Perezida Ndayishimiye muri gahunda zidashimisha bagenzi be muri AU
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagaye itsinda ry’Abanyamulenge baturutse i Burayi na Amerika bakaza kubwira Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ko ari umutabazi wabo, kandi nyamara ari we wamaze Abanyamulenge b’i Minembwe na Uvira by’umwihariko.
Ndayishimiye ufatanyije urugamba na Leta ya Tshisekedi yakiriye aba bagabo basaga icumi mu biro bye, Ntare Rushatsi.
Minisitiri Nduhungirehe yababwiye ko ibyo bakora atari ubwa mbere bibayeho, aho agira ati "Ibi bikorwa byo gukoresha abantu ngo bahangane n’abaturage babo si ibintu bishya mu karere kacu. Uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana n’ishyaka rye MRND babikoze cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, igihe Abatutsi batotezwaga kandi bakicirwa mu bice byinshi by’igihugu."
Nduhungirehe yavuze umwe mu bo Habyarimana yatumaga, aho yagize ati "Umwe mu bantu Habyarimana yakoreshaga, Antoine Nyetera, yakomeje na nyuma ya 1994 guhakana Jenoside yarokotse ndetse anashima ubutegetsi bwa Habyarimana."
Ku bijyanye n’uru ruzinduko i Bujumbura, Nduhungirehe agira ati "kuba aba bantu (abenshi muri bo bakuwe mu ishyirahamwe rikuru ry’Abanyamulenge) baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaza mu Karere k’Ibiyaga Bigari (bose bishyuriwe n’ababateye inkunga) si ikintu kibi rwose."
Icyakora Minisitiri yabagiriye inama ko, niba koko bafite ishyirahamwe riharanira inyungu (advocacy), bakwiye gukomeza bagakora urugendo bajya i Minembwe mu misozi miremire (Haut Plateaux), bakirebera ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) za FARDC bisenya amazu n’imibereho y’ababyeyi babo buri munsi, ndetse bakanamenya ingaruka z’ifungwa rishingiye ku moko ryashyizweho n’ingabo z’u Burundi, ryabujije abavandimwe babo kugera ku masoko.
Yagize ati "Nyuma yo gusura Minembwe, abo bagabo bashobora kugaruka i Bujumbura bagakora “ubuvugizi” hamwe n’umwe mu babababaza cyane."
Ndayishimiye ntiyatumwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika
Akivuga kuri ibi, Nduhungirehe yagaragaje ko Ndayishimiye yatangiye kurengera mu nshingano yahawe nk’Umuyobozi w"inama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Yagize ati "Ndashaka gushimangira ko, bitandukanye n’ibyavuzwe n’umuyobozi w’iri tsinda kuri camera, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yabakiriye nk’umukuru w’igihugu cye, atari mu mwanya we wo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe. Ntabwo Inama Nkuru ya AU yigeze imuha ububasha bwo kwakira iri shyirahamwe. Keretse niba Perezida Ndayishimiye, utari ubwa mbere ashyira ibikorwa bye bwite ku rwego rwa AU (ibintu bidashimisha abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika), yaba atumva neza inshingano n’uruhare rwe nk’Umuyobozi wa AU."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|