Ndakwinginze njyanira uyu mwana wenda azarokoka - Inzira y’inzitane Samuel Dusengiyumva yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yari afite imyaka 13 mu 1994, imyaka umwana aba afite inzozi nyinshi kandi akeneye cyane ubuyobozi bw’ababyeyi, ariko Samuel Dusengiyumva yahise ashyingura izo nzozi hakiri kare cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’imfura mu bana batanu barimo n’umukobwa umwe, Dusengiyumva yabonye amahano ya Jenoside agwira umuryango we n’abaturanyi babo mu cyahoze ari komini Ntongwe, ubu ni mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Mukoma mu Karere ka Ruhango.
Dusengiyumva yibuka byose neza. Nyina, wari umubyaza w’umwuga ndetse akaba yari anayoboye ishami ry’ababyeyi ku kigo nderabuzima cya Mukoma, yamugiriraga icyizere gikomeye.
Agira ati: “Mama yambwiraga ko ndi umugabo. Yarangiriraga icyizere cyane kandi yari inshuti yanjye magara; yambwiraga amakuru ajyanye n’ibyemezo bikomeye by’umuryango nko kugura cyangwa kugurisha ubutaka.”
Mu by’ukuri, nyina ni we wabaga hafi cyane y’umuryango, mu gihe se wari umupasiteri mu itorero ry’Ababatisita yabaga afite umurimo ukomeye kenshi akajya kwita ku Bakirisitu.
Yongeyeho ati: “Nibuka mama ambwira ko ngomba kuba intwari kugira ngo nshobore kubungabunga abavandimwe banjye. Inzu yacu yari iri hagati y’abahutu b’abahezanguni bari bafite urwango rukomeye ku Batutsi.”
Umuryango wa Dusengiyumva warushagaho kwibasirwa kuko se yari yarafashwe agafungwa mu gihe cyiswe icy’“ibyitso”, aho ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside bwashinjaga Abatutsi benshi gufatanya na RPF Inkotanyi.
Icyakora, icyo gihe ntiyashoboraga gusobanukirwa neza impamvu y’urwo rwango, kandi ntiyigeze atekereza ko rwagera ku kwica, kugeza mu ntangiriro za Mata 1994.
Abahutu b’abahezanguni bo mu gace kabo ntibabirukanye mu rugo gusa, ahubwo babakurikiranye kugeza bishe umuryango wose, uretse we wenyine wabashije kurokoka ku buryo bw’igitangaza.
Iyo Dusengiyumva atanga ubuhamya bwe, wumva neza ukuntu Interahamwe zari zifite inyota y’amaraso.
“Nimuhumure Nzabarinda” – Umuyobozi w’Interahamwe yarabashutse
Ibimenyetso by’uko ejo hazaza h’Abatutsi muri Komini Ntongwe hatari heza byari byaratangiye kugaragara mbere cyane ya Mata 1994.
Dusengiyumva yibuka ko hari abarimu bakubitaga abanyeshuri b’Abatutsi nta mpamvu, ndetse hakaba n’amagambo mabi yabwirwaga we na bagenzi be, n’ibindi byinshi byabagaragarizaga urwango.
Ariko ibintu byafashe indi ntera mbi ku itariki ya 7 Mata, umunsi wakurikiye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.
Agira ati: “Interahamwe zatangiye gukora inama zo gutegura ubwicanyi, dutangira kubona imyotsi y’inzu zatwikwaga mu gace ka Bugesera kari hafi yacu.”
Yakomeje agira ati: “Twatangiye kubona imirambo mu mugezi, maze bigaragara neza ko tutari kurokoka. Nyuma yo kurya nimugoroba—ari bwo bwa nyuma twari dusangiye nk’umuryango—ku itariki ya 11 Mata 1994, mama yabwiye abana ati mwambare imyenda myinshi ishoboka twitegura ibishoboka byose kuko yumvaga iryo joro ridasanzwe.”
Ntibyatinze, bamaze kujya kuryama, urusaku rudasanzwe rutangira kumvikana mu baturanyi.
Umuzamu w’Ikigo nderabuzima cya Mukoma yaje mu masaha y’ijoro abwira nyina wa Dusengiyumva ko hari umugambi wo kubica bose.
Agira ati: “Mama yaje mu cyumba cyanjye arambwira ati ‘Sam, kanguka uzane abavandimwe bawe. Tugomba kugenda nonaha.’”
Umuryango wahise ujya ku kigo nderabuzima, maze nyina ahisha abana bane munsi y’ameza babyariraho, abatwikiriza igitambaro, maze umwana w’uruhinja amujyana mu kindi cyumba.
Ati: “Mama yagira ngo abicanyi nibaza bazamwibasira we gusa basige abana. Uko ni ko ababyeyi bahora biteguye kwitanga ku bw’abana babo.”
Iryo joro nta cyabaye ku kigo nderabuzima; ahubwo abicanyi bagiye mu rugo rwabo bagerageza kurufungura batabanje kurwangiza, ariko ntibabishobora baragenda.
Bukeye mu gitondo, nyina yabakuye aho bari bihishe abasubiza mu rugo.
Yahise ajya kureba Burugumesitiri witwaga Charles Kagabo amusaba uburinzi.
Yaramubwiye ati: “Ejo nijoro hari abantu bashakaga kutwica ariko Imana yaradufashije turarokoka. Ese bimeze bite?”
Ariko uwo burugumesitiri wari umeze nk’isega yambaye uruhu rw’intama, yamusubije mu buryo bw’uburyarya—afata umuyobozi w’akagari amwambika amapingu nk’aho ari kumuhana ngo atange Akabarore.
Yongeyeho amagambo ateye inkeke ati: “Abahutu basaze, nta cyo nabikoraho. Ariko nimujya ku biro bya Komini nzagerageza uko nshoboye hamwe n’abapolisi banjye tubarinde.”
Nyina wa Dusengiyumva amaze kumva ayo magambo ntiyatindiganyije. Yahise afata utuntu duke yari ashoboye, adushyira mu gikapu ajyana abana.
Icyo gihe hari ubukangurambaga bwo gukusanya Abatutsi bose ku biro bya Komini; barenga ibihumbi ijana nk’uko Dusengiyumva abivuga. Bamwe bari mu busitani bwa Komini, abandi mu biro bitandukanye—hari imbaga nini cyane.
Hari n’abari baragiye ku misozi batekereza ko bashobora kwirwanaho, ariko Kagabo yabashije kubateranyiriza hamwe bose.
Ati: “Yari umuntu mubi cyane. Yatumye abantu bose bajya kuri Komini mu mahoro, nta n’ubariye urwara mu nzira, ariko wari umugambi wo kubashyira hamwe ngo abone uko abatsemba. Ibi byatumye twibwira ko ikibazo kizashira mu minsi mike tugasubira mu ngo zacu.”
Ariko amaze gukusanya Abatutsi barenga ibihumbi 100 kuri Komini, Kagabo yatangiye gutega imitego no kunoza umugambi wo kubarimbura.
Ku itariki ya 19 Mata 1994, Interahamwe nyinshi zifatanyije n’impunzi z’Abarundi zari ku musozi wa Nyagahama, bateye Abatutsi bakoresheje intwaro gakondo.
Abatutsi bo muri Komini Ntongwe bashoboye kubasubiza inyuma bakoresheje amabuye, ariko ntibari bazi ko ibibi kurushaho byari bigitegereje.
Interahamwe zishyuye abasirikare bo kuza kuzifasha kwica
Igitero cyo ku wa 19 Mata cyarakaje cyane Abahutu, bahita baterana bakusanya amafaranga agera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, bajya gushaka ubufasha mu Bugesera aho Interahamwe zari zararangije ubwicanyi.
Dusengiyumva agira ati: “Ayo mafaranga bayashyikirije ikigo cya gisirikare cya Gako nk’inkunga yo gutuma abasirikare baza kuturimbura. Banatumije Interahamwe zo muri Bugesera kugira ngo zize gufasha mu gusahura no kurangiza uwo amasasu yaba atishe.”
Hazanwe n’abandi basirikare Kagabo abakuye muri Sous-Préfecture, abashyira mu gishanga cya Nyamukumba, ari cyo kibaya kiri hagati y’imisozi ibiri kigakora nk’inzira ifunga umuhanda ujya Ruhango, ku buryo nta muntu washoboraga kuhacika.
Ku itariki ya 21 Mata, Dusengiyumva yibuka ko imbaga nini y’Interahamwe yagose inkambi y’Abatutsi.
Ati: “Yari imbaga nini cyane, bageraga nko ku bihumbi 30. Bari bakoze umurongo wa kilometero nka 5, maze twumva tudafite aho twihisha.”
Burugumesitiri Kagabo yahise abwira Abatutsi bari bihebye ati: “Murabizi, ndananiwe. Sinabasha kubarinda imbere y’aba Bahutu basaze. Icyiza ni uko mwahunga mujya Ruhango.”
Dusengiyumva ati: “Yari azi neza umugambi we wose. Yafunguye inzira ijya Nyamukumba werekeza Ruhango, aduha uburenganzira bwo kugenda.”
Muri urwo rugendo, umuryango wa Dusengiyumva wari ukiri hamwe.
Bakigera i Nyamukumba, imodoka nto ya gisirikare yahise ihagarika mu muhanda, abasirikare batanga ikimenyetso cyo gutera za gerenade.
Ati: “Bahise batangira kurasa ku basivili b’inzirakarengane, bamara iminota igera kuri 40. Bahagaritse gato, imbaga y’abantu bafite intwaro gakondo imanuka iva ku misozi yose ikomeza ubwicanyi. Sinabona uko nsobanura urusaku rudasanzwe bari bafite.”
Dusengiyumva yafashe umwe muri barumuna be, bagira ubutwari bukomeye bazamuka umusozi wa Nyagahama, bahura n’Interahamwe zimanuka zigiye gusahura no kwica.
Ati: “Ntibari bitaye ku bantu bake nka twe.”
Hagati aho, se yanyuze indi nzira ajyanye na mushiki wa Dusengiyumva n’undi muvandimwe.
Yageze ku rusengero rw’Ababatisita ruri ku musozi wa Nyarugenge ahitwa i Rwanda, ariko ntiyari azi ko n’abakirisitu na bo bari barahindutse; banze kumuhisha.
Yahise agaruka, ageze ku muhanda abona bariyeri iri nko muri metero 200 imbere ye, maze asa n’uhagaze gato, yereka abana bari inyuma ye ikimenyetso ko imbere bitameze neza, kugira ngo ababurire bihishe.
Abana babashije guhindukira basubira inyuma batabonywe n’Interahamwe, mu gihe se yakomeje yerekeza kuri iyo bariyeri.
“Narangije gusenga, ngaho nimunyice”
Kuri bariyeri, nyakwigendera Ruhamya Silas, se wa Dusengiyumva, yasuhuje abicanyi, na bo baramubwira bati: “Uuuhm! Uracyariho?”
Arabasubiza ati: “Yego.”
Baramubwira bati: “Tugiye kukwica nonaha.”
Na we ati: “Ndabizi, ariko munyemerere mbanze nsenge.”
Nk’uko Dusengiyumva yabimenye nyuma, se yasenze agira ati: “Data wo mu ijuru, nzi ko aba bantu bagiye kunyica. Mwami w’imbabazi, niba hari uzihana, uzamubabarire.”
Amaze gusenga, yabwiye Interahamwe ati: “Ndarangije.”
Bahise bamukubita inkota n’ubuhiri nta mbabazi, kandi “bishimiye ko atabatwaye imbaraga nyinshi kumwica,” nk’uko Dusengiyumva yabimenye muri Gacaca.
Dusengiyumva ati: “Data yari azi ko agiye gusanga Imana, ntiyari akeneye kwirwanaho.”
Umubiri w’uyu mubyeyi bawurekeye aho kuri bariyeri, kugeza aho undi mutwe w’abicanyi uza ukahamusanga. Bukeye bwaho, barawufashe bagenda bawukurura mu mugozi, bamushyira mu nsina zari hafi aho.
Hagati aho, ba bavandimwe ba Dusengiyumva babiri bari barokotse iyo bariyeri, bahuye n’izindi Nterahamwe bamaze iminsi ibiri batarya.
Izo nterahamwe zabajyanye kwa Burugumesitiri Kagabo, na we “ategeka” ko bagomba kwicwa.
Dusengiyumva yagize ati: “Kagabo yari afite ihame ko buri Mututsi agomba kujyanwa iwabo kugira ngo abe ari ho bamwicira. Babikoraga batekereza ko abaturanyi babo ari bo babica nabi kurushaho.”
Abantu 200 bahururiye abavandimwe ba Dusengiyumva
Kubera iri tegeko rya Kagabo, bajyanye abavandimwe ba Dusengiyumva iwabo, urugendo rw’ibilometero 12, maze bakirwa n’abantu bagera kuri 200 bari baje kureba uko bicwa.
Yagize ati: “Aba bana barimo mushiki wanjye nakundaga cyane n’umuvandimwe wanjye wari ukurikiye uwa nyuma, na we mwiza cyane.”
Babajyanye ku muntu witwaga Jacques Nsabimana, wari wariyitiriye izina rya “Pilato” kubera umutima we w’ubugome mu kwica Abatutsi.
Nsabimana, ugihari kugeza n’ubu, yari yarashyize intebe ye y’“ubucamanza” hejuru y’imva rusange, nuko afata ba bavandimwe ba Dusengiyumva, arabica nabo abajugunyamo.
“Mujyane umwana wanjye, ashobora kurokoka” – Nyina wa Dusengiyumva
Mu gihe ayo mahano yose yabaga, Dusengiyumva n’umuvandimwe we wundi bari kumwe bihishaga bava mu gihuru bajya mu kindi, bahura n’ingorane zitandukanye, berekeza i Kabgayi mu Karere ka Muhanga k’ubu, aho bakekaga ko hari umutekano.
Bageze ahitwa Shyogwe, abo bana babiri bihishe mu miryango ibiri itandukanye, maze nyina aza kuhabasanga ari kumwe na bucura bwe.
Byari nk’umugambi w’Imana wo kwemerera uyu mubyeyi gusezera bwa nyuma ku bana be basigaye.
Umuryango wari wahishe Dusengiyumva wateganyaga guhungira muri Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), maze begera nyina baramubwira bati: “Birababaje, tugiye guhungira muri Zaïre. Ushobora kujyana umwana wawe. Turakwifuriza amahirwe.”
Ariko nyina wa Dusengiyumva yarababwiye ati: “Ndabinginze, mujyane umwana wanjye, wenda ni we wenyine uzarokoka mu muryango wanjye.”
Uwo muryango wemeye kumujyana mu modoka yabo, bagenda babona ubwicanyi ndengakamere aho banyuraga hose.
Dusengiyumva agira ati: “Nababajwe no kuba ntarabashije gusezera ku muvandimwe wanjye kuko we yari yihise mu wundi muryango.”
Uwo muryango rero, wajyanye Dusengiyumva, bagera ahitwa muri Komini Muko mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Nyamagabe.
Dusengiyumva yumvaga ageze ahantu atazwi, atekereza ko azahabona umutekano.
“Se yari umupasiteri, mumureke asenge bwa nyuma”
N’ubwo yibwiraga ko yari acitse interahamwe zimuzi zo muri Komini Ntongwe, zaramukurikiranye, ku buryo undi munsi ukomeye cyane wamusanze muri Komini Muko.
Umunsi umwe, Dusengiyumva yagiye ku isoko ari kumwe n’umwana w’umuryango wari wamuhishe.
Yagize ati: “Mana we! Umwana w’umwe mu bahezanguni b’Abahutu b’iwacu yarambonye, maze mu gihe ngitekereza uko yageze aho, nsanga nkikijwe n’Interahamwe nyinshi zaturukaga iwacu.”
Aha rero zahise zimubwira zisekera ziti “Ubwo se wibwiraga ko waducitse?”
Bongeyeho bati: “Wenda reka tukwihere amakuru: twishe so n’abavandimwe bawe, none ubu ni wowe utahiwe.”
Umwe muri bo yaramwegereye agiye kumukubita ikintu ngo amujugunye mu mwobo rusange, undi aramubwira ati: “Ba uretse! Se yari umupasiteri. Mumureke asenge bwa nyuma.”
Dusengiyumva ati: “Nasenze kurusha uko nari narigeze gusenga. Nta kindi gihe nigeze nsenga nka kiriya.”
Igihe bamwemeraga gusenga, Interahamwe zamuhaye undi mwanya wo kurokoka.
Umwana bari kumwe yahise yiruka asubira mu rugo kubwira nyina, na we yihutira kujya kuri Komini gutabaza ati: “Mutabare! Bagiye kunyicira umwana!”
Abapolisi bahise bajyanwa aho bari, Dusengiyumva akiri gusenga.
Umupolisi yabwiye abicanyi ati: “Musigeho! Muri impunzi ariko murashaka guteza umutekano muke hano?”
Aha rero, yabateye ubwoba, ababwira ko abata muri yombi, maze basaba imbabazi, nuko abari bafite Dusengiyumva bamubwira kutazongera gusohoka na rimwe.
Nk’umwana, yagerageje kubyubahiriza, ariko nyuma y’igihe gito, yongeye gushaka inzira aragenda, kugeza ageze i Murambi ya Nyamagabe, ahari inkambi y’impfubyi icungwa n’Abafaransa.
Aha ngaha, bababwiraga ko uwabishobora yari kujya i Maraba (mu Karere ka Huye k’ubu) kugira ngo arokoke.
Ati: “Kuva i Murambi, numvaga nta muntu n’umwe unyitayeho. Nari njyenyine mu bantu benshi, ariko nageze i Maraba. Mpageze mpura n’Inkotanyi, numva nsubijwe icyizere, ndaruhuka, nongera kugira icyizere cyo kubaho n’ubwo nari naranyuze mu bikomeye.”
Nyuma, Dusengiyumva yaje kumenya uko nyina n’umuvandimwe we muto bapfuye.
Ati: “Mama ageze i Kabgayi, ntiyabonye ubufasha, ariko yibutse ko hari umuryango yari azi hafi aho, maze ubwo yajyaga kuwureba, ahura n’akaga. Yageze mu nzira ahura n’Interahamwe zo muri Ntongwe zihakambitse."
Ati: “Baratonganye, ntibemeranya uwari bumwice, bamujyana mu cyumba cy’ishuri, nyuma bongera kumugarura.”
Bashatse kumwambura umwana yari ahetse ku mugongo, ariko aranga.
Ati: “Bahise bamutema vuba, bamujugunya mu musarani, umwana akiri muzima.”
Umwana amaze kugwa mu mwobo, yatangiye kurira, abicanyi bajugunyamo amabuye kugeza apfuye.
Dusengiyumva yababajwe no kumenya ko umugore wategetse ko nyina yicwa yari umuntu nyina yari yarabyaje.
Ati: “Birababaje ukuntu abantu bashobora kugirira nabi ababagiriye neza.”
Nubwo yanyuze muri ayo mateka akomeye, Dusengiyumva yagarutse ku ishuri, aratsinda ariga arangiza.
Mu 2008, yashatse umugore w’umuganga nk’uko nyina yari ari, ubu afite umuryango wishimye.
Ati: “Ku nama y’umugore wanjye, nahaye abana banjye bane amazina y’abavandimwe banjye bane.”
Yemeza ko: “Umubyeyi wese warokotse Jenoside agomba guha abana urukundo rwinshi cyane, kugira ngo asibe icyuho cy’ababyeyi batakiriho.”
Dusengiyumva yize ashyizeho umwete, araminuza, igihugu kimugirira icyizere kimuha inshingano zikomeye. Ubu ni Meya w’Umujyi wa Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|