Sultani Makenga w’i Kayonza

Sultani Makenga, w’i Gahini muri Kayonza, yiswe ayo mazina ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, izina rirafata, nubwo we atari azi uwo bamwitirira, ariko aho yamumenyeye yamukunze urukundo rutuma ashakisha amakuru ye.

Ubusanzwe, ni Umugabo w’imyaka 34 witwa Nkurunziza Emmanuel, ufite umugore n’umwana umwe, ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, ariko ubu atuye mu Karere ka Kayonza, ari naho akorera ubucuruzi, ahamya ko buzamuka bitewe n’izina yahimbwe rya Sultani Makenga.

Iri ni izina ry’umu Jenerali uyoboye ingabo za AFC/M23 zimaze iminsi ziharanira uburenganzira Abakongomani bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Abanyamulenge bose bibasirwa na Leta yabo ya Congo.

Naho Nkurunziza, uko yiswe iryo zina rya Sultani Makenga, byaje mu 2014 ubwo yari mu mwaka wa Kane w’Amashuri yisumbuye mu Nderabarezi, TTC Save, Akarere ka Gisagara, ishuri riyobowe n’Abafurere bita aba Mariste.

Mu gihe barimo biga isomo ryitwa ‘Foundation of Education’ (Umusingi w’uburezi), bakinnye ikinamico igaragaza uko abantu bashobora kubatwa n’ibintu bitandukanye kandi bitangiye gacye gacye.

Icyo gihe, Nkurunziza yakinnye ari umusaza w’umusinzi wabaswe n’inzoga, kandi byaratangiye gahoro gahoro.

Mu gihe bakinaga aka gakino, Abanyeshuri bakuru babo bibutse ibyo bize muri iryo somo, bijyanye n’agakuru k’inkende yitwa Sultani yashyizwe mu cyumba kimanitsemo imineke ariko bashyize n’ibiti bibiri mu nguni y’icyo cyumba, kugira ngo barebe ko yazagira ubwenge bwo gukoresha ibyo biti ngo imanure imineke.

Uburyo yatangiye gahoro gahoro igerageza, ikaza kwibuka gukoresha ibiti ikamanura imineke, bo babonye bisa neza n’ubwo buryo gusinda mu mukino nakinnye kwaje gahoro gahoro, kugeza aho ndundumukiye mu businzi, nuko bamuhimba Sultani bamugereranya n’iyo nkende. Izina riba ritangiye gufata.

Yagize ati,” Abanyeshuri bari barize iby’iyo nkende yakoreshejwe mu bushakashatsi, ni bo bakomezaga kumpamagara mu Kigo, ngo dore Sultani, ndetse n’abayobozi bamwe batangira kujya barinyita. Iryo zina ryaje gutuma bantorera kuba umuyobozi w’abanyeshuri wungirije (sous-doyen), kuko twiyamamaje, abanyeshuri bahita bavuga ngo turatora Sultani, kandi mbere yo gukina iyo kinamico sinari nzwi cyane mu kigo, kuko nakinaga volley ball na hand ball rimwe na rimwe ku buryo nta banyeshuri benshi bari banzi”.

“ Nyuma umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (prefet de discipline), niwe watangiye kujya ampamagara akongeraho na Makenga. Kuko nk’umuntu mukuru hari amakuru yabaga azi menshi yaba ayo mu gihugu no hanze kubera ko yageraga kuri interineti. Sultani Makenga wo muri M23 yari yaramenyekanye cyane mu 2013, njyewe barimpimba mu 2014. Bwa mbere njyewe byaranambabazaga nibaza impamvu banyita izina ritari iryanjye. Sinari muzi, sinari nzi n’amateka ye, ariko njyiye kuri Kaminuza ya Rukara mu 2018, nibwo nakoze ubushakashatsi nshaka kumenya Sultani Makenga banyitirira uwo ari we, n’igituma ari umuntu uzwi cyane, kuko nabonaga hari abumva iryo zina bakikanga. Nanditsemo Sultani Makenga hahita haza uriya wo muri Congo”.

“ Nakoze ubushakashatsi mbona n’ifoto ye, bamwe batangira no kumbwira ngo ko tubona musa se, ni umuvandimwe wawe? Icyo gihe nasomye amakuru ye guhera cyera akiri n’umusore ibikorwa yakoraga, byo guharanira ubwigenge bwe n’ubw’abavandimwe, ibintu byo kugira ubwitange no kumva ko atabaho wenyine, ahubwo hari abantu bagomba kubaho kubera we. Nahise numva ngize ishema ryo kuba twitiranwa. Nkumva nanjye naharanira kuzamukana n’abandi sintere imbere njyenyine”.

Jenerali Sultani Makenga
Jenerali Sultani Makenga

Sultani Makenga w’i Gahini avuga ko amaze kubona ukuntu iryo zina rye ryamaze kumenyakana cyane no mu baturage, yahise yumva ko agomba kuribyaza amahirwe, akarikoresha muri bizinesi. Ibyo yarabikoze kandi bigenda neza, kuko ubu ngo ageze ku gishoro cya Miliyoni zisaga icumi z’Amafaranga y’u Rwanda (10M Frws).

Yagize ati,” Naravuze nti byanze bikunze iri zina ryazamfasha. Turangije kwiga mu 2021, abenshi mu bo twiganye bahise bajya gushaka akazi ko kwigisha, ariko njyewe numva izina mfite, n’uko abantu bamaze kuryumva narikoresha. Natangiriye ku bintu bicye cyane kuko natangiye ncuruza ‘ama inite’ bisanzwe ndi ‘umwajenti’ usanzwe wa MTN. Ubwo rero abantu baratangiye, ukumva umwe agize ati ngiye kugura ama inite kwa Sultani, ngiye kubikuza kwa Sultani…ibyo biranzamura igishoro kiraboneka. Urumva ahantu hari abanyeshuri ibihumbi, kandi babona ‘buruse’ buri kwezi, aho haba hari amahirwe, ku buryo witwaye neza, wakora igishoro kikazamuka”.

Azamukiye muri ibyo byo gucuruza ama inite, Sultani yaje kugera ku bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za telefoni n’ibindi kuko ngo byari bigihendutse mu kubirangura ugereranyije n’uko bimeze ubu. Ariko mu 2024, Sultani yahinduye ubucuruzi, atangira gucuruza matora (matelas), kuko uwazicuruzaga aho hafi ya Kaminuza ya Rukara yari yimutse, ibyo rero bimuhesha amahirwe yo kuzigurisha ku banyeshuri, ariko no kubaturage basanzwe, kuko bazigurira hafi yabo.

Uretse abantu basanzwe bazi Nkurunziza nka Sultani Makenga, ku buryo baturuka hirya no hino baje kumureba, ubundi bakamubaza amakuru yo ku rugamba rwa M23, uko Jenerali Sultani Makenga amerewe,…no mu muryango we, ni ko basigaye bamwita, uhereye ku babyeyi be, ndetse n’umugore we n’umwana.

Yagize ati,” Aho dutuye ni ahantu hatuwe n’abanyeshuri cyane, usanga n’umwana wanjye ubu ufite imyaka itatu, ugerageje no kumubaza uko papa yitwa, azi ko nitwa Sultani kuko yumva abantu base ariko banyita. Namubwiye n’amazina yanjye nyayo ariko ntayafata. Umugore wanjye nawe ni umwarimu yigisha mu wundi murenge, iyo abonye umukiriya wa matora amurangira amubwira ngo kwa Sultani. N’ababyeyi banjye hari ubwo barimpamagara, kuko mbasura bakumva kuri telefoni abampamagara banyita Sultani”.

Sultani Makenga w’i Gahini, agira inzozi zo kuzajya kureba bazina we mu gihe umutekano uzaba umeze neza muri Congo, ariko ubu ngo ahora akurikiranira hafi amakuru ye, agahangayika cyane iyo yumvise ko hari aho M23 yaganjwe cyane n’abo barwana. Abazi ko atabura amakuru y’urugamba, ngo usanga baza kumubaza buri gihe uko ibintu bihagaze.

Yagize ati,” Ubungubu, naba ndi mu kazi cyangwa se mu bindi, byanze bikunze ngomba kumenya amakuru ye, nkamenya ngo yaramutse ate, yiriwe ate, nkamenya ibyo ibinyamakuru byamuvuzeho, n’ibindi byose bimwerekeyeho. Imana nibinshoboza nzajya kumureba”.

Ibitekerezo   ( 3 )

Sultan ndamuzi dukorera hamwe n’umugabo utuje w’indacyemwa mu mico no mu myifatire, n’umuhanga akaba n’inyangamugayo aho duhurira hose arangwa nukuri.
Biranshimishije kumenya inkomoko yaka gatazirano k’izina rye IMANA izamufashe inzozi ze azikabye ajye kureba bazina we.

NGABO Jean Rene yanditse ku itariki ya: 25-05-2026  →  Musubize

Sultan ndamuzi dukorera hamwe n’umugabo utuje w’indacyemwa mu mico no mu myifatire, n’umuhanga akaba n’inyangamugayo aho duhurira hose arangwa nukuri.
Biranshimishije kumenya inkomoko yaka gatazirano k’izina rye IMANA izamufashe inzozi ze azikabye ajye kureba bazina we.

NGABO Jean Rene yanditse ku itariki ya: 25-05-2026  →  Musubize

Sultan ndamuzi dukorera hamwe n’umugabo utuje w’indacyemwa mu mico no mu myifatire, n’umuhanga akaba n’inyangamugayo aho duhurira hose arangwa nukuri.
Biranshimishije kumenya inkomoko yaka gatazirano k’izina rye IMANA izamufashe inzozi ze azikabye ajye kureba bazina we.

NGABO Jean Rene yanditse ku itariki ya: 25-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka