamateka n’umuco n’ibindi.
No muri iki gihe kujya muri izo ngendo z’ukwezi kwa buki, bisaba ubushobozi, kwishyura aho gucumbika, ibibatunga n’ibindi byinshi ku buryo bidakorwa n’abashakanye bose. Igihe abashakanye bamara muri urwo rugendo, biterwa n’ubushobozi bw’amafaranga bafite ariko n’umwanya, kuko iyo harimo abakora akazi bagendera ku minsi ya konji bafite. Gusa, igisobanuro cy’ukwezi kwa buki, ku bashakanye benshi gikomeza kuba, igihe cy’umunezero n’urukundo, gifasha abashakanye gukomeza gukomera ku mubano wabo nyuma y’ibyishimo by’ubukwe.
Mu Rwanda bihagaze bite?
Bamwe mu bageni ba hano mu Rwanda, bagiye muri urwo rugendo rw’ukwezi kwa buki bagize icyo bavuga kuri ibyo bihe ubundi bifatwa nk’ibidasanzwe, kubera ko iba ari intangiriro y’ubuzima bushya, bamwe bavuga ko uba ari umwanya mwiza wo kuruhuka koko, abandi bavuga ko bikunze ukwezi kwa buki kwajya kubaho abageni bamaze kubana nibura umwaka kuzamura, kuko byarushaho kugenda neza.
Iradukunda Ange ni umugore ubu ufite, imyaka 32 yashakanye n’umugabo we mu 2019, batuye mu Mujyi wa Kigali ariko icyo gihe bagiye mu kwezi kwa buki ku Kibuye, bagenda nyuma y’umunsi umwe ubukwe bwabo burangiye.
Bagiye mu buryo bwo kugira ngo baruhuke, bashire umunaniro ujyana no gutegura ubukwe, ariko banumva ari bwo bazabona ahantu hatuje baganirira neza. Gusa, uko Iradukunda yagiye yiteguye ko ukwezi kwa buki kuzagenda si ko yakubonye, byari bivanze.
Yagize ati,” Mpaguruka tujya muri ‘honeymoon’ numvaga ari nko kujya mu ijuru, numvaga umunezero wose ntigeze mbona muri iyi si, mbese umunezero wa mbere mu buzima koko!. Ariko ngezeyo ibyo natekerezaga sibyo nabonye, ku buryo njyewe numvaga iminsi twamaze aho twari twaragiye muri honeymoon yarabaye imfabusa. Sinari meze neza na gato, kuko nibwo nari ntangiye kurarana n’umugabo,rero no gufata amafunguro meza, babaga baduteguriye sinabishoboraga, n’ibyiza umugabo yari yateguye byo kujya gutembera mu bwato no kutwereka ibyiza bitandukanye mu Kivu, narabibonaga ariko ntibyinjire mu mutima ngo numve nezerewe, kuko nabaga numva mpangayitse, ntekereza ukuntu mu kanya dusubira mu cyumba kandi ubuzima bwo mu cyumba bwari bungoye pe!”
“ Ibyo bavuga ngo honeymoon ni umwanya wo kuruhuka, njyewe nararushye ahubwo ndashoberwa, ntangira kumusaba ko twataha tukajya mu rugo rwacu, kuko mu rugo ntabwo mugira umwanya munini muri mwenyine, haba haza abashyitsi, ujya guhaha mu isoko utegura, ku buryo kugumana muri babiri mwenyine biba gacye. Ku bwanjye iyaba byari ibishoboka, honeymoon yajya ibaho umuryango warabayeho, umugore amaze nko kubyara rimwe nibura, kuko hariya abantu baba bamaze kumenyana neza uko bishoboka, uba umaze kumenya uko uganira n’umuntu wawe, uba usigaye uzi uko umuvugisha kugira ngo akumve neza, mbese muba mumaze kugera ahantu heza”.
“ Ikintu cyonyine twakoze nakunze, ni uko twabonye umwanya wo kuganira ku mishinga yari afite ku hazaza h’urugo rwacu, ambwira aho akura amafaranga, nanjye mubwira ibyo ntunze atari azi mbere, mbese twaraganiriye birambuye, aranshimira ku byo yashakaga kunshimira nanjye ndamushimira…, ariko kubera ko ibyo numvaga no mu rugo twari kubihakorera, iyo tureka kujyayo rwose. Wenda tukajyayo nk’ubu tumaranye igihe tubana.Nk’ubu tuyigiyemo yagenda neza kurusha uko yagenze kiriya gihe”.
Umugabo wa Iradukunda we avuga ko ibyo yari yiteze muri uko kwezi kwa buki yabibonye harimo kuruhuka, kuganira n’umuntu akunda bari ahantu hatuje kure y’abandi bantu, gutegura uko bifuza ko urugo rwabo rwazamera n’ibindi byinshi. Gusa yemeza ko iminsi bari bateguye kumara muri uko kwezi kwa buki bayigabanyije bakamarayo micyeya kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati, “ Ubundi honeymoon numvaga ko ari ahantu ujyana n’umuntu ukunda, hatari ibindi bintu bikurangaza, nta za telefoni z’akazi ziguhamagara, noneho ukaba ufite umwanya uhagije wo kuganira n’umuntu uje mu buzima bwawe kandi ukunda, mukaruhuka, mukishimana n’uwawe, mukaganira ku cyerekezo cy’urugo rwanyu rushya,cyangwa se ubuzima bushya mutangiye. Nkanjye muri honeymoon nibwo twaganiriye ibintu byinshi, mubwira ibyo ntunze bimwe atari azi, nawe ambwira ibye, ibyo akora, uko ahembwa, ubwo tuganira byinshi tutari twaraganiriye mu gihe cya (fiancailles). Uko natekerezaga honeymoon mbere, nabonye atari ko yagenze 100%, kuko bimwe aba ari bishya, uhuye n’umuntu bwa mbere mugiye kubana nk’umugore, haba hari ibishya (experiences) bitangira kuza mu buzima bwawe,…iminsi twari twateguye kumarayo, twarayigabanyije. Umugore ni we wazanye igitekerezo ngo dutahe, ariko nanjye numva ntacyo bitwaye kuko numvaga iby’ingenzi byatujyanye byaragezweho…”.
Kutagira Honeymoon ni uguhomba - Jacky
Kamaliza Jacqueline (Jacky), we yagiye muri kwezi kwa buki ari kumwe n’umugabo we, bakimara gukora ubukwe mu 2018, bajya mu bihugu by’abarabu, mu Mujyi wa Dubai kubera ko ryari isezerano yari yaramuhaye bagikundana, amwemerera ko azamujyana muri honeymoon muri uwo Mujyi.Gusa ibyo yatekerezaga kubonayo ibyinshi yarabibonye ariko abangamirwa n’ubushyuhe bukabije bwari buhari bwatumaga yumvaga atajya hanze kandi gahunda bari bafite kwari ugusura ahantu henshi hashoboka harimo no mu butayu.
Yagize ati,” Ibyo nari niteze muri honeymoon mu buryo bw’imibanire ni byo nabonye, ariko igihugu twagiye kuyikoreramo nicyo cyantengushye. Hari hari ikirere kibi cyane pe, hashyushye cyane bikabije. Mpaguruka hano numvaga nzaba ndi nko mu ijuru, kuko numvaga ari nko kujya kuri ‘moon’ nyine, mbese ukava ku isi, ariko muri uwo Mujyi ninjiyemo ngira ngo ngiye mu kuzimu, hari mu kwezi kwa Munani hari hashyushye, kandi nari ntwite inda ntoya cyane, bashyiramo ubukonje nabwo nkumva ni bwinshi, nari mpapfiriye. Ubwo gutembera ahantu hose twashakaga kujya twarahagiye, nkagenda ndwana n’umwuka, ariko nkajyayo, umutima wari wishimye ariko umubiri ari wo urimo kwanga. Mu by’ukuri twarishimye. Muri taxi-voiture tugenda, ho habaga harimo umwuka mwiza, niho naruhukiraga. Uwagira ubushobozi wese yakora honeymoon, kuko ni nziza pe, wenda bakareka gusesagura amafaranga mu bindi mu bukwe, bakabona amafaranga yo kujya muri honeymoon, kuko ni igihe kiba gikenewe hagati y’abageni bakimara gushakana, bakagira umwanya wabo bombi,…”.
Mugenzi Athanase, we yashakanye n’umugore we mu 2017, batura i Kigali, ariko bajya mu kwezi kwa buki ku Gisenyi, ariko avuga ko ari ibishoboka buri wese yagira urwo rugendo rwo kujya mu kwa buki kure y’urugo.
Yagize ati,” Ni ikintu cyiza cyane, kuko muba muvuye mu bukwe mufite ka ‘stress’ aho rero karashira, mukaruhuka, mukagira umwanya wo kwishima n’uwo mwashakanye (enjoyment), ariko mukanaganira neza, mureba n’ibyiza biri aho mwagiye kuruhukira. Rwose ari ibishoboka abageni bose bajya bagira uriya mwanya…”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|