Jenoside yatangiye Rurangwa amaze imyaka ine ahura n’urupfu akarucika
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa Appollinnaire ukomoka mu Karere ka Ngororero, ahitwaga muri Komine Satinsyi icyo gihe, ubu akaba ari mu Murenge wa Ngororero, yari umwana w’imyaka icumi.
Icyakora, imyaka ine mbere y’aho yari yaramaze gusobanukirwa ko umuryango we n’abitwa Abatutsi bose batari bakunzwe, kuko ku ya Mbere Ukwakira 1990 barabatwikiye, ndetse bamwe mu baturanyi babo baricwa.
Agira ati “Ndabyibuka nari mvuye ku ishuri, nsanga mama yicaye ku irembo yitangiriye itama, mubaza icyabaye aranyihorera, ageze aho ati genda uraza kubibona. Mu ma saa kumi n’ebyiri haje uwitwa Munyengango ajyana inka z’iwacu kuba aziturebera, turajyana ndara iwe, ariko iryo joro haraye induru n’amafirimbi, bavuza ingoma, biteye ubwoba. Bukeye nza kumenya ko umuryango wanjye wahungiye ku rukiko, nanjye mbasangayo”.
Avuga ko mu mpera za 1990 babwiwe ko ihumure ryagarutse, abari bagifite inzu barataha, ariko ngo iy’iwabo yari yarashenywe, bajya kuba kwa se wabo. Gusa ngo ntibyatinze kuko mu 1992 na bwo babateye, biba ngombwa ko Rurangwa na bashiki be babiri bahungishirizwa i Kigali, ababyeyi babo na bo bagiye gufata bisi ngo bagende abasirikare barababuza, bagira bati “muragenda mwese, nibatubaza Abatutsi ba Ngororero turerekana ba nde? Byarangiye batagiye, bahita bahungira ku ‘Ngoro ya Muvoma’, ahari n’abandi Batutsi benshi bahunze baturutse imihanda yose”.
Akomeza avuga ko aho ari ho habaye mu rugo rw’abo bantu bose, gusa ngo bwari ubuzima bugoye kubera ubwinshi bw’abantu, kuko ngo byageze mu 1994 hari abagera ku 8,000.
Rurangwa avuye mu buhungiro i Kigali ajya mu buhungiro i Ngororero
Mu 1993 ni bwo yavuye i Kigali aho yari yahungishirijwe mu mwaka ubanza hamwe na mushiki we. Icyo gihe, yaraje akomeza kubana n’abandi aho bari barahungiye ku Ngoro ya Muvoma. Jenoside yatangiye ariho ari, kandi icyo gihe ngo nta buryo bwo kuhava bwari bugishoboka.
Agira ati “Ku itariki 10 Mata 1994 mu masaha ya mu gitondo, twumvise ngo interahamwe ziraje, tubona zatugose impande zose. Narahengereje mbona abantu benshi cyane, bafite amahiri, bambaye amakoma, baririmba ngo tubatsembatsembe. Twese twirukankiye mu nzu turakinga, nuko baraza bashinga imbunda hafi aho, batangira kuturasa, inzugi n’amadirishya bivaho, bateramo amagerenade, abantu benshi barapfa. Jye hari ahantu nari nikinze, abantu bagapfa mbareba. Kubera ko hari hakiri abagihumeka, baragiye bazana lisansi bamenamo ubundi baratwika. Abantu bacu bapfuye nabi”.
“Jyewe uwo muriro ntiwangezeho, ariko mbona ntari buwucike, njya kunyura mu muryango wo mu gikari, ariko na ho hari umuntu urasa uhasohokeye wese. Icyankijije ni umwotsi mwinshi w’umukara wacaga muri wa muryango ku buryo nasohotse ntambone, nihisha mu bwiherero bwari hafi aho, nsangamo abandi bana babiri, umwe bamurashe amaguru. Ntibyatinze bahise batera gerenade y’urusenda dutangira kwitsamura no gukorora, interahamwe ziza kureba, ariko jye nahise nsohoka mbere ndyama mu kidendezi cy’amaraso mu mbuga, ahari imirambo myinshi."
Bumaze kwira interahamwe zagiye, Rurangwa ngo yavuye muri ya mirambo, ajyana n’umwana witwa Hitimana na we wari washoboye gusohoka mu Ngoro ya Muvoma, batazi iyo berekera.
Bagiye kubona babona bubakereyeho kandi interahamwe ziri mu nama hafi aho, bajya kwihisha mu nzu hafi yabo, ariko za nterahamwe zirababona zibwira ngenzi zazo ngo zijye kubica.
Uko umuvure wabarokoye
Rurangwa ati “Twinjiye muri ya nzu, ariko bidatinze twumva interahamwe zirabaza ngo abo bana bari he, ziba ziraje kuri ya nzu, tubura uko tubigenza. Hari umuvure wari uri aho wubitse, tuwinjiramo turacurikirana, baje bagakandagira kuri wa muvure bajomba amacumu muri pulafo y’iyo nzu ngo bumve ko turimo, ku bw’Imana birangira batatubonye baragenda, turokoka gutyo”.
Avuga ko bimaze guhosha basohotse bajya ahari Superefegitura hari n’abandi bantu barokotse, bahamara icyumweru, bigira inama yo kujya ku muzungu witwaga Bourguet kuko hari n’abandi bari barahahungiye, gusa ngo ntibemererwa kwinjira kuko ngo hari huzuye.
Ngo baje kugaruka kuri Superegitura nanone, basanga abantu bariyongereye, ariko hashize iminsi mike interahamwe zirongera ziraza zirabica, Rurangwa we yihisha munsi y’imodoka yari yarapfuye ihamaze igihe, izengurutswe n’ibyatsi, na bwo ararokoka.
Ati “Bumaze kwira narahavuye, njya ahantu habaga abajandarume ndababwira ngo bancumbikire, baranyemerera hamwe n’undi mwana nahasanze, ariko baratubwira ngo babyuke twamaze kugenda. Ni ko byagenze, bwarakeye turagenda, nibuka ko inzira za Gisenyi nzizi, turagenda tunyura ku mabariyeri y’interamwe zikadukubita ariko tugakomeza. Tugeze kuri Giciye mugenzi wanjye baramwishe jye ndabacika, ndakomeza kugeza nambutse umupaka ngera i Goma muri Congo. Aha narahabaye ndetse nasanzeyo n’abandi bahunze, ariko nyuma tugaruka mu Rwanda”.
Akomeza ashimira cyane Inkotanyi zabohoye Igihugu zigahagarika Jenoside, agashimira Imana yazihaye umutima ukomeye, zigakora ibidasanzwe kugira ngo barokoke, by’umwihariko agashimira Perezida Kagame wari uzirangaje imbere, akibuka cyane ijambo zamubwiye, ngo “Humumura ntugipfuye!”.
Avuga ko iryo jambo kuri we riruta zahabu iyo ari yo yose, kuko yari amaze imyaka ine yose ahigwa n’abashaka kumwica, ku bw’amahirwe akagenda asimbuka urupfu.
Rurangwa ubu ni umugabo, yarize, akorera Leta, akaba yubatse afite umugore n’abana batatu, byose ngo akaba abikesha abitanze bagahara ubuzima bwabo ngo Igihugu cyongere kubona amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|