Inkuru y’Umubikira wasize bagenzi be i Burundi agasanga Inkotanyi ku rugamba

Muri Nyaruguru, Intara y’Amajepfo, ubwo itotezwa ry’Abatutsi ryakazaga umurego, umubyeyi wabyaye hungu na kobwa yakijije amagara ye, maze ahungana n’umuryango we i Burundi.

Ibibazo bahuriyeyo, ubuzima buryana bw’ubuhunzi, ntibwababujije gukomeza umuco wo kwanga ikibi no guharanira icyiza, nk’uko batozwaga na se, wabyirukiye mu Kiliziya cyo kwa Padiri, mu Bukarani bwa Paruwasi.

Umwana wa gatatu uvukana n’abavandimwe batandatu twahisemo kwita Mujawamariya Barnadette kuko yasabye kutagaragaza amazina ye, yageze mu Burundi yiga bimugoye, kubera ibibazo by’ubuhunzi.

Mu gihe cye, yabonye ababikira arabakunda cyane, ndetse aza no kumenyana na bamwe muri bo akajya ajya kubasura, akababaza ibisabwa kugira ngo umukobwa yihe Imana, maze asanga arabyujuje, ku myaka 19 yinjira mu Babikira.

Ikibikira kigira amategeko yihariye, ndetse akarishye. Kuri iyi myaka, Mujawamariya yagombaga kumara imyaka itatu yiga amasomo y’ibanze, kandi atagera hanze ngo abe yasura umuryango we, na wo udashobora kumugeraho.
Iyo myaka irangiye, bakoze amasezerano ya mbere bambara ivara mu mutwe, baba ababikira bemewe mu 1990.

Amaze kuba umubikira, Mujawamariya yagiye gukomeza amashuri yisumbuye ahitwa Buta mu Burundi, yiga igiforomo, maze nyuma y’imyaka ibiri abona impamyabumenyi.

Mujawamariya n’Abakada ba FPR Inkotanyi

Iyicwa ry’uwari Perezida w’u Burundi Melchior Ndadaye mu 1993 ryakurikiwe n’imivurungano, maze benshi bava mu byabo, harimo n’ababikira bahungiye mu rugo rw’abihaye Imana rwa Mujawamariya mu Mujyi wa Bujumbura.

Ibi byatumye umubare w’ababikira uba munini, maze bamwe babimurira mu rugo bari bafite i Buvira muri Zaire y’icyo gihe. Mujawamariya na we yagiye muri abo, ariko nyuma gato agarurwa mu Burundi, kuko yamenye ko ababyeyi be bagezweho n’izo mvururu mu Cibitoke. Mujawamariya yaraje yimurira ababyeyi be i Bujumbura, nuko akomereza umurimo mu ivuriro ry’i Muyinga.

Muri iyo minsi, mu Rwanda hari haratangiye umwuka mubi w’abari mu mashyaka birirwaga barwana, kandi Mujawamariya yamenyaga amakuru yaho ayakuye ku bitwaga ‘Abakada’ba FPR Inkotanyi.

Akenshi we ngo yakundaga guhura n’Abakada ku cyumweru nimugoroba muri gahunda yo gusura abakene Abanyarwanda benshi bahuriragamo.

Mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yaratangiye mu Rwanda, maze abatutsi bamwe bashobora guhungira i Burundi.

Umunsi umwe, Mujawamariya na mugenzi we w’Umunyarwandakazi, bava ku kazi basabye umuyobozi wabo wo ku rwego rw’Intara (Mère provinciale) bari kumwe kubanyuza i Ngozi, ahari izo mpunzi ngo bajye kuzisura.

Mujawamariya yagize ati, “ Twaragiye dusanga agahinda; hari abantu benshi, bananiwe, bashonje, bambaye ubusa, bakomeretse biteye ubwoba, ndetse bamwe bakitaba Imana. Icyo gihe, abakozi b’Umuryango Utabara Imbabare ‘Croix-Rouge’ bafataga imiti bakayibajugunyira.”

Yongeraho ati “Twahavuye tubabaye, maze dusaba umukuru wacu ngo atwemerere tuzane ibikoresho maze tuhashyire ivuriro, dutange ubutabazi bw’ibanze. Yarabyemeye, ariko abanza kutujyana kwa Musenyeri wa Ngozi, kugira ngo aduhe uburenganzira.”

Aha ngo Musenyeri yashubije Ababikira ati “Ubwo burenganzira tugomba kubusaba kwa Papa i Roma”, maze Mujawamariya na mugenzi we barumirwa bagira bati “Ubwo koko ubufasha bwazagera kuri izi nzirakarengane ryari, niba bigomba guca muri izo nzira zose?”

Ababikira batashye bababaye, bakomeza kubiganiraho bibaza icyo bakora. Nyuma, bongeye guhura n’Abakada, baje guhanahana amakuru bamenya ko Bugesera yafashwe, maze bumvikana ko bagiye gushishikariza izo mpunzi gutaha, zikajya mu gice Inkotanyi zafashe. Ubwo hari nko mu Kwezi kwa Gatanu 1994, nuko impunzi koko igihe kiragera zitaha mu Rwanda.

Gahunda yo kujya gufasha Inkotanyi: Mujawamariya abonye abasangirangendo babiri

Uko iminsi yagendaga ihita, ni ko igitekerezo cyo kujya gufasha Inkotanyi, bakavura abakomerekera ku rugamba rwo kubohora Igihugu yagendaga irushaho gufata umwanya mu buzima bwa Mujwamariya.

Nuko umunsi umwe, Mujwamariya yiyemeza kubiganiraho byimbitse na mugenzi we.
Agira ati “Ubusanzwe ntibyemewe ko umubikira ararana n’undi mu cyumba kimwe, ariko icyo gihe naragiye nsanga mugenzi wanjye w’Umunyarwandakazi, turicara turara tuganira. Icyo twibukiranyije, ni uko Inkotanyi zitari kurwana ngo zisubire inyuma zivure n’inkomere, zari zikeneye abazifasha.”

Mujawamariya na mugenzi we baje kubona impamvu nziza ituma basohoka mu rugo rw’Abihaye Imana, bakaza mu Rwanda.

Mujawamariya agira ati “Uyu mugenzi wanjye yambwiye ko yamenye amakuru ko iwabo bashize, yifuza ngo uwamuha akajya kureba ko hari uwaba yarasigaye... “ Haje kuboneka n’undi mubikira wa Gatatu, na we yiyemeza kujyana na bo.

Gahunda yabo yo kujya mu Rwanda ariko yo birinze kuyivuga kubera ko mbere bari bangiwe gufasha abo mu Ngozi.

Yagize ati,” Twaribwiye tuti reka tugende nitubaho tuzabeho, nidupfa tuzapfe, ariko abasigaye inyuma babone ubaramira... Twumvaga tuzaza tugafasha byarangira tugasubirayo. Ni iyo gahunda twari dufite uko twari batatu.”

Bahaguruka, Umuyobozi yabahaye imodoka ibajyana aho mu Kirundo, ariko kuko bari biyemeje ko bahita bambuka i Rwanda, bashatse uko imodoka batijwe yasubirayo bidateje ikibazo, nuko umushoferi baramwohereza, basaba Lift ijya mu Rwanda.

Yagize ati “Batugejeje ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, tubona Inkotanyi turazisuhuza, turishima. Twegereye umusirikare mukuru wari uhari, tumubwira buhoro ikituzanye, ko twe dushaka kujya mu Rwanda gufasha abantu bababaye. Bari banabakeneye cyane, ariko abanza kubyibazaho, ubona biramuyobeye. Aratubaza ati ‘none se mwaje mubibwiye abayobozi banyu’?”

Mbere y’uko bagira icyo basubiza, umwe muri bo yahise asubiza n’umwete ati “ntabwo twagenda, twaje tudasabye uruhushya, ntabyo twavuze.”

Umusirikare yarababwiye ati “mugende muzagaruke ejo babahaye uruhushya,” nuko Mujawamariya na mugenzi we bararebana, bibaza ibyo umwe muri bo akoze barumirwa.

Bafashe impano y’amakarito y’imiti bari bazanye, babisigira wa musirikare, basubirayo, barara mu Kirundo, ariko wa mugenzi wabo wa gatatu we arakomeza asubira i Bujumbura, abageraho arira, abwira abayobozi babo imigambi yabo yose.

Ababikira bitabaje polisi ngo ifate Mujawamariya

Mu gihe bari baryamye bibwira ko bucya bakagaruka ku mupaka, mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo bakanguwe n’ imodoka iturutse kwa Musenyeri irimo Ababikira babiri n’Umupadiri.

Icyo gihe baje bafite uburakari, babwira Mujawamariya na mugenzi we ko bamenye umugambi wabo wo gutoroka, nuko bagira bati “Mwurire imodoka vuba na bwangu musubire mu kibikira cyangwa twitabaze polisi.”

Mujawamariya yarabumvise, maze abasaba umwanya ababazanya ubwege ati “Ese ntituri bakuru? Icyatuzanye se ubu twakirangije? Ibyo murimo muvuga by’Inkotanyi mwabikuye he? Ko abo twaje gushaka bo mu muryango wa mugenzi wanjye bwatwiriyeho tutababonye, kandi ko tudataha tutababonye, ubwo biragenda bite?”

Abaje kubagarura bababwiye ko mugenzi wabo ari we watanze amakuru, maze Mujawamariya arababwira ati “Arababeshya! Kandi turumva mubigize bibi, turamutse tunatahanye bimeze bitya byaba ari bibi kurushaho. Nimugende, twe dusigare, tubanze dushakishe abo bantu mu Nkambi, nitubabona, ubwo namwe muzaba mwaratuje, natwe tuze dutuje noneho tuganire mutubaze ibyo mufite kutubaza. Mbyanzura gutyo…”

Yongeraho ati “Twarababwiye tuti ‘nta cyaha twakoze, ntitwatorotse, ntitwibye ku buryo bisaba kuduhururiza polisi’. Ababikira twaraburanye kuri iyo ngingo bigera aho barashoberwa baragenda, byamaze nk’amasaha 5-6, bamaze kugenda turicara turiseka …”

Mujawamariya mu modoka y’Inkotanyi: Imvura iramwakiriye

Ku waba atabyibuka, muri izi ngendo zose, Mujawamariya na mugenzi we babaga bambaye amavara yabo, ndetse n’amakanzu y’impuzankano y’Ababikira.

Abaje kubafata bamaze gusubirayo, Mujawamariya na mugenzi we bahise basubukura urugendo bari bamaze iminsi bapanga, maze ku bw’amahirwe, inkotanyi noneho zihera ko zibaha ikaze mu Rwanda.

Agira ati “ Twagiye ku muhanda gushaka lift, maze duhura n’umugabo w’Umunyarwanda adushyira mu modoka arahatugeza. Ni ibintu Imana yari irimo, kuko iyo itegura ibintu byayo ntawumenya uko bigenda. Nta n’ibindi byinshi uwo mugabo yatubajije.”

Bageze ku mupaka, basanze wa musikirikare mukuru ahari, aho Mujawamariya agira ati “ yaratubwiye ati: twabategereje turababura. Mugenzi wanyu ari he? Twamubwira ko we yabivuyemo, maze agira ati: ni mwe mwiyemeje? Tuti yego. Ati nari mbabaye nibwira ko mutagaruka.”

Umusirikare yarabakiriye, abereka aho baruhukira, maze abashinzwe igikoni bamaze guteka barabagaburira. Nimugoroba nka saa moya haje imodoka ya gisirikare, nuko burira inyuma.

Mujawamariya ati “Muri iyi modoka nasanzemo abana twiganye babaye abasirikare tugenda twiganirira. Gusa, uko twigiraga imbere ni ko twabonaga imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bikadutera ubwoba.”

Haje gukurikiraho imvura nyinshi, maze irabanyagira, ariko abasirikare bagatebya babwira umukuru wabo uri mu modoka imbere ngo “Afande, ivumbi rirwatwishe kandi ari imvura itumaze” nuko bakisekera.

Uwo mugoroba, banyuze i Gako, mu Kigo cya gisirikare barabakira, hanyuma barakomeza bagera i Nyamata.

Iryo joro, Mujawamariya na mugenzi we bahawe inshingano zo kwita ku bana bari barashyizwe mu kigo cy’imfumbyi nyuma y’uko ababyeyi babo bishwe muri Jenoside.

Hari abana benshi bafite ibibazo bikomeye barokokeye mu Rufunzo rwa Ntarama n’ahandi bakazanwa aho i Nyamata. Mujawamriya yarebagamo abakuru muri bo, bakamufaha kwita kuri barumura babo.

Ibitekerezo   ( 3 )

ntabwo warangije inkuru ya mujawamariya uraduhemukiye peeee plz uzakomeza

kambale yanditse ku itariki ya: 22-03-2026  →  Musubize

Mbega ubutwari! Ni ukuri Koko
yagaragaje ubwitange ,natwe tuge tugerageza kugira umutuma nkuwr

Niyomukiza Alexis yanditse ku itariki ya: 21-03-2026  →  Musubize

Ko inkuru yanyu ari fake kandi umuntu kuri title yumvaga hari ikiyirimo? None se byaje kurangira bite?

Klaus Klakart yanditse ku itariki ya: 20-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka