Impanga z’abahungu bane – nyina w’abana ati ‘nta mafaranga dufite, tureresha urukundo’

Ku babyeyi b’abagore bazi ukuntu bigora kwita ku mwana w’uruhinja rwavutse kugeza nibura rugize amezi atandatu abanza aho umwana aba asigaye asinzira neza, kumva uko umubyeyi wagize umugisha akabyara impanga z’abana bane yifata mu rugendo rwo gutwita, kubyara, kurara amajoro abana baririra rimwe, kongeraho izindi nshingano zo mu rugo, birakomeye.

Nyirarugwiro Séraphine na we nta gitekerezo yari afite cy’uburyo yabyitwaramo kugeza ubwo yashyingirwaga, maze nyuma y’amezi icumi Imana ikamuha imfura enye z’abahungu.

Nyirarugwiro akomoka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba, akaba yaraje muri Kigali mu kazi, ahahurira n’umusore na we wari waraje kuhashakira ubuzima aturuka mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba barakundana, kugeza ubwo bemeranyijwe kurushinga mu 2016.

Icyo gihe ababyeyi babifurije imigisha yo kuzabyara hungu na kobwa, ariko nta wahamya ko hari uwigeze atekereza ko umugisha w’abana kuri uwo muryango mushya wari uvutse washoboraga kuza mu buryo bwihuse nk’uko byagenze.

Yagize ati “Tugishakana twamaze ukwezi kumwe duhita dusama. Ni ibintu byaje gutyo mu buryo bwa ‘naturelle’. Rero nagiye kwisuzumisha bisanzwe kwa muganga, kuko hari inshuro 8 umugore utwite, agomba kwipimisha inda, ariko bitari ‘echographie’ kuko yo ikorwa ku bushake bw’umubyeyi wifuza kureba uko umwana ameze mu nda. Naho ku gipimo ni akuma gasanzwe bashyira ku nda bakumva umutima w’umwana”.

’Amaso’ y’ibyuma bya muganga atabona neza

Umuganga wapimye Nyirarugwiro ku Kigo Nderabuzima cya Kacyiru, yahise atanga amakuru ariko atuzuye neza.

Nyirarugwiro yagize ati,” Icyo gihe, bapimishije akuma gasanzwe bashyira ku nda bakumva umutima w’umwana, muganga ahita ambwira ati ariko ndumva umutima atari uw’umwana umwe. Ahita ampa ‘transfert’ yo kujya ku Bitaro bya Kacyiru. Ngarutse ubwo hari nko mu kwezi kwa Kabiri, bancisha muri ‘echographie’ muganga arebye ahita avuga ngo ntwite impanga z’abana babiri (2). Kubera ko yari imbyaro ya mbere, numvise nta bidasanzwe. Gusa muganga wari uhari yabaye nk’ushidikanya, ambwira ko bashobora kuba barenga babiri, ati genda uzagaruke mu byumweru bibiri turebe”.

“ Mu kwezi kwa Gatatu nasubiyeyo muganga arapima arambwira ati, ndabona utwite abana batatu(3), maze ndaseka ndamubwira nti ubwo ubutaha muzambwira ko barenze, …none se ubwa mbere nagiyeyo bati ni babiri, ubundi bati turabona ari batatu, urumva se bidatangaje nyine. Naramubwiye nti ubwo ubutaha noneho muzambwira ko biyongereye.”

” Ubwo nahise mfata ‘rendez-vous’ zihoraho, kugeza aho natangiye kujya kwa muganga buri cyumweru. Narinze mbyara bakibona batatu, babiri bari mu ngobyi imwe, n’undi mu ye ngobyi, n’undi mu ye ngobyi. Zari ingobyi eshatu muri rusange. Muganga yararebaga akabona abo babiri, ari umwe, kuko yaranavugaga ati ndabona uriya yarabaryamiye arabarusha ibiro. Gusa yanyuzagamo agashidikanya, akanavuga ati, ntawamenya, ushobora no kubyara na bane, ati ubyaye n’abarenze batatu ntabwo byagutungura”.

Yabyaye nyuma y’ibyumweru 33 aho kuba 40

“Rero mu minsi ya nyuma, nakomezaga nkurikiranwa n’umuganga umwe buri cyumweru, ariko w’aho ku Bitaro bya Kacyiru, akambwira ko abana bameze neza, bakura neza. Gusa aza kumpa ‘rendez-vous yo kubyara mu kwa Karindwi 2017, ku itariki 14, ku byumweru 33”.

Nyirarugwiro yabyaye abazwe, abyara abana be bane b’abahungu, bose ari bazima, ariko bakeneye kwitabwaho mu buryo butandukanye, kuko babiri muri bo, bahise babambika imyenda y’impinja, bashyirwa mu dutanda two muri ‘couveuse’ , abandi babiri bajyanwa mu yindi serivisi ya ‘NEO’ umwe muri bo ashyirwaho akamashini kamufasha guhumeka. Abana be yababonye ku munsi wa gatatu. Bahawe amata kuva bavutse, kuko amashereka ntiyahise aboneka, n’igihe yari atangiye kuboneka ngo ntihabonekaga ayahaza abana bane. Nyuma y’ibyumweru 3, umubyeyi n’abana be bose baratashye bajya mu rugo, hatangira urugendo rushyashya rwo kubitaho.

Nta bantu yari afite bo kumufasha mu rugo, kubera ko umugabo yajyaga mu kazi gushakisha ibitunga urugo, Nyirakuru w’abana yaje kumufasha iminsi nk’itatu gusa aritahira.

Yagize ati ”Urumva iyo ubyaye bwa mbere nta bindi bintu bidasanzwe utekereza, ntabwo uba uzi ibijya mbere, ntabwo uba uzi ibiciro ku isoko ngo bimeze bite, uba uri mu munyenga nyine ko ugiye kubyara nta bindi. Ibintu byo kwibaza ngo ese nzabishobora, ngo inzu irahagije,..ntabwo nigeze ntekereza ibyo bintu. Erega nabonye Imana nyine iguha ibintu ushoboye, cyangwa ahubwo iguha ibintu igushoboza. Kuko nta bushobozi waba ufite bwo kurera abana bane icyarimwe. Nari nsanzwe nkorera umuntu muri ‘papeterie’, ariko nkibyara abo bana nahise mpagarika akazi. Nabyaye nta bintu ndagura mu rwego rwo kwitegura, ibyaguzwe byabonetse turi kwa muganga nabyaye, abana bamaze kuvuka”.

’Fata ibyo ukoresha ku mwana umwe iyo wabyaye ukube kane’

“Ibyo kwitegura biterwa…twebwe nta bushobozi twari dufite bwo guhera ruhande ngo tugure ibintu byose. Urabizi ko iyo umuntu yishoboye aba yatatse icyumba cy’umwana, ibintu byose bimeze neza. Nta bushobozi twari kubona, inzu twarimo yari iyacu ariko itaruzura neza, nta byo kugura udutanda tune, n’ibindi nk’ibyo kuko ibyo byose biterwa n’umufuka uko uhagaze,…twaguze ibase imwe, ivalisi imwe...nta kundi. Ibisigaye ni abantu bagiye badufasha, umuntu akibaza ati harya iyo nabyaye biba bimeze bite, ati ese buriya afite ibyo abambika, agahita aterura ivalisi y’imyenda akazana..ni abantu tutanazi batubayemo”.

Nyirarugwiro avuga ko mu mezi atandatu abanza, abana banywaga amata yitwa ‘Nani’, kandi igikombe bakakinywa umunsi umwe kikaba kirashize, bivuze ko hakenerwaga ari hagati ya 300.000-400.000Frw ku kwezi, kandi umugabo we yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto gusa.

Yagize ati ”Ni ubuntu bw’Imana, ni byo nakubwira, kuko urebye ibyo wowe ukoresha ku mwana umwe, ngaho bifate ubikube kane,… Ni Imana ibikora, nta kazi waba ufite ku buryo uhaza abo bana ijana ku ijana. Hari ukuntu Imana ikora ibintu nyine, no muri icyo kimotari ukora, ikaguhera n’aho abandi baburiye, ukabona iminsi iricumye, ariko rwose ntakubeshye. kugeza kuri iyi saha ni Imana kuko abana bagize imyaka umunani ariko na n’ubu sindasubira mu kazi”.

Gutanga ama "care" ahagije kuri buri mwana

Nyirarugwiro avuga ko abana be bakiri bato, kubaheka mu mugongo bitakundaga kubaho, kuko atari kubishobora. Mu kubaha amata yayashyiraga muri ‘bibero’ akabahereza akazishyigikiza ibikoresho bisukuye nk’igitambaro kizinze neza, kugira ngo zitagwa, ubundi abana bagakora umwitozo wo kwigaburira, bagenda babimenyera.

Bageze ku mezi atandatu, ibyo kubaha imfashabere bitangiye, yafataga isahani imwe akajya atamika buri mwana umwe ku wundi.

Iyo bariraga, yateruraga umwe akamuhoza akanya gato, agaterura undi akamuhoza, gutyo gutyo. Bageze igihe cyo gukambakamba, yafungaga inzu bakirirwamo bayizenguruka akajya acunga aho bajya gusa. Ariko muri abo bana, ngo harimo umwe wasigaye inyuma mu byo kugenda ku buryo yarengeje imyaka 2 ataragenda.

Kurwarira rimwe, kuririra rimwe? Oya

Ku bijya bivugwa ko abana b’impanga barwarira rimwe, bakaririra rimwe, uyu mubyeyi avuga ko bitakunze kumubaho, uretse cyera bagifite amezi arindwi(7), aho barwaye impiswi imara iminsi, impamvu iyitera itinda kumenyekana, babiri bakira mbere, abandi babiri basigaramo, bakira nyuma.

Abana bagize imyaka ine nibwo bagiye gutangira ishuri, kubera ko byasabye ko bategereza uwo mugenzi wabo watinze kumenya kugenda, babiri bashyirwa mu cyumba kimwe cy’ishuri abandi babiri mu kindi.

Nyuma y’umwaka umwe, Nyirarugwiro yasamye inda ya kabiri

Mu 2018, ubwo ni nyuma y’umwaka umwe gusa impanga zivutse, Nyirarugwiro yabyaye undi mwana, aza ari umukobwa, abahungu baba babonye mushiki wabo, batamuruta cyane, kuko iyo urebye ubona bangana.

Yagize ati,” Menya ko nasamye uwo wa kabiri ntabwo nigeze mpagayika mu mutwe, nubwo byari bitunguranye, nikanze ko naba natwise impanga nanone, ariko njya muri ‘echographie’ babona ari umwe, ariko n’iyo ziba zo nta kibazo kuko imyenda y’abo bakuru yari igihari bari kwambara ubuzima bugakomeza, ikintu udafite icyo uri buhindureho urakihorera. None se ubwo byari kuntera ‘stress’ nkabihinduraho iki?. Ni nk’aho nabarereye rimwe ari batanu, banagendeye rimwe ku ishuri”.

Nyirarugwiro avuga ko nubwo bikunze kuvugwa ko impanga zizanwa n’abagore cyangwa se zituruka ku bagore, iwabo mu muryango nta wundi wabyaye bane. Ariko ngo mu muryango wo kwa nyina hari uwabyaye impanga z’abana babiri, kandi hari na musaza we wazibyaye za babiri. Mu muryango w’umugabo we, ho ngo nta mpanga zihaba ku buryo kwisanga abyaye bane byatunguranye cyane ariko birabanezeza.

Mu gihe bari bakiri bato, Nyirarugwiro yakoraga imirimo yo mu rugo yo guteka, kumesera abo bana, gukoropa mu nzu n’ibindi, ari uko abana basinziriye. Muri iki gihe batangiye ishuri, akora imirimo yo mu rugo bagiye ku ishuri, bataha agatangira kubafasha mu mikoro bazanye (home works), no kubategura kugira ngo baryame…

Ubwo Nyirarugwiro abyaye kangahe?

Avuga ko iyo hari abamubajije inshuro abyaye, asubiza ko abyaye kabiri karimo abana batanu.

Yagize ati “Abantu bakunda kubibazanya, njyewe iyo bambajije mvuga ko mbyaye kabiri karimo batanu, umuntu utabizi ntabwo ajya abyemera, ahita avuga ati, abana batanu wababyaye ryari?, kubera ko mfite n’umubiri muto, ntabwo abantu benshi bapfa kubyemera ko nababyaye. Mba numva ari amashimwe, nkumva ari bya bitangaza bibaho”.

Yagize ati ”Nta ngorane zihariye ku muntu wabyaye abana 4 b’impanga, … gusa urumva nyine ni bwa buzima, niba hari urimo kwishyura ‘minerivali’ y’umwana umwe, ubwo twebwe ni ugukuba kane, ariko nta kintu njya nshinja Imana, nubwo bimeze bityo, nubwo byaboneka bigoranye, ariko rwose ntacyo nashinja Imana abana banjye bameze neza nta kibazo”.

Ibitekerezo   ( 1 )

Uru ni uruhererekane rw’imigisha uyu mubyeyi mama ni sure deal

Kasongo yanditse ku itariki ya: 7-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka