Ubwo nahuraga n’Inkotanyi bwa mbere
Igihe nk’iki, imyaka mirongo itatu n’itanu ishize, mu cyaro cyanjye cya Musange muri Nyamagabe twari dufite ibintu bibiri by’ingenzi twitegura, kandi twari tubihuriyeho n’igihugu cyose.
Icya mbere ni uko twiteguraga kwakira umushyitsi muhire, Papa Yohani Pahulo wa II, “Ambasaderi w’isi n’Ijuru” nk’uko abahanzi bamwitaga.
Amasengesho yari yaramaze guhimbwa, maze tukayavuga twitegura kujya mu ishuri mu gitondo.
Ikindi kandi, twiteguraga kuzana ibyangombwa byo kwiyandikisha gukora ikizamini cya Leta gisoza abanza. Byari bishya kuko twagombaga kugikorana n’Umwaka wa Karindwi.
Mu kwezi kwa Nzeri koko Umushyitsi yaraje tumarana iminsi itatu, aduha umugisha.
Nyuma y’ukwezi kumwe, na bwo twarakomeje tujya gukora ibizamini i Masagara, ariko abari bafite abavandimwe i Kigali, bakavuga amakuru y’Inyenzi - Inkotanyi zateye u Rwanda, zikarasa ibisasu biremereye, abantu bakihisha munsi y’ibitanda.
Abari mu Majyaruguru n’u Burasirazuba bw’u Rwanda babanye n’izi Nkotanyi ubwo zafataga imisozi uko bukeye n’uko bwije, ariko twebwe za Bunyambiriri, Bufundu na Nduga yose tukabyumva mu makuru ya Radiyo Rwanda, umutima wa Ofisi y’Amatangazo ya Leta (ORINFOR).
Nta mahirwe yo kumva Radiyo Muhabura, Ijwi rihabura, Ijwi rya FPR Inkotanyi twari dufite ngo tumenye andi makuru, kuko umurongo wa SW kuri Radiyo Nasiyonali, cyangwa Mera wavugaga uzanamo ibindi bihugu byinshi. Icyo nibuka gusa ni indirimbo ‘Umunezero’ ya Cecile Kayirebwa.
Akenshi inkuru zabaga zivuga ukuntu Inyangarwanda zateye u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zikazikubita inshuro, zikicamo abagera kuri magana atatu, ariko hagapfa babiri gusa mu ngabo z’u Rwanda.
Ariko ku miryango yari ifite abasirikare mu ngabo z’u Rwanda, gahoro gahoro twagiye tumenya ko Inkotanyi zidakina. Nko muri Mata 1994 by’umwihariko, umuryango wanjye wagiye mu kiriyo, ubwo mukuru wanjye Mutuyiyera Jean de Dieu yagwaga ku rugamba, hanyuma tukaza no kubona izindi mpunzi za bagenzi be zihungana n’abasivili baturutse imihanda yose.
Ariko aha byari bimaze kuba bibi cyane, dore ko twari tumaze kugera muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho abarenga Miliyoni bishwe mu mezi atatu bazira uko bavutse. Iyo nkuru yaba iy’ikindi gihe.
Burya nta wuhunga atumvise umuriro
N’ubwo byari bimeze gutyo, n’ubwo twumvaga dutinye Inkotanyi, n’ubwo batubwiraga ko zifite imirizo, ko zifata abantu zikabasekura mu isekuru, ibyo ntibyaduhagurukije.
Nyamara, inkotanyi zigeze mu misozi ya Buhanda na Rwankuba muri Ruhango yo hakurya yacu ahahoze ari Masango kwa Burugumesitiri Mpamo, twiyumviye urusaku rw’imbuda zabira, duhita twumva ko tugomba gufata utwangushye.
Twanyuze muri Nyungwe ahagana muri Nyakanga 1994, kandi aho twanyuze nta Nkotanyi z’Amarere twabonye. Umuntu twabonye gusa ni Faustin Twagiramungu wakanguriraga abahunga kugaruka, abahumuriza ariko ntitwabyumvaga.
Ubwo rero twahingukiye Rusizi, maze twambuka umugezi dushinga amahema i Nguba ya Bukavu, ubuzima bw’ubuhunzi nyakuri buba buratangiye.
Aha ni ho twamaze iminsi mike mbere yo gukomereza INERA mwumva, hafi ya Kashusha, ADI Kivu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu munsi ya Kahuzi Biyega n’uruganda rw’icyayi rwa Madaga.
Inkuru z’i Nera, ubuzima bugoranye, abapfa bazize macinya, abatubuza kugira icyo dukora kuko n’inyanya tuzihinze twazasubira mu Rwanda zitarera…sindi buzitindeho.
Ibyo ntibyatubujije kuhamara imyaka hafi itatu dutunzwe n’impungure na za Kivunde (kaunga yashaje, irura) twahabwaga na Padiri Carlos, nako HCR.
Kuba ku rugamba utari umusirikare, utagira intwaro
Inkuru zo mu nkambi zo muri Kivu y’Amajyepfo zabarwa gusa n’abaziboneye, kuko burya ribara uwariraye.
Mu gihe twiyandikishaga kwinjira mu nkambi, icyabaga gihangayikishije umuryango wose ni ugukora ku buryo babona ibibanza byinshi bibanditseho, kugira ngo bajye babona ifu y’ibigori nyinshi, amakarito menshi y’ibisuguti, amavuta inkwi n’ibindi, kuko uko umuntu afite abantu benshi, ibibanza byinshi bimwitirirwa, ni ko n’ibyo abona byarushagaho kwiyongera.
Hari ababonaga ibibanza byinshi n’ibyo kurya byinshi bagakora stock, maze bagahindukira bakabicuruza ku bandi, bakunguka. Kuri jyewe, umuryango wanjye twari abana benshi, kandi bageze mu gihe cyo gufungura cyane. Ibyo twari kubona byose twari kubirya, nta mahirwe y’ubucuruzi yari ahari.
Nuko rero...uko iminsi yagendaga ihita, ni ko twabonaga abavandimwe bacu bahoze mu gisirikare barushaho kwiyegeranya, dutangira ndetse no kubona bazanye imbunda, kandi nshyashya mu nkambi.
Aha kandi ni ho twatangiraga kumva amakuru y’amacakubiri hagati ya Perezida Mobutu Sese Seko na Minisitiri we w’Intebe Etienne Tshisekedi.
Aha kandi, abahoze mu gisirikare, ni nako bacengeraga mu Rwanda baciye ku kirwa cy’i Wawa n’ahandi henshi, bamwe bakagaruka amahoro, abandi bagafatwa.
Abandi na bo batangiye kwitoreza aho za Kashusha, maze tukababona nimugoroba bari muri morale, buzuye ku mabisi basahuye u Rwanda, bavuga ko bagiye kwirukana Inkotanyi zikabebera. Ubwo natwe rero twateraga hejuru tuti “twatashye!”
Ibyo byatumye Leta yari imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeza kubwira Zaire ya Mobutu ko biyibangamiye, kuba abasirikare bakoze Jenoside bari hafi y’imipaka y’u Rwanda, kuko batezaga umutekano muke.
Zaire ibyo ntiyabikozwaga, ariko ntibyatinze u Rwanda rufata umwanzuro wo kuza gusaba abiyemeza ko bitwa ‘Abasirikare bagishaka kurwana’ n’Abasivili kwitandukanya.
Nk’Abasivili rero, twebwe ayo makuru twabaga tutayasobanukiwe, dore ko no mu nkambi habaga hari iterabwoba rivuga riti “Inkotanyi zigufashe…zakugwa nabi cyane, ni ingome sana!”
Twari tuzi rero ko u Rwanda ruhiga uwahunze wese ngo rumwice. Kandi abo bene wacu b’interahamwe n’abasirikare kubona tubyumva gutyo byarabafashaga, kuko byatumaga babona abo bazajya bihishamo.
Ntabwo twari tuzi ko rero gukomeza kubana na bo byadushyiraga mu kaga, cyane cyane aho bamariye kubona imbunda. Ndibuka umuvandimwe wanjye ayizana, y’umukara nshyashya akayigumana muri burende (Burende si imodoka ya gisirikare, ni ko twitaga ihema ry’impunzi).
Aho ni ho inkambi zahindutse nk’ibirindiro. Abato n’abakuru, abasaza n’abakecuru, abasivili twese natwe twisanze tubirimo tutazi uburyo umuriro uzatwotsa tutazi iyo biva n’iyo bijya. Wagira ngo twabaga tuzi ko izo ari inkoni bafite. Gusa kuri uru rwego, mu nkambi hari amakuru menshi n’ibihuha byinshi biteye ubwoba, binyuranamo n’amakuru acicikana ya Radiyo Agatashya.
Ni yo mpamvu iby’iyo ntwaro ntamenye neza amaherezo yabyo, dore ko tunahunga twatatanye umuryango wose ukaburana. Iyaba uyu muvandimwe yari ahari nari kumubaza, ariko yatandukanye n’undi muvandimwe wanjye, acengera mu ishyamba kure. Ubu ishyamba rya Congo ni ryo ribitse amakuru menshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|