Victoire Nyirampondo bitaga perefe, umugore wazanye abahungu be ‘gukora stage’ yo kwica abarwayi, abarwaza n’abaganga muri CHUK - Ubuhamya
Stanislas Simugomwa ni umwe mu bari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), wabaye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko yageze muri ibyo bitaro tariki 10 Mata 1994, ariko ibyahabereye ari agahomamunwa kuko bigoranye kwemera ko ubugome abarwayi na bamwe mu Batutsi bahakoraga bicanywe, bwakozwe n’abari abaganga bari bashinzwe kurengera no gutanga ubuzima.
Akigera muri CHUK, yabaye igihe gito ahakirirwa indembe ariko abona bamwe mu bari abaganga bamwishisha, nubwo bateruraga ngo bamubwire, ariko we yabaga asobanukiwe neza ibyo bashaka kuvuga.
Ati “Hari umugore wakoraga hano bari baramuhimbye Perefe, kuko yari umuntu utegeka bikaba, n’umuyobozi w’ikigo atavuga, mbese n’abandi bakomeye ntabwo bavugaga. Yari atuye mu Gitega yitwaga Victoire Nyirampondo, yazengurukaga ibitaro, yarazanye abahungu be babiri bigaga mu mashuri yisumbuye, b’abana b’abasore avuga ko abazanye mu kazi ko mu biruhuko.”
Arongera ati “Akazi bakoraga ni ukwirirwa bica Abatutsi, bakaza ku gitanda bakorosora, basanga uri Umututsi bakagufata bakagenda bagukurura hasi, bakakuvana kuri salle bakakujyana ku buruhukiro. Bicishaga amabuye, icyo babonye cyose bagaterura bagatera mu mutwe, bagakubita umuntu bakanoza, agapfa twumva imiborogo, tubireba, ngahora nihisha hisha mo hano.”
Igihe cyarageze ngo Nyirampondo afatanyije n’uwitwaga Stephanie Ndayambaje wari umuforomo anakuriye abakozi, bavuga ko batagishaka Abatutsi muri CHUK, batangira kwibaza icyo Simugomwa ahakora kandi ari umukozi wa Minisiteri.
Icyo gihe yigiriye inama yo guhunga ariko ntiyava mu bitaro ahubwo ajya kureba umwe mu bari abayobozi yigeze kubera umushoferi amusaba ko yamuhisha, amubwira kwihisha mu nzu yabagirwagamo abarwayi.
Simugomwa ati “Ubwo mfata imyenda yaho y’icyatsi kibisi ndiyoberanya, nta muntu wapfaga kumenya atari uko jye mwiyeretse, nkanasohoka ariko nkajya kureba amakuru hanze no kureba ibirimo kuhabera. Nagize ibyago abantu bose bazanye batemaguye, barashe, ngasanga ni abantu banjye, ngaterura, tukoza, tukabarwaza dutyo, ariko nanone twabajyana muri salle ba bahungu ba Perefe bakabwira abakozi babaga hano bati muvaneho, ubwo bakabica.”
Yungamo ati “Bibaye aho abantu bagenda badupfana batyo, bigera aho Abatutsi bari bamaze kuba benshi cyane, hari abazaga baje kurwaza bakabona ko bahahungira ntibasubire iwabo. Hari abazaga babatemye, bamara koroherwa, bose tukajya tubaryamisha hanze kugira ngo bataza bakabica. Bishe abantu kugeza ubwo bapanga imirambo igera hejuru, abantu barabagerekeranya, abandi biciye ku muhanda na za Nyamirambo no mu Kiyovu bakabapakira bakabazana hano.”
Benshi mu bahiciwe ngo bapakirwaga amakamyo bakajya ku bajugunya mu byobo bari baracukuye mu irimbi ryabaga ku rya nyuma i Nyamirambo. Igihe cyarageze Simugomwa yigira inama yo kwigira Umutwa, afashwa kubona ibyangombwa ari nabyo byamufashije gusohoka muri Kigali bajyanye n’imodoka ya CHUK, ari kumwe n’abandi bakozi batinyaga ko Inkotanyi zabasanga muri Kigali, ajya mu Majyepfo ari naho yarokokeye.
Ubwo kuri uyu wa Gatanu mu bitaro bya CHUK, hibukwaga ku nshuro ya 32 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abandi bari bahahungiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi Mukuru w’ibitaro Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko abo bose bibuka biyongeraho abandi bari bahahungiye bahashaka ubuzima, ariko bakahasanga urupfu.
Yagize ati “Kuba duhagaze aha ngaha twibuka, ni ikimenyetso cy’uko twakomeye, kurusha urwango rwaduhigaga rushaka kutumaraho. Hano muri CHUK buri munsi turwanya urupfu, twita ku buzima bw’abantu nta vangura iryo ari iryo ryose, ni intambwe ikomeye yo kwibuka, kubaho neza, gukorera hamwe no kwita ku muntu wese tutaronabuye.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere no guhugura abakozi bo kwa muganga muri MINISANTE, Dr. Menelas Nkeshimana, yavuze ko inshingano za Minisiteri y’Ubuzima ari ukubungabunga ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda, abarutuye n’abarugenderera bose.
Ati “Ibi bitaro byabayemo amahano ndengakamere, Abatutsi barishwe, ari abari mu bitaro, ndetse n’abaje bahizeye amakiriro. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi turagaya abaganga batakoze akazi kabo bakaba ibigwari, kuko aho gukiza abo bari bashinzwe kuvura, ahubwo babasonze ndetse abandi bica bagenzi babo bakoranaga umunsi ku munsi. Ni amateka yacu tugomba guhora twibuka tukayigiraho, tukibuka twiyubaka, turwanya ingengabiterezo ya Jenoside yahekuye u Rwanda, ntibizongere kubaho ukundi, duharanire ko bitagira ahandi biba ku Isi.”
Kuba ku rwibutso rwa Jenoside rwa CHUK handitseho amazina y’abantu 84, si uko aribo bonyine bahiciwe, ahubwo ni uko ari bo bamaze kumenyakana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|