Ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu ndi kumwe n’abuzukuru banjye ni kinini? Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwibutsa abantu bose ko ari umubyeyi, kandi ufite uburenganzira bwo kuruhuka, akabana n’umuryango we.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique, yabajije Perezida Kagame ati "Mu kwezi kwa Kamena gushize, ntimwagaragaye mu gihe cy’ibyumweru bitatu, maze havuka ibihuha byinshi ku buzima bwanyu, ku buryo byabaye ngombwa ko guverinoma yanyu isohora itangazo risobanura uko bimeze. Ese mwumva impamvu yo gushyira ibintu mu mucyo?

Perezida Kagame yamushubije agira ati "Kuki ibyumweru bitatu byo kuruhuka ndi kumwe n’abuzukuru banjye byafatwa nk’igihe kirenze urugero? Nari no gufata ukwezi. Birashoboka ko abantu batari babimenyereye."

Yongeyeho ati "Ariko hari icyo nababwira: mufate urugero rw’abantu ijana bafite imyaka ingana n’iyanjye, mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza cyangwa ahandi, munashyiremo nanjye muri abo, hanyuma mugereranye uko ubuzima bwa buri wese buhagaze, muzabona ko ndi mu icumi ba mbere. Ibyo byakabaye bitanga ituze. Sinzi uko bizaba ejo, mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere. Ariko ubu, yego, meze neza."

Perezida Kagame agira igihe cyo kubana n’umuryango, kandi bagasabana. Akenshi, avuga inkuru zumvikanisha ko nyuma yo kuba umuyobozi mwiza, ari n’umubyeyi mwiza mu rugo rwe.

Umunsi umwe, yavuze ukuntu yajyaga ajyana abana ku ishuri, akabona nk’agacupa ka plastic ku muhanda, maze kuko atihanganira umwanda, ahahagarara akakavanaho.

Aha rero, avuga ku bana be, yongeragaho ko abana be yabitwariraga ku ishuri, aho kubaha umushoferi. Aha yagiraga ati "Abana banjye ni abanjye, si ab’umushoferi wanjye."

Ikindi gihe nabwo, yavuze agakuru k’umwuzukuru we wamusanze ku kazi aje kumuramutsa, maze amwereka ahantu hari inzuki zihova mu ndabo zo muri Village Urugwiro.

Hashize iminsi, Perezida Kagame yagiye nawe gusura umwuzukuru iwabo, maze abantu bari kumwe nawe babaza umwana bati "none se grandpa uzi icyo akora, akazi ke urakazi?"

Umwana na we ntiyazuyaza, yibuka ka gakuru k’inzuki ati "Grandpa ashinzwe kureberera inzuki."

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo byose ni iby’ukuri. Buri mubyeyi afite uburenganzira bwo kuhuruka akabana na b’umuryango we.

Benjamin Akaturinda yanditse ku itariki ya: 5-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka