Kaminuza yadutegetse kumara umwaka twimenyereza abantu nk’aho tuvuye mu bisimba - Niyibizi ufite ubumuga bwo kutabona
Amashuri ya Niyibizi Consolatrice ufite ubumuga bwo kutabona, yajemo amakoni menshi, n’ubwo bitamubujije gukomera ku nzozi ze. Guhera mu bibazo yagiriye muri Cameroun, ukajya ku byo gutegkwa kwiga ibyo atiyumvamo kuko nta mahitamo yandi yari afite, byageze no muri Kaminuza, bati hari ibisabwa utujuje.
Aha, we na bagenzi be bageze muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri 2008, barababwiye bati mugomba kubanza kwimenyereza kubana n’abantu.
Agira ati “Baravugaga ngo twimenyereze kubana n’abandi,, twige imihanda yaho, bakavuga ngo tuzamare umwaka w’imfabusa, twimenyereza. Byemezwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza na MINEDUC yari yarabyemeye.Twarwanye nabyo turavuga tuti dusanzwe tubana n’abantu, ntitugiye kubana n’abantu bwa mbere,vdusanzwe tugenda,..uzi ko twagiye mu ishuri ku ngufu? Twaricaraga tukavuga tuti ibi bintu nitubyemera. Nituramuka tubyemeye, n’abandi bazadukurikira,bazajya babakorera ibi bintu bose”.
Niyibizi avuga ko muri uko kujya mu ishuri bisa no ku ngufu, we yahise ajya mu ishami yashakaga, n’abandi bagenzi be bajya mu byo bashakaga kwiga, ariko bakiga ubuyobozi bwa Kaminuza butabizi. Nyamara ibizamini byarazaga bakabikora bagatsinda.
Icyo gihe rero, nta bikoresho bari bafite kuko Minisiteri yumvaga ifite igihe gihagije cyo kubizana. Uwabaga afite agakoresho gafata amajwi (recorder) yatizaga bagenzi, undi umwe muri bo aza kubona za mashini zandika za cyera, bakajya bayitizanya mu gihe cy’ibizamini, kuko byakorwaga mu bihe bitandukanye.
Yagize ati,” Igihembwe cya mbere cyararangiye, babona amanota yasohotse turimo kandi twese twatsinze, kuko abarimu bo, ntibari barababwiye ibyacu. Batubonye mu mashuri twagombaga kujyamo batwakira nk’abandi. Ubwo rero ni uko ninjiye muri ‘Psychology’ kuko n’ubundi ntibari babyitayeho bisanze narageze mu mwanya njyewe nashakaga…”.
Niyibizi avuga ko mu mwaka wakurikiyeho ibikoresho bibafasha mu myigire byatangiye kuza gahoro gahoro, ubuzima buba ubusanzwe, kuko ikibazo cyari cyabanje kubaho ngo ni uko muri Kaminuza bari batekereje ko abo banyeshuri batabona bazakenera ubafasha byose, mu gihe we yatojwe kwifasha guhera ari muto cyane ari iwabo, kimwe na bagenzi be kuko i Gatagara ngo batozwaga gukora byose harimo guteka, gukora amasuku , n’ibindi byo mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Yagize ati,” akenshi burya ingorane abafite ubumuga duhura nazo, tuziterwa n’abantu badukikije.Kuko akenshi ikintu gitangaje ni uko dukora ibintu mu buryo bunoze kurusha abantu basanzwe kuko turabyitondera, kuko uba uvuga uti, nintabikora neza, baravuga ko ari uko ntareba, mu gihe ubona we uko yabikora kose, ntawubitindaho, mu by’ukuri ikosa nakora ntabona, n’iryo wakora ubona ntiyafatwa kimwe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|