Uko Niyibizi yagiye kwiga ishuri adashaka kubera amahitamo macye mu mashuri y’abafite ubumuga

Mu myaka ya za 1990, Consolatrice Niyibizi yize amashuri abanza yose mu Kigo cya Gatagara, ariko arangiza nta mashuri yisumbuye y’Abafite ubumuga bwo kutabona yari ahari, nyamara na gahunda y’uburezi budaheza itarashinga imizi.
Ibyo byatumye Niyibizi yicara ategereje ko haboneka ishuri rimwakira mu cyiciro gikurikiraho cy’uburezi.

Muri iyo myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, haje kuvuka ishyirahamwe ryitwa ‘Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona’ Rwanda Union of the Blind (RUB), maze irahaguruka ikora ubuvugizi muri Leta.

Aha ni bwo Leta yemeje gahunda y’uburezi budaheza, maze abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona boherezwa mu bigo by’amashuri bisanzwe . Nyamara, mu bagiye kwiga muri ayo mashuri asanzwe, Niyibizi ntiyari arimo, kuko umuyobozi w’iryo shyirahamwe yakomeje gushakisha amashuri y’abafite ubumuga yo hanze yamufasha, maze ishuri riboneka mu Burengerazuba bwa Afrurika, mu gihugu cya Cameroun.

Niyibizi agira ati,”Jyewe n’abandi bana babiri b’abakobwa twagiye kwiga hanze kuko umuyobozi w’Ishyirahamwe ryacu yahoraga ashakisha impande zose, ashaka ikintu cyatuma tujya mu mashuri turi benshi. Twebwe yaje kudusabira ‘buruse’, amashuri yisumbuye twayatangiriye mu gihugu cya Cameroun kuri buruse ya Leta.”

Yongeraho kandi ati “[Aho muri Cameroun] Twizeyo imyaka ine ibanza ifatwa nk’icyiciro rusange,hanyuma tugaruka mu 2001, atari uko Leta yabinaniwe; mu myaka twarimo icyo gihe y’ubwangavu ,turi abana birera, bibana kandi bafite ubumuga, bisa n’aho byagoranye kubera ko uwo bari badushinze ngo adufashe yari atangiye kudufata nabi…tuje mu Rwanda gushaka ibyangombwa bituma tujya mu kindi cyiciro, twahise tujya muri Minisiteri y’Uburezi gusaba ko twakwigumira mu Rwanda barabyemera. Icyo gihe hari ishuri rimwe gusa ry’abatabona ry’ Gahini, natwe bahita batwoherezayo.”

Niyibizi avuga ko mu myigire ye aho i Gahini, hari hari ikibazo cy’uko abantu batabona bose, bategekwaga kwiga indimi gusa (Section Lettres), nta yandi mahitamo bari bemerewe. Ubwo Niyibizi na we ni aho yisanze nubwo inzozi ze kuva mu bwana kwari ukuzaba umuganga akajya avura abantu.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Niyibizi na bagenzi be bongeye kwicara igihe runaka, hakorwa ubuvugizi bitandukanye, hashakwa Kaminuza yabakira, haboneka KIE ariko nabwo bisaba ko bose bagomba kwiga uburezi, icyo gihe n’icyumba cy’ishuri bagombaga kwigiramo muri iyo Kaminuza, ngo cyari cyarateguwe hashyirwamo ibyangombwa bikenewe, ariko biza kurangira batagiyeyo.

Niyibizi ati,” Nshimishwa cyane uyu munsi n’uko atari ko byagenze, kuko mu bantu bari bababajwe n’icyo kintu nari ndimo kuko nari mfite indoto zo kuzaba muganga, ubumuga bumbera inzitizi, mu mashuri yisumbuye, no muri Kaminuza biba uko."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka