Muganga Niyibizi Consolatrice afite ubumuga bwo kutabona ariko ibibazo byo mu mutwe arabibona

Mu myaka isaga 40 ishize, ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi intara y’Uburengerazuba, babyaye umwana wa kane bamwita Niyibizi Consolatrice.

Ari bakuru be batatu bamubanjirije, ndetse n’abandi bavandimwe batanu bamukurikiye, nta wagize ikibazo kidasanzwe cy’ubuzima, ariko we, mu gihe urungano rwe rwajyaga mu mashuri y’inshuke, yafashwe n’uburwayi bukomeye bw’amaso.

Ababyeyi baragerageje mu mavuliro yose ashoboka, mu bahanga bose bo mu gihugu aho bari hose, ariko biranga. Ku myaka 12 igihe umwana yinjiye mu bwangavu, Niyibizi yabazwe amaso mu rwego rwo kugerageza gukemura ikibazo, maze ahubwo ubushobozi buke bwo kubona yari asigaranye buhita butakara burundu kugeza uyu munsi.

Iyo muganiriye, Niyibizi, umubyeyi w’urugwiro rwinshi, agira ati ” Ntabwo byaje rimwe, kumwe umuntu yabyuka akisanga atabona. Ntabwo nagize gutya ngo mbone burije. Byavuye ku buryo navurwaga, kwa kundi umuryango ukomeza ushakisha ugira uti ahari hano byakunda. Aho bumvaga ubuvuzi hose baranjyanaga, ahadukaga umuganga mushya hose baranyirukankanaga.”

Inzobere z’abaganga bo muri Canada zambuye Niyibizi ubushobozi bwo kubona

“Kuri iyo myaka rero nibuka ko hari haje abaganga baturuka muri Canada, baza ku ivuliro ryari I Butare ahitwa kuri Groupe. Ababyeyi banjyanyeyo, bambaga amaso, maze nyuma yo kubagwa nza gupfukurwa, bamvura ibikomere nyine by’ububage, nsanga kubona byararangiye. Ni uko byahagaze.”

Icyakora, ubushobozi bwo gutwaza mu buzima, no gukurikira inzozi ze, bwo ntibwatakaye, n’ubwo yabaye inzira y’inzitane.

Niyibizi agira ati “Icyakurikiyeho ni ugutangira kumenya kubaho muri ubwo buzima. Ntabwo byanangoye cyane kuko nari nkiri muto. Burya kuri iriya myaka, imbogamizi ziba nkeya, nta bwenge bwinshi uba ubishyiramo.Ntuba utinya kuko n’ubundi abana bakuze batabona, bakina nk’uko n’abandi bana bakina, rero ntabwo byangoye cyane”.

Niyibizi avuga ko na mbere yo kugira ubwo bumuga bwa burundu bwo kutabona, ku myaka itandatu umuryango we wari waramushyize mu ishuri ry’abatabona mu kigo cya Gatagara, aho kumushyira mu ishuri risanzwe. Byaturutse ku nama z’abaganga babagiriye inama yo kutamuvunisha ngo arwane no kureba kandi atajyana n’abandi bana babona neza.

Agira ati “Nagize umuryango mwiza cyane, Aka kato gakorerwa abantu bafite ubumuga, burya kava mu ngo zacu. Mu rugo iwacu bamfashe neza, ku buryo byatumye n’abana tungana batampa akato, kuko babonaga n’iwacu ntawe umpa akato. Burya iwabo w’umuntu niho haturuka guhabwa agaciro cyangwa kugatakaza. Nagize umuryango wanyitayeho, wankuze cyane, bakora ibishoboka byose bashaka ko nakira ntibyakunda.”

Niyibizi yibuka ko mu gihe yari atangiye kumenya ubwenge yiga nko mu wa kane w’amashuri abanza, iwabo mu rugo hari hatangiye kuza impaka ku buryo akwiye kubaho.

Nyina yamubereye Malayika

Abavandimwe be ndetse na Se bumvaga yabaho ari umuntu wicara hamwe agakorerwa byose kugira ngo atavunika, mu gihe Nyina we atashakaga ko abaho nk’umwana utandukanye n’abandi. Ni yo mpamvu yamutoje hakiri kare imirimo yo mu rugo irimo kumesa, koza ‘ibyombo’ n’ibindi, akamwerekera uko bikorwa kandi koko akabikora.

Yagize ati,” ubu iyo mbitekereje mbona yarashakaga kwereka abadukikije baba abavandimwe n’abandi bose, ko ntatandukanye n’abandi ndi umwana nkabo. Twari dufite mama ukaze cyane, ku buryo mu biruhuko iwacu abakozi baratahaga, tukikorera imirimo yose yo mu rugo.”

Nyina ngo yarabyukaga, akagabagabanya abana imirimo, na Niyibizi ntamworohereze.

Abavandimwe be ngo wasangaga barwanira kumukorera umurimo umubyeyi yamuhaye, ariko nyina akabangira kuko yari yizeye ko ashoboye.

Umunsi umwe ariko, yamuhaye akazi gakomeye, umwana arahangayika cyane. Niyibizi agira ati “nibuka ambwira ngo njye mu karima k’indabyo mvanemo ibyatsi, kandi ntabona neza, kandi nari mfite mama wakundaga indabyo, nkavuga nti nindaandura na rumwe aranyica. Ubwoba buranyica, numva nicyo kintu kigoye mu buzima ankoreye. Gusa nagiye mu busitani, ntangira gufata ibyatsi nkumva sindimo kumenya kubitandukanya n’indabyo,…araza ansangamo arambwira ati byakunaniye nabibonye, amfata akaboko arambwira ati, indabyo ni izi, zifate uzumve, noneho ibyatsi ni ibi, ibyo tugiye gukuramo ni ibi. Nanjye nkumva ko bitandukanye.”

Nyina wenyine ni we washoboye kubona ubushobozi Niyibizi yifitemo

Avuga ko muri urwo rugendo nyina yabaye umuntu udasanzwe umuha icyizere no kumwumvisha ko ashoboye kandi akabyumvisha n’abandi bana bavukana, kuko iyo yamaraga gufatanya nawe umurimo runaka, yahitaga yitanguranwa, akababwira ko Consolatrice yabikoze akabishobora kandi bari bavuze ko bitakunda.

Yagize ati,” Muri iyo myaka nkimara kubura ubushobozi bwo kubona, mama yaranyicaje ambwira uko byagiye bigenda ku maso yanjye, ariko asoza agira ati ’nubwo bimeze bityo mwana wanjye numva nishimye kuba ngufite. None rero, ubuzima bwawe ni ishuri, nutiga ntabwo bizakunda, ugomba gukunda ishuri. Uziga kaminuza ugere no mu mahanga.”

Nyamara, iki gihe ngo nta kaminuza yabagaho yakira abafite ubumuga, ariko ibyo ari byo byose nyina yamubwiye ko atazashobora guhinga , ndetse ati “ ntuzadoda, ntuzaboha…ubuzima bwawe ni ishuri, umenye ko kwiga ari byo bizakubeshaho.”

Umubyeyi yaramubwiye ati “numva nejejwe no kuzakubona uri umuntu mukuru, uri umubyeyi ufite abana.”

Mu by’ukuri, n’ubwo na se n’abavandimwe be bamwitagaho, ngo byaturukaga ku mbaraga z’urukundo rwa nyina.

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE CYANE MUBAYE MUKENEYE UBUHAMYA KUBANTU BABANA NUBMUGA MWAZADUSURA TUKABEREKA IMIKORERE DUFITE

DANIEL DEAF yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka