Insengero zarafunzwe, bimukira kuri Internet, ‘basangayo ibyaha’

Icyemezo giheruka cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufunga insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa cyatangajwe mu 2024.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwagaragaje ko mu 2024, rwakoze ubugenzuzi bwihariye mu miryango ishingiye ku myemerere (insengero n’imisigiti) harebwa iyubahirizwa ry’amategeko n’ibijyanye n’imiyoborere.

Ni igenzura ryagaragaje ibibazo birimo inyigisho z’ubuyobe, ubushukanyi bugamije kwambura abantu ibyabo, kudakorera mu mucyo, uburiganya n’imicungire mibi y’umutungo, amakimbirane ashingiye ku buyobozi, n’inyubako zitubahirije ibiteganywa n’amategeko.

Guhagarika insengero n’imisigiti ntabwo byari bivuze ko abantu babujijwe gusenga, ahubwo basabwaga gukomeza ibikorwa byabo by’amateraniro mu buryo bwujuje ibisabwa.

Ibi byatumye bamwe mu batarahise bashobora guhita buzuza ibisabwa ngo bakomeze guteranira mu nsengero, batekereza uburyo bwo guterana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri ubu hari abasigaye baterana bakoresheje uburyo bwa Zoom, Google Meeting, YouTube, Tik Tok hamwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, bubafasha gaterana nkuko byari bisanzwe mu nsengero.

Muri uku kwimurira amateraniro ku ikoranabuhanga, ngo nabyo n’ibyo kwitondera kuko bisigaye birimo n’abayitirira gukora umurimo w’Imana kandi nyamara bagamije kwiba.

Pasiteri Dany Mutangana, mu muryango uhuza Abakilisitu baturuka mu matorero atandukanye ufite intengo yo gusengera Igihugu n’Itorero (The United Christian Family Initiative), avuga ko nubwo insengero zafunze, ariko bitabujije abashakaga gusenga by’ukuri kandi bakomeje umurimo w’Imana.

Ati “Ku bantu bashakaga gusenga by’ukuri byarakomeje kandi nta kintu byigeze byangizamo, gusa iyo ushyize mu buryo bw’imibare kuko abantu bose ntabwo bafite telefone zigezweho, hariho abantu batazifite kandi iyo muhura hazamo ingeri zose. Ariko iyo mugeze ku mbuga nkoranyambaga habonekamo abafite ubushobozi bwo kubona internet, telefone, urumva ko bagabanuka, kuko niba twarahuraga turi nk’abantu 200, iyo duhuye ku mbuga nkoranyambaga tuba turi nka 70, hari igice kinini twabuze kubera gukorera ku mbuga nkoranyambaga.”

Hazamo n’ibyaha

Uyu mupasiteri avuga ko uko gusengera ku mbuga nkoranyambaga bisigaye binaviramo bamwe gukora ibyaha biyitirira gukora umurimo w’Imana.

Ati “Harimo harakorerwaho n’amakosa, icyo nacyo ntabwo twakirengagiza, kuko mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga, bamwe bitwikira uwo mutaka, kubera ko hariho abatazwi, baje biyita abapasiteri atari bo, Igihugu kitabazi, hari abaje bafite indi migambi rimwe na rimwe bakahakorera amakosa.”

Arongera ati “Harimo abarimo kuhibira, nimbe na mbere iyo abantu bahuriraga mu rusengero Leta yabaga izi iti bahuriye hano, ariko ku mbuga nkoranyambaga hari abahura bitazwi ngo bahuye, ngo uyu ni muntu ki? wamubariza hehe? Hari n’abashobora kuba batari mu Rwanda. Barababwira ngo muzane amafaranga tubasengere, ubwo burwayi mufite burakira, ibintu nk’ibyo, kuko hari n’abo Leta yafungiye kandi koko byari bikwiye ko bafungirwa, na bo bimukiye kuri izo mbuga nkoranyambaga.”

Pasiteri Mutangana, avuga ko no gutura n’ubundi byakomeje nkuko byari bisanzwe bikorwa mu materaniro asanzwe.

Ati “Gahunda zose nkuko zakorwaga mu nsengero zarakomeje ku mbuga nkoranyambaga, ubundi iteraniro riba rigizwe n’ibyiciro bine. Icya mbere ni ugutangira basenga, basengera iteraniro uko riza kugenda, hakaba hari umuyobozi wa gahunda uza kuriyobora, hakajyaho igice cyo kuririmba, kuramya Imana, bakaririrmba abashinzwe kuririmba, byavaho hakabaho igihe cyo kwakira uwigisha ijambo ry’Imana.”

Yungamo ati “Byarangira hakabaho icyiciro cyo gusenga no gusengera ibyifuzo by’abantu batandukanye baba bafite, hakajyaho icyiciro cyo gutura no gushima Imana, bagashima Imana bagatanga n’amaturo. Iteraniro rigasozwa nkuko ryasozwaga mu rusengero.”

Nubwo gusengera ku mbuga nkoranyambaga bikorwa ariko ngo icyizere abayobozi b’amadini n’amatorero bari bafitiwe cyaragabanutse kubera ko hari abiyitirira uwo murimo, bagakora ibihabanye.

Pasiteri Mutangana ati “Icyizere cyaragabanutse kubera amakosa menshi abantu bamwe baje biyitirira ibintu byo gusenga kandi atari ugusenga bahakorera. Abantu benshi bacitse imbaraga, kubera ko niba yahuye n’igisambo, aravuga ati bariya bose ni ibisambo, niba yahuye n’umubeshya aravuga ati bariya bose barabeshya. Icyizere cyaragabanutse cyane."

Arongera ati “Mbere abapasiteri bari bazwi, Akarere gakurikirana kati dufite insengero izi ngizi mu Karere, mu Murenge, Akagari kandi bibaruye, umuntu ufite aho wamukurikiranira. Ubu babaye benshi, byabaye akajagari, urimo kuvuka wese araza yiyita Pasiteri, Prophet, Evangeliste, utazi aho akomotse. Birasaba ko abantu baza ku mbuga nkoranyambaga baje gusenga, baze bafitemo n’ubwenge Imana yabahaye.”

Kugeza mu Gushyingo 2025, RGB yagaragazaga ko insengero n’imisigiti 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko zitarafungurwa, ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka