Ese koko ‘ubwiza’ bwagombye kugena umurimo umukobwa akwiye gukora?
Mu muryango Nyarwanda ndetse no mu bindi bihugu byinshi, hari imyumvire abantu bagifite ko umukobwa ufite ubwiza bugaragara hari imirimo atagombye gukora kuko iba ihabanye n’uko asa, aho uzasanga bamwe bavuga bati, “uri mwiza cyane, ntiwagombye kuba umuhinzi,” cyangwa ngo “uri mwiza, ntiwari ukwiriye kubona wambaye imyenda ya gisirikare cyangwa uri mu bwubatsi.” Izi mvugo zose zisa n’izuje urukundo no gushima ubwiza bw’umukobwa, ariko mu by’ukuri zirimo n’imbibi zikomeye zibuza abakobwa kugera ku bushobozi bwabo bwuzuye.
Ubwiza si ubushobozi. Ni isura umuntu afite, si igipimo cy’imbaraga, ubuhanga cyangwa ubushake bwo gukora umurimo runaka. Iyo bavuga ko hari imirimo idakwiye umukobwa mwiza, baba bavuga ko hari imirimo igenewe abagore badafite igikundiro cyangwa ko ubwiza bugomba kuba umutwaro uhoraho ugenga ubuzima bw’umuntu. Hano uvuze ko ibi bitumvikana neza mu Isi igendera ku mahirwe angana, ntabwo waba ubeshye.
Ikindi kandi, ni nko kubwira abakobwa ko ubwiza bwabo bugomba kubashyira mu gasanduku kamwe ko gukora mu biro, muri Banki, inyuma ya mudasobwa aho badahura n’umwanda cyangwa imirimo igoye. Imirimo nk’ubuhinzi, ubwubatsi, igisirikare cyangwa kuba Umupolisi ni inkingi zikomeye z’iterambere ry’Igihugu. Gusuzugura iyo mirimo uyihuza n’uko iyo ariyo cyangwa uko umuntu agaragara, ni nko kuyitesha agaciro.
Reka dufate urugero rwa hafi, ni urwa Sergeant Aline WIBABARA, nk’umukobwa ukorera mu mutwe ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda uzwi nka Military Police. Abantu bakunda kubona abasirikare babarizwa muri uwo mutwe bambaye ingofero zitukura. Rimwe na rimwe mu gihe cy’ibirori, bababona bari ku karasisi, batwaye ibendera ry’igihugu, mu muhanda bagenzura umutekano n’ahandi.
Uyu mukobwa ni umwe mu bo abantu bakunda gutangarira cyane ku masitade atandukanye kuko niwe ukunda gutwara moto igenda imbere y’imodoka y’ikipe y’Ingabo ya APR FC. Benshi mu bamubona usanga bavuga ngo yibeshye akazi kuko ubwiza afite ntabwo yakabaye yaragiye mu gisirikare, ni mugihe abandi usanga bamushyigikiye bati, "n’akorere urwamubyaye kuko niko kuba Nyampinga."
Uyu mukobwa muri Military Police ashinzwe ahanini kugenzura umutekano wo mu muhanda, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu bihe byashize, yavuze ko uyu mwuga umutera ishema cyane ko nta mbogamizi ahura nazo kuko ibyo akora ari kimwe n’ibyo basaza be bakora.
Ati “Nta na kimwe njya mbona nk’imbogamizi. Ubutumwa naha abasivile n’abandi bari mu Ngabo z’u Rwanda, ni ugukunda umurimo.”
Yavuze ko akiri muto yakundaga gutwara moto, inzozi ze aza kuzikabya ageze muri RDF, aho ubu atwara moto agenzura umutekano wo mu muhanda.
Yasabye abakiri bato gukabiriza inzozi zabo muri RDF, ati “Buri kintu cyose ukunda aho uriho nagushishikariza gutinyuka kuko urashoboye ukaza muri RDF wagisangamo.”
Nubwo we ahamya ko ibyo akora bimutera ishema, hari abandi batabyimvise kimwe nawe ariko ahanini usanga bishingiye ku myumvire ishobora no gutesha abakobwa agaciro mu kazi kitwa ko gakomeye babona ko kagakwiye gukorwa n’abagabo gusa.
Kuba umuhinzi, umwubatsi, umusirikare cyangwa umupolisi si ibintu byoroshye. Ni imirimo isaba imbaraga, ikinyabupfura n’ubwitange. Iyo bavuga ko umukobwa mwiza atagomba kuyikora, ntawabura kutavuga ko baba bayisuzugura, kandi bikajyana no gusuzugura abari kuyikora bose.
Ariko se ni iki gituma iyi myumvire abantu batarayikuramo? Akenshi bishingiye ku muco w’igihe kirekire aho umugore yafatwaga nk’ugomba kwita ku rugo gusa cyangwa gukora imirimo “yoroheje.” Iyo myumvire yaje kwivanga n’ibitekerezo by’uko ubwiza bugomba kurindwa, bukabikwa nk’ikintu cy’agaciro gakomeye kitagomba “gukomeretswa” mu mirimo ifatwa nk’igoranye.
Ariko iyo urebye mu bihugu byateye imbere nko mu Bufaransa, abagore benshi uyu munsi bari mu gisirikare cy’Igihugu (French Armed Forces) ndetse no mu yindi mirimo igoye. Nta muntu uhitamo akazi ashingiye ku bwiza bwe ahubwo bareba ubumenyi n’ubushobozi afite.
Muri Afurika y’Epfo, uyu munsi abagore benshi uzasanga bakora mu nzego zitandukanye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri Polisi n’igisirikare by’Igihugu. Politiki z’uburinganire zagiye zituma abagore benshi bagira amahirwe angana n’ay’abagabo, bityo ibitekerezo by’uko “ubwiza bugena akazi” bigenda bigabanuka.
Mu Nigeria, abagore baragenda bagaragara cyane mu nzego z’umutekano ndetse no mu mirimo isanzwe ifatwa nk’ivunanye. Nubwo hari imyumvire y’umuco ikiri muri icyo Gihugu igishaka kubashyira mu mirimo yo mu biro cyangwa mu bucuruzi bworoheje, ariko hari bamwe bamaze kubirenga bakora ibyo bifuza.
Mu gihugu cya Israel, abagore harimo n’abafite ubwiza bugaragara cyane benshi batangarira bakora mu gisirikare cya Israel Defense Forces ndetse ntibagarukira ku mirimo yo mu gisirikare yo mubiro gusa hari n’abajya ku rugamba, bagakora imyitozo ikomeye kimwe n’abagabo. Aha, ubwiza ntibwakabaye impamvu yo kubuza umuntu gukora umurimo yiyumvamo cyangwa akunda.
Mu Rwanda ho rwabaye Igihugu amahanga aza kwigiraho kuko abagore bamaze kwigaragaza mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo no zindi zose zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Uyu munsi hari abakobwa benshi bari muri Rwanda National Police na Rwanda Defence Force, ndetse hari abandi benshi bakora ubuhinzi n’ubwubatsi bagaragaza ko nta kazi kagenewe igitsina runaka cyangwa uko umuntu asa. Hari n’abakobwa benshi bakora mu murima kandi bagahinga kijyambere, nubwo hari abakibabona bavuga bati “uri mwiza, ibi ntibikubereye, ntiwarukwiriye kwitwa umuhinzi.”
Nubwo hari abagifite imyumvire ishingiye ku muco n’amateka, uyu munsi Isi iri guhinduka ku muvuduko kuko hari abakobwa beza kandi bagaragaza ko ari bo muri imwe mu mirimo yitwa ko itababereye harimo nko mu buhinzi, mu bwubatsi, mu nzego z’umutekano, ndetse no mu zindi nzego zari zarafashwe nk’iz’abagabo gusa. Si uko bahinduye ubwiza bwabo, ahubwo ni uko bahisemo kudakumirwa n’imyumvire ishaje.
Mu by’ukuri, ikibazo si uko abantu bashima ubwiza kuko gushima ari byiza ahubwo ni uko babuvanga n’ubushobozi cyangwa amahitamo y’umuntu. Umukobwa mwiza afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bwo guhitamo icyo ashaka kuba cyo, yaba umuhinzi, umusirikare cyangwa umuyobozi ukomeye.
Ikibazo gikomeye kiri muri iyi myumvjre ni uko ituma abakobwa bamwe batinya kugerageza. Hari abashobora kwifuza kuba abasirikare, abubatsi cyangwa abahinzi, ariko bakabyanga kubera gutinya kuvugwa nabi cyangwa kumva ko “bitajyanye n’uko basa.” Ibi bishobora kubabuza kugera ku bushobozi bwabo.
Uyu munsi uwavuga ko igihe kigeze ngo abantu bahindure imvugo. Aho kuvuga ngo “uri mwiza ntukwiye gukora ibi,” ahubwo bavuga bati “uri mwiza kandi ushoboye gukora icyo ushaka.” Ibyo byafasha kubaka sosiyete iha agaciro umuntu wese, bitagendeye ku bwiza bwe ahubwo ku bushobozi bwe n’inzozi ze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|