Mpore turi kumwe Rwanda - Ibyamamare

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bakomeye bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Dr Jose Chameleone, Harmonize wo muri Tanzaniya ndetse n’itsinda rya Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda n’Isi mu guha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside.

Ni ubutumwa aba bahanzi batanze mu kugaragaza ko bari kumwe n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, kuzirikana amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone yifatanyije n’u Rwanda n’Isi muri rusange muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Jose Chameleone yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ubuzima bw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guha agaciro no gushima imbaraga n’ubudaheranwa by’abarokotse.

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye nka Harmonize, nawe yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ni ubutumwa nawe yashyize kuri Instagram ye, ashyiraho ifoto igaragaza Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka cyabaye ku wa 7 Mata 2026.

Ku rundi ruhande, itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda, ryari rigizwe na Radio na Weasel, naryo ryagaragaje ko ryifatanyije n’Abanyarwanda, ritanga ubutumwa bw’ihumure no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bagize bati: “Turibuka duha n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwabo rudushishikariza ubumwe n’ubudaheranwa.”

Ubutumwa bw’aba bahanzi bugaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitagarukira ku Banyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano n’ubutumwa mpuzamahanga bwo gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira ubumwe bw’abatuye Isi.

Ntabwo ari abahanzi b’abanyamahanga gusa bazirikanye ibihe u Rwanda rurimo bakifatanya narwo, kuko n’Abanyarwanda na bo batanze ubutumwa bw’ihumure.

Abo barimo Umuhanzi Rusanganwa Norbert, umaze kumenyekana nka Kenny Sol, wagaragaje ko urubyiruko rukwiye kwitandukanya n’imyumvire ifata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ya kera cyangwa nk’umugani, ashimangira ko ari amateka akwiye kwigwaho no kubakirwaho ejo hazaza heza.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere mu mitima ya benshi, kandi isiga n’amasomo ashimangira ko iyo himitswe urwango n’ivangura, hari abahatakariza ubuzima, asaba urubyiruko gukora ibishoboka byose byatuma bitazasubira ukundi.

Umuhanzikazi Bwiza Emerance, nawe yatanze ubutumwa bureba cyane urubyiruko avuga ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atari umwanya w’ikiruhuko no kudakoresha imbuga nkoranyambaga, ahubwo ko ari umwanya wo gukoresha ijwi ryabo mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umusizi Rumaga, nawe mu butumwa yatanze yifashishije igisigo gito yagize ati: "Izina ni ukubibuka. Ariko mfura nzima, nta narimwe twigeze tubibagirwa, ni uko nyuma y’imyaka 32, uyu munsi, uku kwezi, aya matariki aribwo duherukana. Ineza yanyu izahora itwizihiye nk’ikirezi u Rwanda rw’ubumwe. Ni icyomoro cy’intimba y’urwo mwishwe."

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close nawe yatanze ubutumwa bw’ihumure avuga ko ku nshuro ya 32, u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka abishwe baziri kubera gusa ko bari Abatutsi.

Yagize ati: "Abana, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru, bose twababuze mu minsi 100. Ntihazongera kuba Jenoside mu gihe turi maso."

Mu bandi bahanzi Nyarwanda nagize ubutumwa batanga, harimo Bruce Melodie, Mike Kayihura, King James, Ish Kevin, Kevin Kade, Alto n’abandi batandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka