Umuriro uratse mu nkambi…Inkotanyi duhuriye mu mahanga
Burya Abanyarwanda baciye umugani ngo ribara uwariraye. Mu nkambi ya Inera, abavuye mu Rwanda twiga twasubiye mu ishuri, ndetse n’abato baratangira.
Ndibuka umwarimu umwe niga muri Latin Philo, atubwira ngo “Je ne crois pas que l’ONU peut permettre à qui qu se soit de détruire les camps”…ni nko kuvuga ngo “Simpamya ko umuryango w’Abibumbye hari umuntu wakwemerera gusenya inkambi.
Nyamara imyitozo hirya no hino za Inera na Kashusha yarushijeho kwiyongera, maze umunsi umwe, ntazibagirwa, umuriro uraka.
Namanutse nifatiye Bibiliya Ntagatifu mu ntoki, iwacu barantwama bati “Ni gute wahunga utyo ntacyo uhunganye wa kigoryi we,” ariko ndiruka, bariruka, turiruka imisozi turayimara, nuko nimugoroba, ishyamba rya Kahuzi Biyega riratumira twese.
Sinibuka neza imibare, ariko ndumva Inkambi ya Inera, ADI Kivu na Kashusha zari zituranye, ntizari zibuze abantu ibihumbi ijana. Twese twanyanyagiye imisozi turengera mu ishyamba.
Inkuru zo mu ishyamba zari nyinshi, sinajya kuzitindaho, ariko sinabura kuvuga imirire. Buri wese afite umuhora yanyuzemo, ariko aho nzi, jyewe ni uko, n’ubwo nta kintu nahunganye, wagira ngo Imana yari ibizi. Naje guhinduka umuhigi (hunter, breadwinner), ushinzwe gutunga urugo.
Nagombaga kujya gukura amateke cyangwa imyumbati yimeza muri pariki, ni uko tukarya. Amavuta nticyari ikibazo kuko ingazi zitanga amavuta muri Congo zigomba kuba zimeza. Hari ibice bya Congo ibiribwa bimwe na bimwe byimeza, cyangwa ibindi nk’amashaza bakabimena mu gisambu bakazagaruka mu isarura.
Nyuma, twambutse uruzi runini tujya kuri centre yitwa Malembe, twaje no kubona ahandi hera imishaba, cyangwa imizuzu nk’uko njya mbyumva mu rurimi rw’iki gihe. Icyo tutashoboye kubona muri iryo shyamba ni “imirima y’inyama.”
Uwavuga ko Imana itahaye Congo imigisha y’ubutaka bwiza, yazambaza ku ruhande nkamuha amakuru. Andi makuru ni uko no muri Congo haba abana n’abantu bakuru benshi “bari mu mutuku.”
Ikitarabaga muri uyu muhora ni umunyu, ariko burya ngo ikibura bakarya ni umunyu. Hasigaye kumenya niba kuwubura igihe kinini byakugwa amahoro. Wasanga nzabyumva nshaje!
Gusa icyo nibuka aha hantu Malembe, ni uko ari ho naburaniye n’umukecuru wanjye, umubyeyi nari nsigaranye, ubwo hashize imyaka hafi mirongo itatu.
Iri shyamba rya Kahuzi, twarigenze amezi atatu, maze igitondo kimwe, mbere y’uko tugera aho umuntu ashobora kubona izuba, Abanyecongo baratuzindukira.
Abanyekongo bati mudusigire utwacu
Uwari usigaranye akenda kazima, uwari warashoboye guhisha amafaranga y’u Rwanda kugeza icyo gihe, n’ibindi, aba bantu bitwaje intwaro baraje baradusaka, barabitwara, nuko mu mutima, turababwira tuti “Nimujyane mudusige. Namwe mumeze nabi n’ubwo muri iwanyu.”
Muri iri shyamba, kereka niba abandi bari bafite amakuru, ariko icyo nzi cyo ni uko tutari tuzi aho tugiye, cyangwa ngo tumenye igihe tuzasoreza urwo rugendo.
Ahubwo wagira ngo ryari isiganwa ryo kugenda no kugera kure hashoboka. Twumvaga ko hari abamaze kugera za Walikale, ndetse ngo n’abandi bakaba bakomeje inzira igana Kisangani. Ku makuru mfite, wa muvandimwe wanjye w’umusirikare yari mu b’imbere birutse cyane. Hari aho yageze atandukana na mukuru wanjye rukumbi wagarutse mu Rwanda. Bari bamaze gushyingura murumuna wanjye unkurikira. Uwo ishyamba ryaramuriye.
Abo twari twaraburaniye mu muhora wundi, ariko tugaruke muri wa muhora wa njye, aho nari kumwe na bashiki banjye babiri.
Tumaze kwamburwa n’Abanyecongo twarongeye dufata inzira turagenda, dore ko ntaho twararaga Kabiri. Business kwari ukugenda, nta kindi. Twarabyukaga mu gitondo tukagenda, bwakwira tugakwakwanya shitingi, twagira amahirwe ntihagire imvura igwa, cyangwa yagwa tukarara muri Piscine, mu gitondo tugacumbukura gutyo gutyo.
Uwo munsi rero, Imana yari yagambiriye kuturuhura, nuko tugize gutya, tubona tugeze ku kiraro, uuuhm! Tubona ahantu abantu bagiye basiga udukoni twinshiiii, turebye hakurya tubona kaburimbo, aho ni ahitwa Hombo.
Aha hantu rero, abasirikare bari badutegereje, badushyira ku murongo, ntawe bariye urwara, ntawe bakuye, bati "Ngaho nimwinyurire aha".
Yampaye inka rero! Abasirikare, bavuga Ikinyarwanda? Aho none izi si zo Nkotanyi? Uuuhm! Ni uko rero batujyanye ku musozi ucungamiye umuhanda, abantu batangira gusaba inema yo gupfa neza, ariko ntitwumva isasu, ahubwo tukajya tubona abaza kutwandika, bakaduha n’utwo kurya.
Bwarakeye amakamyo atangira kuza, bagashyiramo abanditswe, nuko dufata umuhanda, tugenda Kahuzi Biyega tugaruka, tubona duhingutse ku mupaka twinjiriyeho mu myaka itatu ishize. Hari Kuri Noheli ya 1996. Uwo munsi ni bwo twasezeye ku myumbati irungishije amamesa. Batubwiraga ko ntacyo yadutwara kuko burya ngo amavuta ni umuti.
Twabaye mu nkambi ya Nyagatare i Rusizi, maze igihe kigeze baduha imodoka itugeza iwacu i Musange. Aha rero twakomeje guhura n’Abasirikare b’u Rwanda kuri Komini Musange, bambaye “Mukotanyi”.
Mu gutangira wamubonaga hirya mutarahura ugaca indi nzira ngo mudahura, ariko gahoro gahoro tuza kubegera, tukavugana, tugasangira, noneho rero ubucuti buva aho.
N’ubwo twakomeje kubita Inkotanyi, turabizi ko bamaze kubohora u Rwanda, aba basirikare b’intwari babaye ingabo z’ibanze z’u Rwanda, ariko, uwo mwaganiraga hano, ni umwana w’imyaka 16 w’impunzi, yaje gutahuka mu rwamubyaye. Icyo gihe rero, mu mitima yacu, izina Inkotanyi ni ryo twari tuzi.
Ni zo ngabo z’u Rwanda zabaye ishema ryanjye n’abo twatahukanye bose n’Abanyarwanda muri rusange. Zatanze amahoro tubona amahirwe n’umwanya wo kwiyubaka, kuko ziyobowe neza. Zirakarama n’abagaba bazo, n’Umugaba wazo w’Ikirenga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|